Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Abaforomo bakorana ubwoba: BBC yasuye imbere ku rugamba rw'ubushita bw'inkende muri RD Congo
- Umwanditsi, Simi Jolaoso
- Igikorwa, Umunyamakuru wa BBC kuri Afurika, uri i Lwiro
Abaganga bari ku murongo w'imbere mu rugamba rwo guhangana n'ikiza cy'ubushita bw'inkende muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo babwiye BBC ko bifuza cyane ko inkingo zibageraho kugira ngo bashobore guhagarika ikigero cy'abantu bashya bandura.
Mu kigo cy'ubuvuzi cyo mu ntara ya Kivu y'Epfo BBC yasuye, muri aka gace k'izingiro ry'iki kiza, abaganga bavuga ko abarwayi bashya barimo kuhagera buri munsi – cyane cyane impinja – ndetse ko ibikoresho by'ingenzi cyane bidahagije.
Ubushita bw'inkende cyangwa mpox – bunazwi nka monkeypox – ni indwara yandura cyane ndetse bumaze kwica abantu nibura 635 muri DR Congo uyu mwaka.
Nubwo inkingo 200,000, zatanzwe n'akanama (komisiyo) k'umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi, zageze mu murwa mukuru Kinshasa mu cyumweru gishize, ntabwo ziratwarwa ngo zijyanwe mu bice by'iki gihugu kinini cyane – ndetse bishobora gufata ibyumweru byinshi kugira ngo zigere muri Kivu y'Epfo.
Emmanuel Fikiri, umuforomo ukorera ku ivuriro ryahinduwemo ikigo cyihariye cyo guhangana n'iyi virusi, yabwiye BBC ati:
"Twabimenyeye ku mbuga nkoranyambaga ko urukingo ruhari noneho."
Yavuze ko ubu ari bwo bwa mbere avuye abarwayi b'ubushita bw'inkende kandi ko buri munsi aba afite ubwoba bwo kubwandura no kubwanduza abana be – uw'imyaka irindwi, uw'itanu n'uw'umwaka umwe.
Yagize ati: "Wabibonye ukuntu nakoze ku barwayi kuko ni akazi kanjye nk'umuforomo. Rero turimo gusaba leta kudufasha ikaduheraho iduha inkingo."
Impamvu bizafata igihe kugira ngo inkingo zijyanwe mu bice bitandukanye by'igihugu, ni uko zicyenera kubikwa ku bushyuhe bwagenwe – buri munsi ya dogere Celsius (C) zeru – kugira ngo zikomeze kugira ubushobozi bwazo, ndetse zicyeneye koherezwa mu duce tw'icyaro two muri Kivu y'Epfo, nk'i Kamituga, Kavumu n'aha i Lwiro, aho iki kiza cyiganje.
Ibikorwa-remezo bidahagije n'imihanda mibi, bisobanuye ko indege za kajugujugu bishoboka ko ari zo zizakoreshwa mu kuhamanurira inkingo zimwe, ibyo na byo bikaba bizongera ikiguzi cyo kubikora, muri iki gihugu gisanzwe gifite ibibazo by'amafaranga.
Ku ivuriro ry'abaturage, Dr Pacifique Karanzo yagaragaye ananiwe cyane ndetse ubona yacitse intege, kuko yagize akazi kenshi cyane mu gitondo cyose.
Nubwo yari yambaye ikintu cyo kumurinda mu maso, nashoboye kubona ko icyuya cyarimo gishoka mu maso he. Yavuze ko ababajwe no kubona abarwayi barimo kuryamana ku bitanda.
Bigaragara ko arakaye cyane, yarambwiye ati: "Uraza no kubona ko abarwayi barimo kuryama hasi."
"Ubufasha bwonyine tumaze kubona ni imiti micye y'abarwayi n'amazi. Ku bijyanye n'izindi mbogamizi, nta mwete abakozi baragira."
Yavuze ko ikindi kibazo ari uko nta bikoresho bihagije bihari byo kurinda abaganga mu kazi kabo.
Ati: "Tugerageza gukora ibyo dushoboye kugira ngo twite ku barwayi ndetse natwe ntitwishyire mu byago. Indwara natwe ishobora kutugeraho."
Iyo winjira mu bitaro by'i Lwiro, ahantu hari urugendo rw'isaha hafi imwe mu modoka mu majyaruguru y'umujyi wa Bukavu, umujyi munini wo muri Kivu y'Epfo, hari ibintu bibiri by'ingenzi wumva.
Icya mbere, ni ukurira cyane kw'impinja mu majwi arangurura. Icya kabiri, ni umunuko – uva mu mvange y'inkari n'amazi adatemba.
Iri vuriro ririmo gushiranwa n'amazi meza, bisobanuye ko abarwariye hano bibasaba gukoresha barondereza amazi bafite mu majerikani mato ari munsi y'ibitanda byabo.
Mu byumweru bitatu bishize, iri vuriro, ubusanzwe rivura abarwayi bagera hafi kuri 80 buri kwezi, ryuzuyemo abarwayi hafi 200 – barimo kwiganzamo abakiri bato.
Faraja Rukara, w'imyaka 18, ati: "Birababaje kubona imfura yanjye irwaye iyi ndwara idasanzwe. Binshengura umutima."
Umuhungu we, Murhula, ubu ni we muntu muto cyane mu myaka urwaye ubushita bw'inkende kuri iri vuriro – ubu amaze ibyumweru bine gusa avutse.
Ubu ni bwo bwa mbere nyina, cyo kimwe n'abandi benshi hano, arwajije (ahuye n') ubushita bw'inkende, buterwa na virusi yo mu muryango umwe n'iya smallpox.
Iyi ndwara ituma umuntu atakaza ubushake bwo kurya, ibyo bigatuma abana benshi bagira ikibazo cy'imirire mibi.
Mu cyumba twegeranye, abagore benshi n'abana – hafi 20 – birunzemo imbere, ku bitanda birindwi gusa no kuri matola ebyiri zarambuwe hasi.
Umurwayi wa mbere w'ubushita bw'inkende wageze kuri ibi bitaro yarakize – uwo ni Amenipa Kabuya w'amezi 10.
Ariko bidateye kabiri asezerewe mu bitaro, nyina, Yvette Kabuya, yasubiye ku bitaro kuko na we yarwaye ubushita bw'inkende.
Kureba ibyo iyi ndwara ikora ku mubiri – ibiheri bibabaza byuzuyemo amashyira, guhinda umuriro no gutakaza ibiro – bisobanuye ko abantu bashishikajwe no kubona inkingo, ikintu kidasanzwe muri aka gace karanzwemo gutinya gukingirwa mu gihe cyashize.
Béatrice Kachera, w'imyaka 50, yakorakoraga gahoro gahoro ku itama ry'umwuzukuru we, umukobwa w'imyaka itatu, yihutiye kugeza hano, nyuma yo gushya ubwoba yayobewe uko byamugendekeye.
Ati: "Nagize gutya gusa mbona ararwaye, sinarinzi n'uko iyo ndwara yitwa."
Yabwiye BBC ati: "Ntidushobora gutegereza kugeza abana ndetse n'abantu bakuru bapfuye. Muzane inkingo."
Ariko bamwe bafite ubwoba ko intambara ikomeje kuba mu burasirazuba bwa DR Congo hagati y'ingabo za leta n'imitwe myinshi yitwaje intwaro, cyane cyane inyeshyamba za M23, itazatuma ibyo byoroha.
Dr Gaston Bulambo, ukuriye ubuvuzi mu ntara ya Kivu ya Ruguru, yabwiye BBC ati: "Intambara irimo kugira ingaruka zikomeye kuri gahunda y'ikingira muri rusange.
"Ntabwo ari ugukingira gusa ubushita bw'inkende, ahubwo na gahunda zose z'ikingira zirimo kuhazaharira kubera ibibazo mu kugeza inkingo mu turere tw'ubuvuzi. Ibi biterwa n'umutekano mucye."
Guverineri w'intara ya Kivu y'Epfo Jean-Jacques Purusi Sadiki, na we ubwe uvuka i Lwiro, yabwiye BBC ko imirwano ikaze irimo gutuma abantu benshi bata ingo zabo muri iyo ntara, ibyo bikongera cyane ikwirakwira ry'iyi ndwara.
Yagize ati: "Ducumbikiye abantu ibihumbi [bahungiye imbere mu bindi bice byo muri iyi ntara], ndetse turacyagowe n'ibibazo byinshi.
"Amafaranga menshi arimo gushyirwa mu guhangana n'intambara irimo kuba, kugura ibikoresho bya gisirikare, kugaburira abasirikare.
"Igihugu kirimo gutakaza amafaranga menshi mu kugerageza gucyemura [ikibazo cy'] intambara, aho gushyira [aya mafaranga] mu iterambere ry'abaturage harimo no mu rwego rw'ubuvuzi."
Ariko Guverineri Purusi Sadiki yemeza ko imitwe y'inyeshyamba itazahungabanya itangwa ry'inkingo kuko abarwayi b'ubushita bw'inkende bari no mu bice iyo mitwe igenzura.
Yavuze ko leta irimo gukora uko ishoboye kose kugira ngo abaganga babone ibyo bacyeneye.
Ati: "Mu minsi ibiri iri imbere, jyewe ubwanjye nzajya i Lwiro. Rwose nzatanga ibihari bijyanye n'ubufasha bwihutirwa ku baturage, kugeza ubwo leta y'i Kinshasa izashobora gutanga ubundi bufasha."
Abategetsi bavuga ko ibikorwa by'ikingira bizatangira mu kwezi gutaha kw'Ukwakira (10), ndetse ko abana bafite munsi y'imyaka 17 hamwe n'abagize aho bahurira bya hafi n'abarwayi b'ubushita bw'inkende, ari bo bazakingirwa bwa mbere.
Guverineri Purusi Sadiki yizeye ko iki kiza mu ntara ye kizahagarikwa. Ati: "Igisabwa ni ubushake bwa politike. Nizeye ko tuzatsinda."
Ni ibyiyumviro bitaragera mu baganga bananiwe cyane, nka Dr Karanzo, wo ku bitaro bya Lwiro – ariko nibura baremwa agatima no kuba ubukangurambaga ku bushita bw'inkende bugaragara ko burimo kwiyongera mu karere kabo.
Bigaragara ko abantu barimo kugana ivuriro bakimara kugaragaza ibimenyetso, aho kubanza kujya mu bavuzi gakondo. Ibyo bisobanuye ko ibi bitaro bitarapfusha umurwayi w'ubushita bw'inkende.
Nyamara ariko, mu gihe abantu 5,049 bamaze kwemezwa ko banduye ubushita bw'inkende muri DR Congo kuva mu ntangiriro y'uyu mwaka, abakozi bo kuri iryo vuriro bavuga ko gukora ibintu vuba ari ingenzi – ko gukomatanya inkingo, imiti n'ibindi bikoresho byo gutuma habaho kwita ku isuku kurushaho, ari byo byonyine bizatuma iki kiza gihagarikwa.