Rosenberg: Gutera intambwe kwa Ukraine kurangiza izina rya Putin nka 'Bwana Nyir'umutekano'

Ahavuye isanamu, EPA
- Umwanditsi, Steve Rosenberg
- Igikorwa, Umwanditsi mukuru wa BBC ku Burusiya uri i Moscow
Kursk.
Ni rimwe mu magambo nanditse bwa mbere ndetse navuze nk'umunyamakuru wa BBC.
Mu mwaka wa 2000, natangaje amakuru ku irohama ry'ubwato bw'intambara bugendera munsi y'inyanja bwa Kursk, mu mazi akonje nk'urubura yo mu nyanja ya Barents Sea. Abantu 118 bo muri ubwo bwato barishwe.
Vladimir Putin yari amaze igihe kitageze ku mezi atandatu abaye perezida. Ndacyibuka shene za televiziyo zo mu Burusiya zimunenga bikomeye ku kuntu yitwaye mu guhangana n'ako kaga.
Muri iki cyumweru, imyaka 24 irashize ubwo bwato bwitwaga K-141 Kursk burohamye. Kandi, nanone, ijambo Kursk ririmo kuzura mu nkuru nohereza zivuye mu Burusiya. Kuri iyi nshuro, ni akarere ka Kursk, aho ingabo za Ukraine zagabye igitero gitunguranye, aho ndetse zikomeje gufata ubutaka muri iyi minsi icyenda ishize kugeza ubu.
Ni rya jambo n'ubundi.
Ariko Uburusiya bwo mu 2024 butandukanye cyane n'Uburusiya bwo mu 2000.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Kuri iyi nshuro, kuri televiziyo zo mu Burusiya nta guca amarenga yo kunenga Putin; nta gushidikanya ku byemezo bye; nta kumvikanisha ko ari igitero cye kuri Ukraine cyagejeje kuri iki gihe kidasanzwe. Ariko nyine wabyumva, Kremlin (ibiro bya perezida w'Uburusiya) yagize igihe kigera ku myaka hafi 25 cyo gushyiraho igenzura rikomeye ku bitangazamakuru byo mu Burusiya no ku butumwa.
Nubwo bimeze gutyo, ibi birimo kuba bizangiza Vladimir Putin?
Ni ikibazo maze kubazwa inshuro nyinshi muri iyi myaka ibiri n'igice ishize:
- Mu mwaka wa 2022 ubwo Ukraine yarohaga ubwato bw'intambara bwa Moskva, bwari buhagarariye andi mato y'intambara y'Uburusiya yo mu nyanja y'umukara (Black Sea)
- nanone mu mezi macye nyuma yaho, nyuma yuko ingabo z'Uburusiya zisubiye inyuma mu buryo bwihuse cyane nk'umurabyo, ziva mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Ukraine
- nanone no mu mwaka wa 2023 mu gihe cy'ubwigomeke bwa Wagner, ubwo abacanshuro bitwaje intwaro bari barimo kwerekeza ku murwa mukuru Moscow w'Uburusiya – imbogamizi itaziguye ku butegetsi bwa Vladimir Putin.
Perezida Putin yanyuze muri ibyo byose, uko bigaragara, nta cyo bimuhungabanyijeho. Azaba yizeye ko ashobora kwikura muri iyi mbogamizi nshya.
Ariko icyo wamenya ni iki. Ubwigomeke bwa Wagner bwarangiye mu munsi umwe.
Igitero cya Ukraine imbere mu Burusiya kimaze icyumweru kirenga. Uko kirushaho kumara igihe kirekire, ni ko igitutu kizarushaho kwiyongera ku butegetsi bw'Uburusiya ndetse ni ko gishobora kwangiza cyane ubutegetsi bwa Perezida Putin.

Mu myaka hafi 25 amaze ku butegetsi, Putin yubatse izina rya "Bwana Nyir'umutekano", umugabo wenyine muri iki gihugu kinini cyane ufite ubushobozi bwo gutuma Abarusiya bakomeza kugira umutekano.
Icyo yise "igikorwa cyihariye cya gisirikare" (igitero gisesuye yagabye kuri Ukraine) cyasobanuriwe Abarusiya nk'uburyo bwo kongera umutekano w'igihugu w'Uburusiya.
Muri iyi myaka ibiri n'igice iyi ntambara imaze, nta kimenyetso kinini kiri hano cyo "gutekana".
Ku mipaka y'Uburusiya hiyongereye abo mu muryango wo gutabarana w'Uburayi n'Amerika (OTAN), mu gihe Suède (Sweden) na Finland byinjiye muri uwo muryango; imijyi yo mu Burusiya iraswaho mu buryo buhoraho mu bitero bya Ukraine by'indege nto z'intambara zitajyamo umupilote (drone); ubu abasirikare ba Ukraine barimo gufata ubutaka bw'Uburusiya.
Binyuze mu mahitamo ye y'imvugo akoresha, Vladimir Putin arimo kugerageza kwereka Abarusiya ko nta mpamvu yo gushya ubwoba.
Ubwo yakomozaga kuri icyo gitero cya Ukraine, yirinze gukoresha ijambo "igitero". Ahubwo yavuze ku kuntu "ibintu bimeze mu gace ko ku mupaka" cyangwa "ibintu birimo kuba". Putin yanise iki gitero cya Ukraine "ubushotoranyi".
Ni iki Perezida w'Uburusiya azakora mu gihe kiri imbere?
Ntiwitege ko azafata telefone agahamagara Ukraine. Abategetsi bo mu Burusiya babisobanuye neza ko, nyuma y'icyo gitero, babaye bahagaritse igitekerezo ubwacyo cy'ibiganiro by'amahoro.
Ariko utagira ngo hari hasanzwe hari ibiganiro birambuye byari biteganyijwe kuzaba.
Mu by'ukuri, muri iki cyumweru Vladimir Putin yatangaje icyo ashaka nyirizina: "... kwirukana umwanzi ku butaka bw'Uburusiya."
Ni ikintu kimwe kubivuga. Bikaba ikindi kubikora. Nubwo igisirikare cy'Uburusiya cyagabye ingabo z'inyunganizi mu karere ka Kursk, ntikirashobora kwisubiza ahigaruriwe n'ingabo za Ukraine muri iki gice cy'Uburusiya.

Ahavuye isanamu, Reuters
Ubwo nari ndimo kugenda n'amaguru nyuze iruhande rwa Kremlin mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, natunguwe cyane.
Mu gihe abakozi bari barimo gutegura imyanya yo kwicaramo n'aho kugaragariza amashusho (screens) mu gikorwa giteganyijwe, indirimbo 'Non, je ne regrette rien' (Oya, nta na kimwe nicuza) yakanyujijeho mu gihe cyayo y'umuhanzi w'Umufaransakazi Édith Piaf, yari irimo gucurangwa mu buryo bwa videwo kuri 'screen' nini, yomongana (yirangira) mu rubuga rwa Red Square.
Cyari igihe kidasanzwe na gato.
Vladimir Putin nta kimenyetso yagaragaje cyo kwicuza ko yagabye igitero gisesuye kuri Ukraine.
Nta kwicuza ku byemezo yafashe kuva icyo gihe.
Niba ibyo atangaza mu ruhame bihuye n'imitekerereze ye muri iki gihe, aracyemera ko hari ikintu kimwe gusa gishoboka kizava muri iyi ntambara: intsinzi y'Uburusiya.













