Mu Bufaransa bahagaritse gukurikirana Agathe Habyarimana - abareze ngo baratangaye!

Insiguro y'amajwi, Umuryango wa Agathe Habyarimana urashima ihagarikwa ryo gukurikiranwa kuri jenoside

Abacamanza bakora iperereza mu Bufaransa batesheje agaciro ibirego kuri Agathe Kanziga Habyarimana, umugore w'uwahoze ari Perezida w'u Rwanda Juvenal Habyarimana.

Madamu Kanziga amaze imyaka ikabakaba 20 akorwaho iperereza n'inzego z'ubucamanza mu Bufaransa ku birego bishingiye ku byaha bya jenoside.

Byatanzwe n'amashyirahamwe afasha abarokotse jenoside mu 1994 gukurikirana abaregwa kuyigiramo uruhare.

Ikigo ntaramakuru mu Bufaransa, AFP, kivuga ko abacamanza batangaje ko nta bimenyetso byerekana ko Madamu Kanziga w'imyaka 82 yagize uruhare muri jenoside.

Bityo, ko nta mpamvu yo gukurikiranwa mu bucamanza.

Twashatse kumenya uko umuryango we wabyakiriye, Prudent Nsengiyumva avugana n'umwe mu bana be, Leon Habyarimana (Umva ikiganiro aho hejuru).

Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda bavuga ko batangaye

Insiguro y'amajwi, Abareze Agathe Habyarimana batangajwe n'ihagarikwa ryo kumukurikirana

Nyuma yo kumemya icyemezo cy'urukiko, twashatse kumva icyo abareze Agathe Kanziga bakivugaho, maze Prudent Nsengiyumva avugana na Daphrose Gautier wo muri Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda (Umva ikiganiro aho hejuru).