Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Aimable Karasira yabwiwe ibigize ibirego mu byo yavugiye kuri YouTube
- Umwanditsi, Yves Bucyana
- Igikorwa, BBC, Kigali
Mu Rwanda,urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rwakomeje kumva mu mizi urubanza ruregwamo umuhanzi Aimable Karasira wahoze ari n’umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda.
Umushinjacyaha yasobanuye ndetse atanga ibimenyetso ku birego byo guteza imvururu muri rubanda no gukurura amacakubiri, bikaba ari bimwe mu birego bitandatu aregwa.
Karasira we yakomeje kubwira urukiko ko arwaye kandi ko atazongera gusinya ku nyandikomvugo y’iburanisha ngo kuko nta butabera yumva azahabwa n’urukiko.
Asobanura icyaha cyo gukurura amacakubiri mu Banyarwanda ndetse n’ibimenyetso byaco, umushinjacyaha yabwiye urukiko ko Karasira yakoresheje imvugo zitanya abantu mu kiganiro yakoreye kuri imwe mu mateleviziyo akorera kuri YouTube.
Aho ngo yavuze ko u Rwanda rukiboshywe akanavuga ko ngo mu bigo bya RDB, RGB, Miss Rwanda, Rwandair biyoborwa kandi bikaba byiganjemo abo mu bwoko bw’Abatutsi ibyo ngo bikaba bifite ingaruka ku banyarwanda.
Ku cyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, ubushinjacyaha bwavuze ko nacyo yagikoze mu kiganiro kuri YouTube.
Aho ngo yavuze ko mu gisirikare cy’u Rwanda abakomeye ari ‘Abagande’ (abavuye muri Uganda) kandi ko gahunda ya “Ndi umunyarwanda” ari amayeri yo kubeshya ko mu Rwanda nta moko ariho.
Umushinjacyaha avuga ko ayo magambo agaragaza ubushake mu gukora icyaha kandi ko byatuma rubanda rwanga ubutegetsi Karasira yumvikanisha ko ari ubw’abanyamahanga.
Umushinjacyaha yifashishije video y’ikiganiro Karasira yahaye imwe muri za TV zo kuri YouTube, hano Karasira yasabye ko hakumvwa ikiganiro cyose.
Mu magambo ye ati: “Ntabwo mbategeka ariko muhembwa imisoro y’abaturage ndi umuturage, mwimbindikiranya.”
Ni amagambo ataguye neza urukiko rwahise rumutegeka ko “biba ubwa mbere n’ubwa nyuma avuga atyo mu rukiko, umucamanza abwira abamunganira ati:
“Muvugane n’umukiliya wanyu, ibyo bintu byo gukomeza gutesha agaciro urukiko ntibizongere kandi ko nibiba ngombwa urukiko ruzafata izindi ngamba.”
Aimable Karasira mu rukiko yavuze ko aburana arwaye ati: “Iteka iyo nje muri uru rubanza ngira ikibazo cy’ihungabana. Sindibubangamire urubanza ariko bifatwe nk’aho ntahari”
Yongeyeho ko nta butabera yiteze hano, ati: “N’ikimenyimenyi sinzongera gusinya ku nyandikomvugo z’amaburanisha.”
Gusa yageze aho asaba imbabazi urukiko ku myitwarire ye mu miburanire n’ubwo byarangiye yanze koko gusinya ku rupapuro rw’iburanisha.
Urubanza rwe ruzakomeza tariki 22 z’ukwezi gutaha kwa Mutarama.
Bimwe kuri Aimable Karasira
Karasira w'imyaka 46 yafunzwe mu 2021 ashinjwa ibyaha birimo "guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi".
Hari hashize iminsi micye avugiye kuri kuri 'channel' ye ya YouTube yise Ukuri Mbona, ibireba ubuzima bwe, ashinja abari abasirikare ba FPR-Inkotanyi kwica ababyeyi be n'abavandimwe be babiri.
Muri icyo kiganiro Karasira yavuze ko nyuma ya jenoside atahawe uburenganzira buhabwa abacitse ku icumu nko kurihirwa amashuri, kuko avuga ko bamenyaga ko "ababyeyi be bishwe n'Inkotanyi".
Yavuze kandi ko kugeza icyo gihe mu 2021 yabanaga gusa na murumuna we ufite uburwayi bwo mu mutwe, nawe ubwe akavuga ko afite uburwayi bw'agahinda gakabije, ndetse ko mu myaka yashize ubwo yari ageze muri kaminuza nk'umunyeshuri bamwangishije abandi barokotse jenoside.
Karasira waminuje mu ikoranabuhanga, azwiho kuvuga ibitekerezo bye akoresheje YouTube, avuga ko ibi byatumye yirukanwa ku kazi ko kwigisha muri kaminuza y'u Rwanda mu kwa munani 2020.
Kaminuza y'u Rwanda yavuze ko yirukanwe kubera "kugaragaza imyitwarire n'ibitekerezo binyuranye n'indangagaciro, amahame n'inshingano ze nk'umurezi."