Usain Bolt yatsinze mu kwiruka metero 100 asezera iwabo muri Jamaica

Ahavuye isanamu, Getty Images
Bolt w'imyaka 30 y'amavuko azasezera ku gusiganwa ku maguru yamamariyemo, mu kwezi kwa munani nyuma y'imikino ya shampiyona yo ku rwego rw'isi izabera i London mu Bwongereza.
Yatangiye gusezera rero ahereye iwabo muri Jamaica ku cyumweru yiruka imbere y'abafana be bagera ku bihumbi mirongo itatu mu murwa mukuru Kingston.
Bolt ufite imidari ya zabu umunani mu marushanwa ya Olympiki, yatsinze bimworoheye iryo sinagnwa ryiswe "Guha Icyubahiro Igihanganjye".
Ni zo metero 100 yirutse bwa mbere mu mwaka wa 2017. Ariko mu buryo budasanzwe, yavuze ko zamugoye kuziruka.
Yagize ati: "Isiganwa ryari ryiza. Ngomba kuvuga ko ryari ryiza. Sintekereza ko hari indi nshuro nigeze numva mfite igihunga mu kwiruka metero 100".
Bolt yakoresheje amasegonda 10 n'ibice bitatu mu gutsinda izo metero 100.
Hari urwamo rw'imbaga y'abafana bari baje kumushyigikira no kumuha icyubahiro babyina, bazunguza amabendera ndetse bahuha mu nsakazarusaku za vuvuzela, mu gihe urumuri rw'ibyishimo ryamurikaga mu kirere.
Bolt ufite uduhigo tw'isi mu gusiganwa metero 100 na metero 200, yagarutse mu kibuga asoma umurongo usorezwaho isiganwa.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Yagize ati: "Umwuka wari uhari mu kibuga, abantu, ukunshyigikira kwabo, byari birenze".
Yongeyeho ati: "Sinarimbyiteze. Nari nzi ko uzaba ari umunsi udasanzwe, ikibuga cyakubise cyuzuye, rero ndabashimiye kuba mwaje kunshyigikira".
"Ni byiza kubona buri wese witabiriye. Biragaragaza ko ibyo nakoze muri siporo babiha agaciro gakomeye".
Minisitiri w'intebe wa Jamaica, Andrew Holness, ndetse n'umukuru w'ishyirahamwe ryo gusiganwa ku maguru ku isi, Sebastian Coe, nabo bitabiriye uwo muhango.










