Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Inkuru y'abasaba ubuhungiro babayeho mu bwoba bwo koherezwa mu Rwanda
- Umwanditsi, Jeremy Ball
- Igikorwa, BBC News
Abasaba ubuhungiro bavuze ko babayeho mu bwoba bwo koherezwa mu Rwanda, mu gihe leta y'Ubwongereza irimo kwitegura guhaguruka kw'indege za mbere zerekezayo.
Impirimbanyi zivuga ko zabonye abantu barira, nyuma yuko abo mu miryango yabo n'inshuti bafunzwe mu cyumweru gishize mu kigo cyo mu mujyi wa Loughborough mu Bwongereza, mu kwitegura ko bashobora koherezwa mu Rwanda.
Uwahoze ari umusirikare wo ku rwego rwo hejuru mu ngabo za Afghanistan, wafashije abasirikare b'Ubwongereza ubwo bari bari mu butumwa muri icyo gihugu, yavuze ko afite ubwoba bwo guhatirwa kuva mu Bwongereza.
Undi muntu usaba ubuhungiro yavuze ko yatangiye kuryama hanze mu kwirinda gufatwa na polisi, mu gihe undi muntu wa gatatu yavuze ko yumva barimo gukoreshwa nk'"igikoresho cya politiki".
Sardar, wahoze ari umusirikare mukuru wo mu ngabo za Afghanistan agafasha abasirikare b'Ubwongereza bari bari mu butumwa mu ntara ya Helmand, ntiyemerewe gutura mu Bwongereza, muri gahunda y'iki gihugu yo kuhatuza bamwe mu bahunze Afghanistan.
Yavuze ko yahunze Afghanistan nyuma yo kugambirirwa (ngo yicwe) iwe, akajya mu Bwongereza yambukiye mu bwato butoya anyuze mu muhora uri hagati y'Ubwongereza n'Ubufaransa.
Sardar yarakomeretse ari ku rugamba. Yakusanyije ibimenyetso byinshi byo kwifashisha mu gusaba ubuhungiro kwe, harimo n'ubutumwa bwo kumushima cyane yandikiwe n'uwamutozaga wo mu ngabo zo mu muryango wo gutabarana w'Uburayi n'Amerika (OTAN).
Ariko yageze mu Bwongereza hashize amezi macye acyererewe cyane ku kuba yasaba ubuhungiro muri icyo gihugu kuko leta y'Ubwongereza yari yarahinduye itegeko.
Benshi bahoze ari abagaba bakuru b'ingabo z'Ubwongereza basanzwe barakoze ubukangurambaga kugira ngo abahoze ari abasirikare nka Sardar basonerwe ntiboherezwe mu Rwanda.
Sardar, ufite amafoto menshi amugaragaza ari ku irondo n'andi arimo gusangira amafunguro n'abasirikare b'Ubwongereza, yavuze ko yamaranye imyaka ine n'abasirikare b'Ubwongereza mu ntara ya Helmand, mu majyepfo ya Afghanistan.
Yongeyeho ko icyo ashaka cyonyine ari ugukora akibeshaho, kandi ko atazahagarika kwitaba ku kigo cyo mu mujyi wa Loughborough.
Ariko yongeyeho ko gahunda yo kwitaba kuri icyo kigo ya buri nyuma y'ibyumweru bibiri "inteye ubwoba cyane, irampangayikishije cyane".
Yagize ati: "Wenda nzinjira ubundi bante muri yombi, ubundi ntibongere kundekura ngo nsohoke.
"[Mu gihe cyashize] Hari hari abantu benshi cyane babaga bahari ngo biyandikishe. Ariko uyu munsi nabirangije mu minota nk'ibiri cyangwa itatu gusa. Nta muntu n'umwe wari uriyo.
"Ngomba kwemera amategeko. Mfite ubwoba cyane, ariko iryo ni itegeko."
Undi usaba ubuhungiro w'Umunya-Iraq yavuze ko ubwoba bwuko ashobora gufungwa burimo gutuma yihisha mu mujyi wa Leicester.
'Mohammed' avuga ko ubu arimo kubana n'inshuti cyangwa akarara hanze.
Ati: "Sinshobora gusinzira mu nzu yanjye kuko wenda polisi izaza imfate. Ubu mbayeho nk'udafite aho kuba, [mba] mu muhanda."
'Dana', Umunya-Iraq wo mu bwoko bw'aba-Kurdes, yavuze ko bamwe mu bajya kuri icyo kigo batahisemo kujya mu Bwongereza, ndetse yemeza ko abasaba ubuhungiro barimo gukoreshwa nk'igikoresho cya politiki.
Yagize ati: "Abantu nta mahitamo [baba] bafite iyo bari kumwe n'abakora magendu.
"Bafite intwaro... Barashotorana, baba bafite urugomo ku bantu."
Impirimbanyi ziharanira uburenganzira bw'impunzi zemeza ko abantu umunani basaba ubuhungiro bafungiwe muri icyo kigo cy'i Loughborough kuva mu ntangiriro y'icyumweru gishize.
Zivuga ko kuva icyo gihe zabonye abantu baturika bakarira nyuma yo gutegereza inshuti na benewabo hanze y'icyo kigo, bikaza kurangira badasohotse.
Steve Cooke, wo mu muryango uharanira uburenganzira bw'impunzi, Refugee Solidarity, w'i Derbyshire, yagize ati: "Twarababonye bahungabana cyane. Ntibabyiyumvishaga na busa, bari bahangayitse cyane, batazi icyo bakora."
Cooke yongeyeho ko hari umugabo wategereje amasaha murumuna we, wari umaze kugera mu Bwongereza avuye muri Afghanistan.
Ati: "Ubwo umunsi wari urangiye, twamubonye ari gushyirwa inyuma mu modoka y'ivani y'abashinzwe abinjira mu gihugu.
"Umugabo w'Umunya-Afghanistan yavuze ko atazi ukuntu azabwira nyina ko umuvandimwe we yafunzwe kandi ko bishobora kurangira yisanze ari ahantu ho muri Afurika."
Kuva uko gufunga abo basaba ubuhungiro kwatangira mu cyumweru gishize, impirimbanyi zimye inzira imodoka nibura ebyiri z'amavani z'abashinzwe abinjira mu gihugu.
Ubu izo mpirimbanyi zatangiye kwandika izina rya buri muntu usaba ubuhungiro winjiye muri icyo kigo cy'i Loughborough, ndetse zirimo guha amatangazo abantu zibabwira umuntu wo guhamagara ngo abunganire mu mategeko mu gihe baba bafunzwe.
Indi mpirimbanyi, Linda Walker, yavuze ko arimo gukora nk'umukorerabushake kuko yumva arimo gukorwa ku mutima cyane n'uburyo abo bantu bafashwemo.
Ati: "Namenyanye n'abantu, none barahunze kuko bafite ubwoba ku buzima bwabo. Kandi sinshobora kubirebera ngo ntume ibi bibaho."
Pete Radcliff, wo mu muryango utanga ubufasha wa Long Eaton Hotel Support Group, ntiyemera ibivugwa na leta y'Ubwongereza ko guca intege abantu ntibambuke mu buryo buteje ibyago bizarokora ubuzima.
Yagize ati: "Niba [leta] bashaka kurokora ubuzima bw'abantu bacyennye bihebye binjira mu mato, babemerera [kwinjira mu gihugu] mu bwisanzure kandi mu buryo bworoshye, batiriwe barinda kwifashisha abakora magendu y'abantu."
Ariko imiryango igira inama impunzi y'i Derby n'i Nottingham, yagiriye inama abasaba ubuhungiro bahangayitse, gukomeza kwiyandikisha muri icyo kigo cy'i Loughborough.
Iyo miryango ifite impungenge ko hari abantu bamwe barimo kutitaba muri gahunda ijyanye n'abinjira mu gihugu, ibyo bikaba bishobora kugira ingaruka ku busabe bwabo bw'ubuhungiro.
Mu cyumweru gishize, inyandiko za leta zahishuye ko habayeho kutamenya amakuru y'aho abantu 3,557 basaba ubuhungiro baherereye, mu bantu 5,700 bo mu itsinda rya mbere ry'abimukira bitezwe koherezwa mu Rwanda.
Uwahaye amakuru BBC wo muri leta y'Ubwongereza yahakanye ko baburiwe irengero, anavuga ko minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu ishobora kuvugana na buri muntu mu bari kwigwaho.
Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu yavuze ko idashobora kugira icyo ivuga ku birimo gukorwa i Loughborough.
Ariko yemeje ko yatangiye gufunga abantu mu kwitegura urugendo rwa mbere rw'indege izabajyana mu Rwanda mu byumweru biri hagati y'icyenda na 11 biri imbere.
Umuvugizi yongeyeho ati: "Ubu ubwo itegeko ryuko u Rwanda rutekanye ryemejwe ndetse amasezerano yacu n'u Rwanda akemezwa, Leta irimo kwinjira mu cyiciro cya nyuma cyo gushyira mu bikorwa iyi gahunda yanditse amateka yo guhangana n'abimukira banyuranyije n'amategeko no guhagarika amato."