Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Rwanda: Uko Léonidas Ndayisaba yabaye umunyamakuru w'imikino kuri radio kandi atabona
- Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango
Ubumuga ntibusobanuye kudashobora, uyu ufite ubumuga bwo kutabona ntibyamubujije kuba umunyamakuru uzwi cyane mu Rwanda.
Léonidas Ndayisaba avuga ko yakuze akunda cyane umupira w'amaguru, ndetse biza no kumuhira aba umunyamakuru w'imikino kuri radio zitandukanye.
Muri kimwe mu biganiro, yumvikana yibaza impamvu abafana bataremererwa gusubira ku bibuga kandi bari muri hamwe mu ho amakipe akura amikoro, nyamara hari izindi nzego mu gihugu zongeye kwemererwa kwakira imbaga y'abantu muri iki gihe Covid yagabanutse.
Ariko se ni gute yashoboye kuba umunyamakuru w'imikino, wogeza imikino akanayisesengura kandi atabona?
Ati: "N'ubusanzwe nari umukunzi w'umupira w'amaguru kuva nkiri mutoya.
"Nkura numva radio, numva abogeza umupira nko kuri BBC uwitwa John Nene na Charles Hilary bogezaga ibintu by'imipira cyane, kugeza muri kaminuza mbumva, ndavuga nti 'nanjye nkwiriye gukora umwuga w'itangazamakuru nkagira icyo mvuga'".
Ndayisaba, wize itangazamakuru mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda, ubu akora mu kiganiro cy'imikino cya buri munsi kuri Radio Flash FM ifite icyicaro mu mujyi wa Kigali, imwe muri nyinshi amaze gukorera mu Rwanda.
Uyu mugabo wubatse w'abana babiri uhorana urwenya mu mvugo ye, muganira akubwira kenshi ko asoma ibinyamakuru bitandukanye birimo n'ibyo hanze y'igihugu mu gihe aba ategura iki kiganiro.
"Dufite inyandiko y'abafite ubumuga bwo kutabona yitwa 'braille', hari ama-softwares yabugenewe na yo bashyira muri mudasobwa akavuga, wenda mvuze nti 'FE... ubu ngiye kwandika FERWAFA [ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda], ubu FERWAFA ndayirangije.
"[FERWAFA] Yahamagaye wenda abakinnyi, tuvuge inkuru ndayumva kuri 'computer', urumva njyanye 'computer' muri... studio, na ka gaporogaramu kavuga, yajya ibangamira abandi [dukorana mu kiganiro], ubwo rero ndabitegura nkabyandika gutya, hanyuma impapuro nkaba ari zo njyana muri studio".
Ibiganiro by'imikino byibanda cyane ku mikino yabaye, abanyamakuru bakayikurikira. Indi, nk'iyo hanze y'igihugu, abanyamakuru bakayitangaza bifashishije za televisiyo ziyerekana mu gihe iba.
Ndayisaba we afite ukundi abyifatamo. Ati: "Akenshi nshingira ku bitangazamakuru byanditse, hari ukuntu basobanura bakavuga bati 'Cristiano Ronaldo afite metero na santimetero runaka, afite ibiro bingana gutya na gutya.
"Lionel Messi kari akana ka nta kigenda... kuburyo ngo byacyenewe ko bamukorera ubuvuzi, nkumva ko Cristiano ari umukinnyi ufite imbaraga, nkumva ko Lionel Messi ari umukinnyi wa tekinike, wenda udafite ibibaraga byatuma agongana - nkuko abantu bakunda kubivuga - ariko tekinike ze zikamufasha".
Avuga ko iyo yagiye ku kibuga, cyane cyane ku mikino, aba ari kumwe n'abandi banyamakuru, "nkagenda numva ibyo bavugaho... nkagerageza nyine kubyisanisha na byo.
"Ariko muri rusange ni uko ari ibintu nakunze, bikanjyamo ku kigero runaka".
Nubwo avuga ko yinjiye muri uyu mwuga awukunze, Ndayisaba avuga ko ahura n'ingorane nyinshi.
"Ngerageza nyine kurwana na byo, nubwo hari abashobora no kumpirika nanjye nkaba nakwitura hasi, ariko izo ni ingorane z'akazi, burya ntago umuntu ajya mu kazi byanze bikunze azi ko ibintu byose bizaba nta makemwa.
"Nubwo ntabona nanjye bakampirika nkitura hasi, ariko icyo nagiye gushaka ngataha nkibonye, cyangwa se bakanantuka, cyangwa se bakananserereza... mbese ingorane z'umunyamakuru wese ahura na zo nanjye mpura na zo, ariko nkagerageza kuzihanganamo".
'Ababyeyi ntabwo bumvaga ko hari icyo nakora'
Ubumuga bwo kutabona ni imbogamizi ku batari bacye ituma bamwe babaho ari uko babeshejweho n'abandi.
Gusa Léonidas Ndayisaba we ngo urwo rwego yararurenze. Avuga ko kugira ubumuga bitavuze kubura ubushobozi.
Ati: "Ndabyibuka nkiri muto nanjye ababyeyi ntabwo bumvaga ko hari icyo nakora.
"Banjyanye i Gatagara [ikigo cyita ku bafite ubumuga] ari nko kuvuga ngo reka tumwikureho, ni umuzigo kuri twebwe.
"Ariko kugeza ubu ngubu ni njyewe bafata nk'icyitegererezo, inzu irasenyuka nkaba ari njyewe uyibubakira kandi mfite bakuru banjye na barumuna banjye.
"Umuryango niwumve ko umuntu ufite ubumuga bwo kutabona na we bagomba kumufasha, kandi ko ashobora kuzabagirira akamaro mu bihe biba biri imbere".
Uretse kuba umunyamakuru w'imikino, Léonidas avuga ko yumva inzozi ze zitagombye kugarukira kuri uru rwego gusa.
Ni umwe mu bemera ko uru rwego rw'imikino rukirimo ibibazo byinshi.
Avuga ko abonye ubushobozi yakwishimira gufata mu biganza bye ikipe y'umupira w'amaguru, ntatinye gukoresha ubwo bushobozi ngo ayizamure kugeza ku rwego rwo hejuru rw'amarushanwa.