Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
DRC n'u Rwanda byemeye ko gushyira mu ngiro amasezerano ya Washington birimo kugenda buhoro
Mu nama ya kabiri yahuje intumwa z'u Rwanda, DR Congo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Togo, n'Ubumwe bwa Afurika, yo kureba ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano ya Washington, abayitabiriye bemeye ko ishyirwa mu bikorwa ryayo ririmo kugenda buhoro, nk'uko bivugwa na Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Amerika.
Ayo masezerano yashyizweho umukono tariki 27 Kamena uyu mwaka akubiye mu ngingo icyenda (9) nkuru zirimo; kutavogera ubusugire bwa DRC n'ubw'u Rwanda no guhagarika imirwano, guhagarika/kuvana ingabo mu bikorwa, uburyo buhuriweho bwo kurandura umutwe wa FDLR no guhagarika ubufasha bwa leta kuri uwo mutwe, hamwe no gucyura impunzi.
Iyi nama yo ku wa gatatu yemeje ko hari "ukugenda buhoro mu gushyira mu ngiro zimwe mu ngingo z'aya masezerano", ko mu biganiro by'iyi nama hibanzwe ku gukemura ibibazo bituma ibyo bitaba, birimo imirwano ivugwa mu burasirazuba bwa DRC, nk'uko itangazo rya leta ya Amerika ribivuga.
Muri iyi nama kandi, leta ya DRC n'iy'u Rwanda zongeye "gushimangira ubushake bwazo mu kwihutisha gucyura impunzi" nk'uko zabyiyemeje mu nama yahuje izi leta n'ishami rya ONU ryita ku mpunzi mu kwezi gushize.
Abitabiriye iyi nama bashimye ko hari inama igiye guterana y'urwego rw'umutekano ruhuriweho (Joint Security Coordination Mechanism (JSCM)) rwo"kwihutisha imihate yo kurandura umutwe wa FDLR no kwihutisha ko u Rwanda rukuraho ingamba zarwo zo kwirinda".
Leta ya Kinshasa, ONU/UN n'ibihugu bimwe by'iburengerazuba bavuga ko u Rwanda rwohereje ingabo ibihumbi muri DR Congo gufasha umutwe wa M23, ibyo leta y'u Rwanda ihakana, ikavuga gusa ko yafashe ingamba zo kwirinda.
Leta ya Kigali, ONU/UN n'ibihugu bimwe by'iburengerazuba na bo bavuga ko leta ya DRC ifasha umutwe wa FDLR, ibyo Kinshasa ihakana, muri iyi nama intumwa za Kinshasa "nta politiki iriho yo gufasha FDLR kandi zemera ko ari ingenzi gufata ingamba zifatika nk'izo [kurandura uwo mutwe]".
U Rwanda na rwo "rwemeye kubahiriza ubusugire bw'imbibi za DRC no kuba ari ingenzi ko ibikorwa byarwo bigendana n'uko kubahiriza [ubwo busugire]", nk'uko leta ya Amerika ibivuga.
I Doha ho bite?
Muri iyi nama, intumwa za leta ya Qatar zabwiye abayirimo amakuru y'uko ibiganrio bya Doha hagati y'umutwe wa M23 na leta ya Kinshasa byifashe, zivuga ko ibyo biganiro ari "ingenzi cyane ku kugera ku mutekano mu burasirazuba bwa DRC" gusa itangazo rya Minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Amerika ntirivuga birambuye ayo makuru yatanzwe.
Radio mpuzamahanga y'Ubufaransa RFI ivuga ko amakuru yamenye ari uko impande zombi i Doha zisa n'izananiwe gutera intambwe ifatika mu biganiro biganisha ku masezerano y'amahoro nyuma y'ibyumweru hafi bitatu babisubiyemo.
RFI ivuga ko impande zombi zaheze ku ngingo zo kugiriranira icyizere, by'umwihariko ingingo ikomeye yo kurekura imfungwa ku mpande zombi ikaba itumvikanwaho.
Mu gihe AFC/M23 ivuga ko hari abarenga 700 bagomba kurekurwa na Kinshasa, hakabanza gusuzuma intonde z'amazina yabo zikemezwa n'impande zombi, Kinshasa na yo ivuga ko hari abasirikare barenga 300 bo mu mutwe urinda umukuru w'igihugu bafunzwe na AFC/M23 bagomba kurekurwa.
Impande zombi zigomba kubanza kumvikana kuri iyi ngingo, hamwe n'izindi, mbere yo gukomeza ibiganiro, nk'uko RFI ibivuga.
Mu nama yo ku wa gatatu, u Rwanda na DRC byongeye gushimangira ubushake bwabo mu gufasha ngo ibiganiro bya Doha bitange umusaruro, ndetse impande zombi ziyemeje gushyiraho umuyoboro tekinike w'ubutasi n'igisirikare wo gusangira amakuru mbere ya ya nama ya JSCM izabera i Doha, nk'uko Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Amerika ibivuga.
Leta ya Donald Trump yashyize umuhate mu guhuza u Rwanda na DRC ngo haboneke amahoro mu kwizera ko abashoramari bo muri Amerika bazashora imari yabo mu karere, cyane cyane mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro.
Ibyo leta ya Amerika yabikubiye mu nyandiko impande zose zumvikanyeho yiswe 'Regional Economic Integration Framework' ivuga ko izafungura amahirwe mu bukungu "mu gufasha iterambere rirambye n'amahoro mu karere".
Abasesenguzi bamwe bashidikanya umusaruro w'umuhate wa Amerika bavuga ko ushingiye ku kuvana inyungu zo mu bukungu mu karere, kurusha kubaka amahoro arambye.