Abasenateri - ‘Ntabwo mbazi’, ‘Numva babavuga’ - icyo abaturage bavuga kuri uru rwego ruri gutorwa mu Rwanda

Umwe mu bahagarariye abaturage arimo gutora Abasenateri ku wa mbere

Ahavuye isanamu, NEC-Rwanda

Insiguro y'isanamu, Umwe mu bahagarariye abaturage arimo gutora Abasenateri ku wa mbere
    • Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango

Mu Rwanda hari kuba amatora yabagize urwego rwa Sena ruba rugizwe n’abasenateri 26. Muri aya matora imyanya 12 ni yo itorerwa, abatora kandi ni abahagarariye abaturage.

Uretse abo 12 batorwa bahagararira Intara n’Umujyi wa Kigali, abandi bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, abandi bemezwa n’ihuriro ry’amashyaka, n’abatorwa mu barimu ba za kaminuza n’amashuri makuru.

Gusa abaturage ku rwego rwo hasi biboneka ko batazi iby’uru rwego n’abarugize, ndetse n’uburyo batorwamo, nk’uko abaganiriye na BBC Gahuzamiryango babivuga.

Ku wa mbere, nari ndi ku biro by’Akarere ka Muhanga, ni hamwe mu hari hashyizwe site y’itora ngo batore abasenateri batatu bahagararira Intara y’Amajyepfo.

Hano hiyamamaje abakandida barindwi, barimo abagore bane. Abiyamamaza ntibabikora imbere ya rubanda, ahubwo biyamamaza imbere y’iyo nteko itora.

Abatora Abasenateri ni abagize Inama Njyanama z'Imirenge n'Uturere

Ahavuye isanamu, NEC-RWANDA

Insiguro y'isanamu, Abatora Abasenateri ni abagize Inama Njyanama z'Imirenge n'Uturere

Abatora bose muri iyi Ntara ni abantu 439 bagize Inama Njyanama z’imirenge n’Uturere tugize iyi Ntara.

Ku isoko rya Bulinga muri aka karere ka Muhanga, hano abaturage benshi mu bo twaganiriye bumva gusa ko habaho urwego rubahagarariye rwitwa Sena ariko ntibazi icyo rukora n’abarugize ngo ntibajya bababona.

Umwe mu bagabo w’ikigero cy’imyaka 50 twaganiriye ati: “Ntabwo mbazi, numva babavuga, ariko imikorere yabo ntabwo nyisobanukirwa, mbese icyo bahagarariye, urwego barimo ntabwo nduzi.”

Vestine Nyiramaturege avuga ko yifuza ko Abasenateri bajya babageraho nibura gatatu mu mwaka
Insiguro y'isanamu, Vestine Nyiramaturege avuga ko yifuza ko Abasenateri bajya babageraho nibura gatatu mu mwaka

Vestine Nyiramaturege ucuruza imbuto muri iri soko, ati: “[Abasenateri] Ntabwo bajya batugeraho. N’iyo baza nka gatatu mu mwaka twabyishimira. Jye nabasaba ko batuvuganira tukabona amazi kuko kuyageraho bidusaba kumanuka imosozi no kuyizamuka.”

‘Bagomba kuva muri ziriya ntebe’

Urwego rwa Sena mu Rwanda rwatangiye mu 2003 rugenwe n’Itegekoshinga rishya ryari rimaze kujyaho, mu nshingano rufite harimo guhagararira abaturage n’izindi zirimo;

  • Kumenya no kugenzura imikorere ya Guverinoma
  • Gusuzuma ibibazo by’abaturage bagejejweho
  • Kugeza ku baturage ibikorwa by’Inteko
  • Kwemeza ishyirwaho rya bamwe mu bayobozi bakuru b’Igihugu
  • Kugenzura Imitwe ya Politiki
  • Gusuzuma raporo zatanzwe n’Ibigo bya Leta

Nabajije Innocent Teriberi umwe mu bagize inteko itora mu karere ka Muhanga ku kuba abaturage bavuga ko abagize Sena batabageraho, no kuba batazi Abasenateri n’icyo bakora.

Teriberi ati: “Bajya bacishamo bakaza, cyane cyane mu bibazo bijyanye n’ubushakashatsi; abaturage bamerewe bate? Iterambere rimeze rite?

“Impamvu abaturage bo ku rwego rwo hasi badakunda kubabona cyane ibyo bibazo [by’ubushakashatsi] akenshi baza kubibaza ku rwego rw’Akarere.

“Nk’abahagarariye abaturage rero ku rwego rw’Akarere twe turababona. Nk’uko tuba tubahagarariye mu kubatora, tubahagararira no mu gutanga ibitekerezo kuri ubwo bushakashatsi.”

Innocent Teriberi avuga ko bahagararira abaturage mu gutora Abasenateri ndetse no kubonana na bo iyo bamanutse mu mirimo ku turere
Insiguro y'isanamu, Innocent Teriberi avuga ko bahagararira abaturage mu gutora Abasenateri ndetse no kubonana na bo iyo bamanutse mu mirimo ku turere

Gusa abaturage babona ko ibyo Abasenateri bakora bidahagije, bakifuza kubabona ndetse byaba ngombwa bakanabitorera.

Umwe mu baturage b’i Bulinga muri Muhanga ati: “Ubundi [Abasenateri] bagomba kuva muri ziriya ntebe, baze bumve ibibazo dufite, akarengane duhura na ko. Bakaza tukababona tukanemera kubaha ijwi ryacu dukurikije imihigo bahize y’ibyo bagomba kutugezaho.”

Aba ni Abasenateri 12 baraye batowe ngo bahagararire Intara n’Umujyi wa Kigali – umubare wabo ugenwa hagendewe ku mubare w’abatuye izo ntara.

Abatowe Amajyaruguru n'Amajyepfo

Ahavuye isanamu, NEC-Rwanda

Abatowe Iburasirazuba n'Umujyi wa Kigali

Ahavuye isanamu, NEC-Rwanda

None ku wa kabiri hateganyijwe amatora y’Abasenateri babiri bahagarariye za Kaminuza. Aba batorwa n’abalimu n’abashakashatsi ba kaminuza za leta n’izigenga.