Igikombe cy'isi cya 2018: Ubwongereza bwatsinze Tuniziya 2 kuri 1

Igitego cya kapiteni Harry Kane mu minota ya nyuma y'umukino cyafashije Ubwongereza gutangirana intsinzi imikino y'igikombe cy'isi, nyuma yaho Tuniziya yasaga nkaho ishobora kurangizanya inota rimwe ryo kunganya.

Ni umukino wabereye ku kibuga cy'i Volgograd mu Burusiya.

Kane yatsinze igitego cya kabiri ku mutwe mwiza, afasha atyo Ubwongereza bw'umutoza Gareth Southgate kubona intsinzi ya mbere mu irushanwa rikomeye kuva bwatsinda Paraguay mu gikombe cy'isi cya 2006.

Ku munota wa 11 w'umukino, nibwo Kane yari yafunguye amazamu ya Tuniziya nyuma yaho umunyezamu Mouez Hassen wa Tuniziya - waje no kuva mu kibuga kubera imvune mu gice cya mbere - yari amaze gukuramo umupira wari utewe n'umutwe na John Stones.

Icyo gitego cya mbere cy'Ubwongereza cyari cyaje kwishyurwa na Ferjani Sassi wa Tuniziya kuri penaliti, ku ikosa Kyle Walker yari yakoreye Fakhreddine Ben Youssef.