Trump: Intambara ya Iran izarangirana habaye kumvikana, bitabaye ibyo ibitero biziyongera

Perezida wa Amerika, Donald Trump, aravuga ko intambara kuri Iran no kubuza Amerika gukomeza ibikorwa byayo bishobora guhagarara binyuze mu kumvikana, ariko aburira ko ibitero biziyongera niba Tehran itemeranya na yo.

Incamake

Amakuru y'ikibiriraho

Chançard Abimana, Didier Bikorimana, Gisèle Berwa, Samba Cyuzuzo & Dinah Gahamanyi

  1. Aha ni ho dusoreje amakuru yacu y'ikibiriraho y'uyu munsi. Mwakoze kubana natwe, ni ahe'ejo.

  2. Isesengura: Ese intambara kuri Iran yaba iri hafi kurangira?

    Aabsirikare bari imbere y'ishusho nini y'umutegetsi w'ikirenga Mojtaba Khamenei i Tehran muri Iran

    Ahavuye isanamu, Getty Images

    Insiguro y'isanamu, Aabsirikare bari imbere y'ishusho nini y'umutegetsi w'ikirenga Mojtaba Khamenei i Tehran muri Iran

    Isesengura rya Frank GardnerUmunyamakuru mu bijyanye n'umutekano

    Oya, si ko bimeze ubu, ariko ibimenyetso by'uyu munsi biratanga icyizere kurusha uko byari bimeze mu minsi ishize.

    Iran na Amerika byombi birifuza ko imirwano ihagarara burundu, ariko buri ruhande rushaka ko bikorwa hakurikijwe ibyo rushyira imbere.

    Ibi byatumye kugeza ubu habura aho bahurira ngo bagire ibyo bemeranyaho. Ariko ibi bishobora kuba bigiye guhinduka.

    Perezida Donald Trump yagerageje kenshi gukoresha imbaraga za gisirikare kugira ngo ahatire Iran gukora ibyo ashaka.

    Mu ntangiriro, bafatanyije na Israel mu ntambara batangiye ku wa 28 Gashyantare (2), igamije “kubuza Iran gukora intwaro kirimbuzi”, ibintu Tehran yakomeje guhakana.

    Vuba aha, Amerika yashyizeho ikumira ry’amato (naval blockade) ku byambu byose bya Iran byo mu kigobe cy’Abarabu, ariko ntibyashoboye guca intege ubushobozi bwa Iran bwo kugenzura no gufunga umuhora wa Hormuz ntihagire amato awunyuramo.

    Ibyo bimaze kunanirana, Amerika yatangaje gahunda yise “Project Freedom” igamije guherekeza amato n'igisirikare akunyura muri uwo muyoboro. Ariko nyuma y'amasaha hafi 50 Trump yahise atangaza ko ibyo nabyo abihagaritse.

    Impuguke mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu mumazi magari zivuga ko iyo gahunda idashobora gutsinda mu gihe Iran igishoboye gutera ubwoba amato ashaka guca muri uriya muhora w'ingenzi cyane mu kugeza ibitoro ku isi.

    Bityo, amasezerano hagati ya Amerika na Iran ashobora kuba ari yo nzira yonyine ishoboka yo kuva muri uyu mwuka mubi wangiza ibintu byinshi mu Kigobe cy’abarabu no ku isi muri rusange.

    Trump yavuze ko amasezerano agomba kugerwaho kugira ngo intambara ihagarare, ingabo za IRGC za Iran na zo zatangaje ko mu gihe "ibikangisho by'umwanzi byahagarara" umuhora za Hormuz uzafungurwa.

    Aya masaha ashize arerekana ubushake bw'impande zombi ariko intambwe ya nyuma yo guhagarika intambara ntiraterwa.

    Izindi nkuru wasoma:

  3. Ted Turner, washinze CNN, yapfuye ku myaka 87

    Ted Turner

    Ahavuye isanamu, Getty Images

    Insiguro y'isanamu, Ted Turner

    Umucuruzi w’icyamamare mu itangazamakuru Ted Turner, watangije umuco wo gutangaza amakuru amasaha 24 ubwo yatangizaga umuyoboro wa CNN, yapfuye afite imyaka 87, nk’uko uru rubuga rwabitangaje.

    Turner yatangije Cable News Network nk'umuyoboro wa mbere w'amakuru wihariye, mu 1980, waje kuba igice cy'ingenzi cy'itangazamakuru.

    “Ted yari yari umuyobozi mu bikorwa bya CNN, wari ufite uruhare runini kandi witanga, utagira ubwoba, uhora yiteguye gushyigikira igitekerezo cye no kwiringira ibitekerezo bye,” ibi byatangajwe n’umukuru wa CNN, Mark Thompson, mu itangazo rye.

    "Yari kandi azahora ari we muyobozi wa CNN. Ted ni igihangange, kandi twese uyu munsi turafata umwanya wo kumumenya n'agaciro ze ku buzima bwacu no ku isi."

    Mu ntangiriro, CNN yahuye n'inzitizi, ariko yagaragaje ko ifite akamaro mu gutanga inkuru zihuse kandi zihoraho nk'igerageza ry'ubwicanyi kuri Perezida wa Amerika Ronald Reagan mu 1981, n'impanuka y'indege ya Challenger mu 1986.

    Iki kinyamakuru cyaje imbere cyane bitewe n'amakuru mashya ku ntambara yo mu kigobe cy'abarabu yabaye muri 1990 na 1991.

  4. IRGC yakomoje ku gufungura Umuhora wa Hormuz igihe ‘ibikanigsho' byarangira

    Amato anyaruka cyane ya IRGC ari mu myitozo mu 2023. Aya mato yagize uruhare mu kubuza amato y’ubwikorezi guca mu muhora wa Hormuz kuva iyi ntambara yatangira

    Ahavuye isanamu, Wana News Agency via Reuters

    Insiguro y'isanamu, Amato anyaruka cyane ya IRGC ari mu myitozo mu 2023. Aya mato yagize uruhare mu kubuza amato y’ubwikorezi guca mu muhora wa Hormuz kuva iyi ntambara yatangira

    Ishami rirwanira mu mazi ry’umutwe w’ingabo za Iran witwa Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC) wasohoye itangazo rishaka gusobanura ko Umuhora wa Hormuz wafungurwa igihe “ibikangisho by’umwanzi byarangira”

    IRGC ivuga ko ishimira amato ku kwemera “gufatanya mu kunyura mu muhora wa Hormuz hagendewe ku mabwiriza ya Iran”.

    Iryo tangazo ryongeraho ko “Igihe ibikangisho by’abashotoranyi byarangira no ku mabwiriza mashya, birashoboka ko inzira itekanye mu muhora izatangwa”.

    IRGC itangaje ibi nyuma y’amasaha Perezida Donald Trump atangaje ko bahagaritse ibikorwa yise ‘Project Freedom’ by’ingabo za Amerika mu guherekeza amato ngo yambuke mu muhora wa Hormuz.

  5. Ashlee Jenae yashyinguwe, bwa mbere umukunzi we nawe agira icyo avuga ati: "Ndagukunda iteka ryose"

    Ashlee Jenae, wapfuye ari mu biruhuko i Zanzibar, yashyinguwe mu mujyi yavukiyemo wa Paulsboro, muri New Jersey, muri Amerika.

    Ahavuye isanamu, Ashlee Jenae/IG

    Insiguro y'isanamu, Ashlee Jenae, wapfuye ari mu biruhuko muri Zanzibar, yashyinguwe mu mujyi yavukiyemo wa Paulsboro, muri New Jersey, muri Amerika.

    Umunyamerika Ashly Robinson wari uzwi cyane iwabo ku mbuga nkoranyambaga nka Ashlee Jenae, wapfuye ari mu biruhuko muri Zanzibar, yashyinguwe kuwa kabiri mu mujyi yavukiyemo wa Paulsboro, muri New Jersey, muri Amerika.

    Umukunzi we, Joe McCann bari barajyanye mu biruhuko ntabwo yitabiriye umuhango wo gushyingura ariko ku nshuro ya mbere yatangaje imbamutima ze ku mbuga nkoranyambaga.

    Avuga kuri Jenae wapfuye tariki ya 8 Mata (4), McCann yavuze ko Ashlee yari inshuti ye magara n'umukunzi wihariye, agaragaza ko yababajwe cyane n'urupfu rwe.

    Yagize ati: "Icyo Ashly yifuzaga kiruta ibindi ni ukuba umubyeyi no kugira umuryango hamwe nanjye. Nta gushidikanya ko yari kuzaba umubyeyi w'igitangaza".

    Umuryango wa Ashly wakomeje kugaragaza ibibazo byinshi ufite rupfu rw'umukobwa wabo wari ufite imyaka 31, ndetse ugaragaza ko McCann yaba yarabigizemo uruhare.

    Abategetsi muri Tanzania bafatiriye Pasiporo ya McCann w'imyaka 45 kugira ngo abazwe "nk'umutangabuhamya" mu rupfu rwa Jenae.

    Polisi yavuze ko iperereza ry'ibanze ryagaragaje ko Jenae yiyahuye.

    Mu butumwa bwe, McCann yavuze ko Ashly yari “umumarayika umurikiraga buri wese wagize amahirwe yo kuba ari kumwe na we”.

    Yongeraho ati: “Ashly, Indagukunda iteka”.

    Umuryango wa Ashlee Jenae wakomeje gushimangira ko iperereza ryimbitse rikorwa, bavuga ko hari amakimbirane hagati y’amasaha abiri mbere y’uko ibyabaye biba.

    Ubu uru rubanza rwarenze imipaka ya Zanzibar, ubu Minisiteri y'Umutekano w'Igihugu ya Amerika ikaba ikurikirana aho iperereza rigeze.

    Kugeza n'uyu munsi, ukuri nyako ku byabaye mu masaha ya nyuma y'urupfu rya Ashlee Jenae biraracyari amayobera.

    McCann yanditse ati: “Ashly, Indagukunda iteka”.

    Ahavuye isanamu, Social media

    Insiguro y'isanamu, McCann yanditse ati: “Ashly, Indagukunda iteka”.
    Ashly Jenae yari akimara kuzuza imyaka 31 ubwo yapfaga mu buryo butarasobanuka mu rugendo rw'ibyishimo n'umukunzi we muri Zanzibar

    Ahavuye isanamu, Social Media

    Insiguro y'isanamu, Ashly Jenae yari akimara kuzuza imyaka 31 ubwo yapfaga mu buryo butarasobanuka mu rugendo rw'ibyishimo n'umukunzi we muri Zanzibar

    Izindi nkuru wasoma:

  6. Trump: Intambara ya Iran izarangirana habaye kumvikana, bitabaye ibyo ibitero biziyongera

    Perezida Donald Trump

    Ahavuye isanamu, Reuters

    Insiguro y'isanamu, Perezida Donald Trump

    Perezida wa Amerika, Donald Trump, aravuga ko intambara kuri Iran no kubuza Amerika gukomeza ibikorwa byayo bishobora guhagarara binyuze mu kumvikana, ariko aburira ko ibitero biziyongera niba Tehran itemeranya na yo.

    Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe nkoranyambaga rwa Truth Social, Trump yavuze ko niba Iran "yemeye gushyira mu bikorwa ibyo yamaze kwemeranyaho," yise "ikintu gikomeye," icyo gihe Operation Epic Fury izahagarikwa.

    Trump yongeyeho ko iyi mirwano ya Amerika izafasha kandi "gufungura umuhora wa Hormuz ku bantu bose, harimo na Iran."

    Yaburiye ariko ko niba Iran itemera ayo masezerano, ibitero bizongerza kubaho "ku rwego rwo hejuru kandi bifite imbaraga nyinshi kurusha mbere."

    Izindi nkuru wasoma:

  7. Agathe Habyarimana: Urukiko rwategetse ko iperereza kuri we rikomeza

    Agathe Habyarimana

    Ahavuye isanamu, Getty Images

    Urugereko rw’Urukiko rw’Ubujurire i Paris mu Bufaransa rwauyeho icyemezo cy’umwaka ushize cyo kudakurikirana Agathe Kanziga Habyarimana, rutegeka ko iperereza ku byo aregwa rikomeza, nk’uko ibiro ntaramakuru AFP bibivuga.

    Uru rubanza rwagombaga gusomwa tariki 8 Mata(4) rusubikwa ku mpamvu zitatangajwe.

    Uyu munsi, umucamanza w’urukiko yavuze ko abacamanza baciye urubanza mbere batahaye agaciro gakwiye ubuhamya bumwe na bumwe n’ingingo z’amateka by’ingenzi muri iki kirego.

    Ni nyuma y’uko uruhande rw’abarega rwajuririye umwanzuro w’urukiko wo mu mwaka ushize wavugaga ko nta bimenyetso byerekana ko Kanziga w'imyaka 83 yagize uruhare muri jenoside, bityo, ko nta mpamvu yo gukurikiranwa mu bucamanza.

    Kanziga wahoze ari umugore wa Perezida Juvenal Habyarimana ashinjwa n'amashyirahamwe y’abafasha abarokotse jenoside kugira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa ubwicanyi bwari bugambiriye Abatutsi mu 1994.

    Uruhande rwa Kanziga ruvuga ko nta ruhare yagize muri ibyo bikorwa ndetse rwemeza ko ahubwo na we ari mu bagizwe ingaruka n’ibyabaye mu Rwanda mu 1994 kuko ruvuga ko umugabo we yishwe kandi Kanziga yahunze igihugu ubwicanyi bugitangira.

    Kuva mu 2007 Kanziga ari mu mboni z’ubucamanza mu Bufaransa ariko ntabwo aragezwa imbere y’urukiko ku byaha ashinjwa na Collectif des parties civiles pour le Rwanda (CPCR).

    Izindi nkuru wasoma:

  8. Umukozi wo mu kigo cy'indege cy'Amerika arashinjwa gukangisha kwica Trump

    Ifoto ngufi igaragaza isura ya Perezida w'Amerika Donald Trump ateze amatwi, yambaye ikositimu.

    Ahavuye isanamu, Getty Images

    Umukozi wa leta muri Amerika yatawe muri yombi ashinjwa gukangisha kwica Perezida Donald Trump, ndetse no gukoresha mudasobwa y’akazi mu gushakisha amakuru ajyanye n’uwo mugambi ashinjwa, nkuko abashinjacyaha babivuze.

    Abakora iperereza bavuga ko Dean DelleChiaie, ufite imyaka 35, ukora mu kigo cy’Amerika kigenzura indege za gisivile (Federal Aviation Administration, FAA) muri leta ya New Hampshire, yashakishije kuri interineti uburyo bwo kwinjiza imbunda mu kigo cya leta, ndetse n’interuro igira iti “Ngiye kwica Donald Trump”.

    Mu cyumweru gishize, habayeho gushinja abandi bantu batatu gukangisha kwica Trump, harimo n’aho uwahoze ayoboraurwego rw'ubugenzacyaha rw'Amerika (FBI), James Comey, yashinjwe bijyanye n'ifoto yashyize kuri Instagram igaragaza ibinyamunjonjorerwa (seashells).

    Byari biteganyijwe ko ushinjwa yitaba urukiko ku wa kabiri. Umwunganizi we mu mategeko ntiyahise aboneka ngo agire icyo abivugaho.

    Dean DelleChiaie, enjeniyeri(ingénieur) ukanika imashini ukorera ishami rishinzwe kugenzura ikirere cy'Amerika, anashinjwa gushakisha amakuru ajyanye n’imiryango ya Visi Perezida JD Vance na Minisitiri w'ingabo Pete Hegseth, nkuko abashinjacyaha babivuze.

    Nkuko bigaragara mu nyandiko yashyikirijwe urukiko yarahiriwe ko ari ukuri (izwi nka affidavit), FAA yamenyesheje ibye inzego z'umutekano nyuma yuko uyu mugabo asabye ishami ry’ikoranabuhanga gusiba amateka y’ibyo yashakishije kuri mudasobwa y’akazi.

    Amakuru avuga ko umukozi w'urwego rw'Amerika rucunga umutekano wa Perezida n'uw'abandi bategetsi bo hejuru n'abahoze ari abategetsi bo hejuru (ruzwi nka US Secret Service) yamubarije iwe ku itariki ya 3 Gashyantare (2), aho bivugwa ko yemeye ko yakoze ayo maperereza.

    Izindi nkuru wasoma:

  9. Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Iran yahuye n'uw'Ubushinwa i Beijing

    Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Iran Abbas Araghchi (ibumoso) na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ubushinwa Wang Yi, i Beijing, ku itariki ya 6 Gicurasi (5) mu 2026. Bahagaze ku mucyeka utukura bahanye ikiganza, bambaye amakositimu y'umukara, inyuma hari amabendera y'ibihugu byombi.

    Ahavuye isanamu, Anadolu via Getty Images

    Insiguro y'isanamu, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Iran Abbas Araghchi (ibumoso) n'uw'Ubushinwa Wang Yi, i Beijing, kuri uyu wa gatatu

    Minisitiri w’abubanyi n’amahanga w’Ubushinwa, Wang Yi, yahuriye i Beijing na mugenzi we wa Iran, Abbas Araghchi, mu biganiro byabaye kuri uyu wa gatatu, nkuko byatangajwe n'ibiro ntaramakuru bya leta y'Ubushinwa, Xinhua, ariko ntibyatangaje amakuru arambuye ku biganiro bagiranye.

    Mbere, ibiro ntaramakuru Fars byo muri Iran byatangaje ko Araghchi yari ateganyijwe “kuganira ku mubano w’ibihugu byombi no ku birimo kuba mu karere no ku rwego mpuzamahanga” hamwe na Wang.

    Uruzinduko rwa Araghchi rubaye mbere y’uruzinduko ruteganyijwe mu cyumweru gitaha rwa Perezida w'Amerika, Donald Trump, biteganyijwe ko azahura na Perezida w’Ubushinwa, Xi Jinping.

    Trump yatindije urugendo rwe nyuma yuko ubutegetsi bwe na Israel bagabye ibitero kuri Iran.

    Izindi nkuru wasoma:

  10. Ubutumwa bwanje ni ukwigisha amahoro, ni ko Papa yavuze asubiza ukwibasirwa na Trump

    Ifoto ya Papa Leo azamuye ikiganza

    Ahavuye isanamu, Reuters

    Insiguro y'isanamu, Papa Leo yaravuze kenshi ku ntambara yo mu Buseruko bwo Hagati

    Papa Leo yishuye amajambo yo kumwibasira yavuzwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, avuga ko yizigiye kubandanya yigisha Inkuru Nziza n’amahoro, ariko ko umuntu wese afise uburenganzira bwo kumunegura.

    Mu majambo ya vuba aherutse kuvuga kuri Papa, Trump yumvikanishije ko Papa yemera ko nta co bitwaye ko Iran yogira ikirwanisho ruhonyanganda ca nikleyeri.

    Papa nta kintu nk’ico yigeze avuga, ariko yararwanyije intambara ya Amerika na Israel kuri Iran. Iyo nyifato yiwe yarashavuje Trump, bituma uwo Perezida wa Amerika abandanya kumutera amajambo.

    Uku gusubizanya kwabo kwa vuba kubaye mu gihe umushikiranganji ajejwe imigenderanire wa Amerika, Marco Rubio, agiye kugirira urugendo rw’imisi ibiri i Vatican muri iyi ndwi.

    Ubushikiranganji bujejwe imigenderanire bwavuze ko Rubio azorondera “gukomeza imigenderanire” hagati ya Amerika, Ubutaliyano na Vatican, no kuganira ku “vyerekeye uko ibintu vyifashe mu Buseruko bwo Hagati n’inyungu basangiye mu gice ca Amerika y’Epfo n’iya Ruguru”, harimwo no mu biganiro n’abandi bategetsi b’Ubutaliyano.

    Ku musi wa kabiri, imbere y'urwo rugendo, Rubio yahakanye ko agiye mu Butaliyano gutorera umuti ubushamirane hagati ya Trump na Vatican.

    Yagize ati: “Ni urugendo twari twarateguye kuva kera, kandi birumvikana ko hari ibintu bimwe bimwe vyabaye.” Yongeyeko ko hari “vyinshi vyo kuganirako na Vatican”.

    Ku wa kabiri kandi, Papa Leo yavuze ko azobandanya guhamagarira abantu kubana mu mahoro naho yoba anegurwa.

    Itororokanirizo ry'amakuru Reuters ryasubiyemo amajambo ye avuga ati: “Ubutumwa bwa Kiliziya ni ukwigisha Inkuru Nziza, ni ukwigisha amahoro.”

    Yongeyeko ati: “Nimba hari uwushaka kunegura kubera nigisha Inkuru Nziza… nizigiye gusa ko nzokumvirizwa kubera agaciro k’amajambo y’Imana.”

    Izindi nkuru wosoma:

  11. Kwegukana shampiyona ni zo nzozi, ariko se aka kaba ari akanya ka Arsenal ko 'kwigarurira' Uburayi?

    Ikipe ya Arsenal yishimiye intsinzi yayo, ifoto igaragaza umutoza ari kumwe n’umwe mu bakinnyi bafatanye ku rutugu abandi na bo bari inyuma yabo bishimye.

    Ahavuye isanamu, Getty Images

    Insiguro y'isanamu, Umutoza Mikel Arteta agejeje Arsenal ku mukino wa nyuma wa Champions League bwa mbere guhera mu mwaka wa 2006

    Bishobora gusa nk'ibidasanzwe kumvikanisha ko ikipe yo mu Bwongereza igeze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League yari iri mu byago byo kutagaragara, ariko bisa nkaho ari ko byagendekeye Arsenal uyu mwaka.

    Icyo ni cyo gitutu cyinshi cyane cyakomeje kuba kuri iyi ikipe itozwa na Mikel Arteta cyo kurangiza imyaka 22 ishize itarabona igikombe cya Premier League, cyatumye urugendo rwayo rudasanzwe rwo kugera ku mukino wa nyuma w’i Budapest idatsinzwe umuntu yavuga ko rutahawe agaciro uko bikwiye.

    Igitego cyatsinzwe na Bukayo Saka mu gice cya mbere cyatumye “The Gunners” itsinda Atletico Madrid igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura wa ½ wabaye ku wa kabiri, biyihesha intsinzi y’ibitego 2-1 mu mikino yombi.

    Mu by’ukuri, nubwo umukino wabereye kuri Emirates Stadium utari uw’igitangaza cyane, kumwe mu gukina neza cyane kw'ikipe ya Arsenal muri uyu mwaka kwabereye mu mikino y’i Burayi.

    “The Gunners” ni yo kipe yonyine isigaye itaratsindwa muri Champions League, yatsinze amakipe akomeye nka Bayern Munich, Inter Milan na Sporting CP muri uru rugendo.

    Hari inyota nyinshi yo kwegukana shampiyona – kandi koko bashobora kubigeraho, cyane cyane nyuma yuko Manchester City inganyije na Everton mu masaha 24 mbere y’uyu mukino wa ½.

    Ariko mu mikino y’i Burayi, Arsenal yagaragaje ubukana bucece – ni gacye cyane yagize ibibazo, ni gacye cyane yari iri mu kaga ko gusezererwa.

    Umukinnyi wo hagati Declan Rice yabwiye Amazon Prime ati: “Sintekereza ko wagabanya agaciro k’ibyo tumaze gukora muri iri rushanwa kugeza ubu.

    "Dufite uburenganzira bwose bwo kwishimira ako akanya. Ni irushanwa rikomeye cyane kurusha ayandi yose mu mupira w'amaguru wo ku rwego rwa 'club'. Turimo kugerageza kubyishimira neza.

    "Twari tuzi neza icyo uyu mukino usobanuye. Niba udashobora kwitanga kuri uwo mukino, nta wundi mukino w’umupira w'amaguru wakwitangaho.

    "Igihe twatsindaga 1-0, nari mbizi ko turi butsinde. Numvaga hari ikintu cyihariye kirimo kubakwa.”

    Izindi nkuru wasoma:

  12. Ibitero vy'Uburusiya vyishe abantu barenga 20 imbere y'agahengwe ka Kyiv n'aka Moscow

    Ifoto y'abajejwe kuzimya umuriro muri Ukraine bariko bazimya imodoka iriko iraka

    Ahavuye isanamu, DSNS Ukraine

    Insiguro y'isanamu, Mw'ijoro ryakeye, ibitero vya misile n'indege zitajamwo umudereva (drones) vyishe abantu batanu, abandi benshi barakomereka muri Ukraine

    Ibitero vy’Uburusiya vyishe abantu barenga 20 mu bice bitandukanye vya Ukraine ku wa kabiri, imbere y’uduhengwe tubangikanyije twatangajwe na Moscou hamwe na Kyiv.

    Abategetsi bo mu gisagara ca Zaporizhzhia batangaje ko abantu 12 bishwe mu gitero c’Uburusiya co mu kirere, ico Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko cari “igitero c’iterabwoba kandi c’agashinyaguro.” Yongeye avuga ko abantu batanu bishwe i Kramatorsk hamwe n’abandi bane i Dnipro.

    Mu Burusiya, abategetsi bo muri Republika ya Chuvash batangaje ko abantu babiri bishwe, abandi 32 barakomereka mu gitero c’ama 'drones' cabaye ku wa kabiri mu gitondo.

    Ku wa mbere, Uburusiya na Ukraine vyose vyatangaje ukwavyo agahengwe mu ntambara imbere y’ibirori bitegurwa n’Uburusiya vyo kwibuka intsinzi y’icahoze ari Ubumwe bw’Abasoviyeti ku Budagi bw’Abanazi ku wa gatandatu.

    Uburusiya bwavuze ko buzotanga agahengwe ku wa 8 no ku wa 9 Rusama (5), kandi buburira ko bushobora gukora “ibitero bikomeye vya misire” hagati mu gisagara ca Kyiv mu gihe Ukraine yokwirengagiza ako gahengwe.

    Ariko Kyiv yatangaje ko izokwubahiriza agahengwe kuva isaha zitandatu z'ijoro itariki 6 z'uku kwezi kwa gatanu, kandi ko Ukraine izokora "mu buryo buhuye [n'ubw'Uburusiya]" kuva ico gihe.

    Utwo duhengwwe dusa n'utw'uruhande rumwe, bisigura ko impande zompi zitarumvikana ku mategeko yatwo, igihe tuzomara canke uburyo bwo kudukurikirana.

    Kyrylo Budanov, umukuru w’ibiro vya Zelensky, yavuze ko nimba agahengwe katangajwe na Perezida wa Ukraine kubahirijwe n’Uburusiya, “natwe tuzobandanya tukubahiriza… Intambwe ikurikira iri mu maboko y’Uburusiya”.

    Zelensky yahamagariye Uburusiya gushira ibirwanisho hasi no “gutangura ibiganiro vya dipolomasi vy’ukuri.”

    Izindi nkuru wosoma:

  13. Trump avuga ko Amerika igiye kuba ihagaritse igikorwa cya gisirikare cyo kuyobora amato mu muhora wa Hormuz

    Perezida w'Amerika Donald Trump yambaye ikositimu yijimye. Arareba muri 'camera', abumbuye umunwa.

    Ahavuye isanamu, Reuters

    Perezida Donald Trump yatangaje ku wa kabiri nimugoroba ko igikorwa cya gisirikare cy’Amerika cyo kuyobora amato yaheze mu Kigobe cy’Abarabu akanyura mu muhora wa Hormuz, kizaba gihagaritswe by'"igihe gito".

    Trump yavuze ko icyo gikorwa cya gisirikare, cyiswe “Project Freedom”, cyangwa “Umushinga w’Ubwisanzure”, ugenekereje mu Kinyarwanda, cyatangiye ku wa mbere, kizahagarikwa ku bw'"amasezerano y’impande zombi" kuko "intambwe ikomeye cyane" yatewe yerekeza ku kugirana amasezerano na Iran.

    Ibitangazamakuru bya leta ya Iran byasobanuye ibyo nk’intsinzi, bivuga ko uko guhagarika icyo gikorwa bigaragaza ko Trump “yasubiye inyuma”, nyuma yo “gukomeza kunanirwa” kongera gufungura uwo muhora w’ingenzi cyane mu bucuruzi mpuzamahanga bunyura mu mazi magari.

    Perezida w’Amerika yabitangaje mu gihe Minisitiri w’ububanyi n'amahanga Marco Rubio yavuze ko igitero cy’ibanze cy’Amerika na Israel kuri Iran – cyiswe ‘Operation Epic Fury’ (cyangwa igikorwa cya gisirikare cy’uburakari buhebuje) – cyarangiye nyuma yuko kigeze ku ntego zacyo.

    Mu butumwa yatangaje ku mbuga nkoranyambaga, Trump yavuze ko yafashe icyo cyemezo “hashingiwe ku busabe bwa Pakistan”, yakoze nk’umuhuza hagati y’Amerika na Iran. Yongeyeho ko ukuzitira amato kw’Amerika ku byambu bya Iran kuzagumaho.

    Itangazo rya Trump rishobora gutungura bamwe. Rishegeshe umunsi wari waranzwe no gutanga ubutumwa bikozwe na Rubio, Minisitiri w’ingabo Pete Hegseth n’umukuru w’ibiro bikuru rusange by’ingabo z’Amerika, Jenerali Dan Caine – bose bari basezeranyije ko icyo gikorwa cya gisirikare kizatuma habaho ubwisanzure bw’amato bwo kugenda, hamwe n’ubw’ubucuruzi, mu muhora wa Hormuz no mu Kigobe cya Perse.

    Ku wa kabiri, Rubio yabwiye abanyamakuru ati: “Twahitamo inzira y’amahoro. Icyo Perezida [Donald Trump] yahitamo ni amasezerano.”

    Ikigiye gukurikiraho ntigisobanutse. Ubutegetsi bw’Amerika bwashimangiye ko “Project Freedom” ari igikorwa “cyihariye kandi gitandukanye” n’icyo kuzibira amato ku byambu bya Iran, kigamije kotsa igitutu Iran mu rwego rw’ubukungu.

    “Project Freedom” yari igamije gufasha gusubizaho urujya n’uruza bw’ibikomoka kuri peteroli muri ako karere ndetse n’ubucuruzi bwo ku isi bugasubira gukorwa nk’ibisanzwe, binyuze mu kuyobora amato yaheze mu Kigobe cy’Abarabu akanyura muri uwo muhora ahanini wafunzwe.

    Ariko, niba muri uko kuba “ihagaritswe” kompanyi z’ubwikorezi n’iz’ubwishingizi zikorana na zo zibujijwe amahwemo n’ukwivanga kwa Iran, bizaba bigoye kuri Trump kuvuga ko intego zagezweho.

    Ku rundi ruhande, ubutegetsi bw’Amerika bushobora kwizera ko guhagarika icyo gikorwa cya gisirikare – igikorwa ubutegetsi bwa Iran budakozwa na gato – bifasha mu kongera kuzana Iran ku meza y’ibiganiro.

    Izindi nkuru wasoma:

  14. Mwaramutse neza!

    Ikaze kuri BBC Gahuzamiryango, aho tubagezaho amakuru yo mu karere no mu mahanga mu buryo bw'aka kanya.