Rio Olympics 2016: Brezil yafunguye ibirori bibanziriza imikino ya Olempike

Imikino ya mbere ya Olempike ibereye ku mugabane wa Amerika y'Epfo yafunguye ku mugaragaro i Rio mu birori byiza by'imbyino ziranga imico yo muri Brezil.

Brezil yahuye n'ingorane nyinshi mu gihe cy'imyiteguro y'iyi mikino kandi umunyamakuru wa BBC uri i Rio avuga ko ibirori byari birimo amafaranga macye ugereranyije n'ibindi byabanje mbere.

Ikindi kibazo cyerekana ubwumvikane bucye muri politike ya Brezil cyabonetse igihe perezida w'agateganyo Michel Temer yazomerwaga n'abari muri sitade amaze gutangiza imikino ku mugaragaro.

Ariko abakinnyi ba Brezil bakirijwe urufaya rw'amashyi n'ibyishimo igiye ibihugu byinjiraga muri sitade.

Umunyamakuru wacu avuga ko byasaga n'aho ibibazo biri muri Brezil byibagiranye, nibura mu gihe cy'umunis umwe.