Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Bwa mbere ku irayidi Mufti w’u Rwanda yavuze ku butumwa bwa Vaticani
Mu nyigisho y'isengesho ribanziriza uyu munsi w'irayidi, Mufti w'u Rwanda yabwiye abaryitabiriye ku butumwa bohererejwe n'ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika i Vaticani.
Mu ntangiriro z'igisibo gitagatifu cy'abayisilamu, umuyobozi w'inama ya Papa ishinzwe ibiganiro n'andi madini - yashyizweho n'umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi - yandikiye ibaruwa imiryango ya kisilamu ku isi ibabwira ko yifatanyije na bo muri iki gisibo.
Ibaruwa y'iyi nama y'i Vaticani - BBC yabonye - ikubiyemo ubutumwa busaba ubufatanye, koroherana, guha abantu ubwisanzure mu guhitamo, ubwisanzure mu bitekerezo no kubitanga.
Igira iti: "Kugira ngo abakristu n'abayisiramu - nk'abavandimwe - dukorere hamwe tugana ku cyiza".
Mu nyigisho ya none kuri sitade ya Kigali, Mufti w'u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, yashimye iby'ubu butumwa bwa Vaticani busaba ubworoherane no kubana mu mahoro kw'abadahuje ukwemera.
Ni ubwa mbere mu isengesho ry'umunsi nk'uyu w'irayidi i Kigali bari bagarutse ku butumwa bwa Kiliziya Gatolika.
Nyuma y'isengesho, Mufti w'u Rwanda yabwiye BBC ati: "Mu byo navuze harimo ibyo nakuye muri ubu butumwa bwa nyirubutungane Papa bugendereye gusaba amadini atandukanye gufasha isi n'abantu kubona ituze no gusenga Imana batekanye".
Mu butumwa bwanditse, Zubel Sebarashi, umuyisiramu witabiriye iri sengesho i Kigali, yabwiye BBC ko we yatunguwe no kumva Mufti yigisha ku butumwa bwa Vaticani kuko ari ubwa mbere yari abibonye.
Avuga ati: "Natunguwe, amadini ndabona bashaka kuzayahuza akaba rimwe".
Musenyeri Antoine Kambanda, umuyobozi wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, avuga ko intambwe Papa Francis yateye yo guhuza amadini akaganira, yafunguye amarembo bituma ubu aya madini ari kunoza umubano.