Kagame ati: ‘Nanyuzwe’ no kuganira na Ramaphosa ku ntambara muri Congo

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yavuze ko “yanyuzwe” nyuma yo guhura na mugenzi we wa Africa y’Epfo Cyril Ramaphosa bakaganira ku ntambara mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ubwo yari yaje i Kigali mu muhango wo kwibuka jenoside ku nshuro ya 30, Ramaphosa yahuye na Kagame, gusa ibyavuye mu nama yabo ntabwo byatangajwe.

Afurika y’Epfo niyo iyoboye itsinda ry’ingabo z’umuryango w’ibihugu bya Africa y’amajyepfo, SADC, zirimo gufasha ingabo za leta ya Congo kurwana na M23 mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

Kohereza ingabo kwa Afurika y’Epfo ntabwo byashimishije abategetsi b’i Kigali bavuga ko – nkuko n’inzobere za ONU zemeza ko - ingabo za Congo zifatanya mu mirwano n’inyeshyamba za FDLR zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Mu gihe inzobere za ONU kandi zishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ibyo Kigali yakomeje guhakana, ubu kuri benshi bisa n’aho Afurika y’Epfo n’u Rwanda bihanganye mu ntambara ya Congo, ndetse uruzinduko rwa Ramaphosa i Kigali rwari inkuru ikomeye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere i Kigali, Kagame yavuze ko "tutari kumarana amasaha, njye na perezida wa Afurika y’Epfo, ngo ntituganire kuri byo", amakimbirane muri Congo.

Perezida Kagame yagize ati: “Ndumva twaragize ikiganiro cyiza, twumvise neza uko ibintu byifashe, kandi birashoboka ko haba n’inzira nziza twafatanya mu gukemura ikibazo. Naranyuzwe.”

Mbere yo kuva mu Rwanda, Perezida Ramaphosa yabwiye abanyamakuru ko ahavanye “imbaraga n’ubushake bushya” bwo gushaka “igisubizo cya politike” kuri iyi ntambara.