Ikiganiro cy'abasirikare bakuru b'Ubudage cyagiye ahabona kubera 'ikosa rya muntu' – Minisitiri w'ingabo

    • Umwanditsi, Jessica Parker na Laura Gozzi
    • Igikorwa, BBC News i Berlin n'i London

Minisitiri w'ingabo w'Ubudage Boris Pistorius yavuze ko inama y'abasirikare bakuru b'icyo gihugu bo mu ngabo zirwanira mu kirere, ibanga ryayo ryageze ku Burusiya kubera "ikosa rya muntu".

Yavuze ko iperereza ryanzuye ko ibyabaye nta ho bihuriye no kuba hari maneko w'Uburusiya wari uri muri iyo nama yo mu buryo bw'iyakure utaramenyekanye.

Pistorius yavuze ko iby'iyo nama byagiye ku mugaragaro kuko umwe muri abo bari bayitabiriye yakoresheje umurongo udatekanye.

Yavuze ko ibyo byatumye Uburusiya bufata icyo kiganiro.

Muri ayo majwi, abasirikare bane b'Abadage bo ku rwego rwo hejuru bisa nkaho bumvikana baganira ku kuba Ukraine ishobora gukoresha misile zirasa mu ntera ndende (cruise missiles) za Taurus zikorwa n'Ubudage, ikarasa iteme rya Kerch, rihuza Uburusiya n'umwigimbakirwa wa Crimea bwiyometseho mu 2014 mu buryo bunyuranyije n'amategeko buwukuye kuri Ukraine.

Umutegetsi wa leta y'Ubudage (Chancellor) Olaf Scholz yakomeje kwanga kohereza misile za Taurus muri Ukraine.

Minisitiri Pistorius yavuze ko iyo nama yabereye mu buryo (version) butekanye kurushaho bw'urubuga Webex rukorerwaho inama, amakuru yarwo abitswe kuri seriveri z'ingabo z'Ubudage.

Mu cyumweru gishize, televiziyo RT ya leta y'Uburusiya yatangaje amajwi yo muri iyo nama.

Mu kiganiro n'abanyamakuru ku wa kabiri, Minisitiri Pistorius yavuze ko umwe mu bitabiriye iyo nama yayitabiriye akoresheje "ihuzanzira [connection] ritemewe", bituma habaho kumeneka kw'ibanga ry'ibyavugiwe muri iyo nama.

Pistorius yemeje ko iperereza rijyanye n'imyitwarire ririmo kuba, ariko yumvikanishije ko adashaka kubona habaho guhana mu buryo bukomeye.

Yagize ati: "Kuri ubu, kuri gahunda nta ngaruka ku muntu ziteganyijwe. Sinzatangaho igitambo abasirikare bakuru beza cyane banjye ku bw'imikino ya [Perezida w'Uburusiya Vladimir] Putin."

Uwo murongo udatekanye wakoreshejwe n'umwe mu basirikare bakuru b'Ubudage, witabiriye iyo nama ari muri Singapour, ahabereye imurika-bikorwa ry'ingabo zirwanira mu kirere, mu mpera ya Gashyantare (2) uyu mwaka.

Icyo cyuho mu itumanaho cyateje impungenge zikomeye ku mutekano w'Ubudage mu nshuti zabwo, zirimo Ubufaransa n'Ubwongereza.

Ariko Minisitiri Pistorius yahakanye avuga ko kugirira icyizere Ubudage bitahungabanye.

Yagize ati: "Buri wese azi ibyago byo gufatwa kw'ibiganiro nk'uku kandi bose bazi ko nta mutekano usesuye ubaho [iyo byagenze gutyo]."

Ibiro bya perezida w'Uburusiya (Kremlin) byasobanuye ibyabaye nka gihamya ko uburengerazuba bw'isi buri mu ntambara yo muri Ukraine mu buryo butaziguye.

Ku wa mbere, Dmitry Peskov, umuvugizi wa Putin, yavuze ko icyo kiganiro cyagiye ahagaragara "cyumvikanisha ko Bundeswehr [ingabo z'Ubudage] irimo kuganira cyane kandi mu buryo bw'umwihariko kuri gahunda zo gutera ku butaka bw'Uburusiya".