'Mwampaye amahirwe y’icyo cyizere, ibyo twifuza byose tuzabigeraho' – Kagame nyuma yo kurahirira manda ya 4

Ahavuye isanamu, Village Urugwiro
- Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Kigali
Perezida Paul Kagame yarahiriye manda ya kane nka perezida w’u Rwanda aho nyuma yashimiye Abanyarwanda icyizere bongeye kumugirira, abizeza ko ibyo bifuza byose “tuzabigeraho”.
Mu muhango waranzwe n’akarasisi gakomeye ka gisirikare, imbere y’Abanyarwanda ibihumbi za mirongo bari buzuye stade Amahoro, n’abakuru b’ibihugu bya Afurika barenga 20, Paul Kagame yavuze ko “hari igisobanuro kimbitse mu mibare” yagaragaye mu bihe byo kwiyamamaza n’ibyavuye mu matora.
Kagame yatsinze amatora yo mu kwezi gushize ku majwi 99%, indorerezi zo mu miryango y’ibihugu bya Afurika zavuze ko aya matora “yagenze neza cyane muri rusange”, gusa abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko intsinzi ya Kagame ari we ubwe uyigenera, nyuma yo gukoresha ingufu mu gucecekesha abatavuga rumwe na we.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 30 ishize, u Rwanda rwageze ku bintu birenze ibyari byitezwe, ati: “birenze ibyo amagambo yasobanura, ushingiye ku ho twahereye”.
Yongeyeho ati: “Iyi manda nshya rero, ni intangiriro yo gukora ibirenze kugira ngo ibyo twifuza tubigereho.
“Kuki se n’ubundi tutarenza ku byo twakoze? Kubitekereza, ntabwo ari ukurota, birashoboka. Twabikora, kandi tuzabikora.”

Ahavuye isanamu, RBA
Ni ibiki Kagame yemereye Abanyarwanda?
Biciye muri manifesto y’ishyaka ryamwamamaje FPR-Inkotanyi kuri manda atangiye ya 2024 – 2029, ibi ni bimwe mu by’ingenzi Kagame yemeye kugeza ku Banyarwanda:
- Kugeza amazi n’amashanyarazi aho ataragera ku 100%
- Kubaka amazu ahendutse mu korohereza abantu kubona amacumbi mu mijyi
- Kuzamura umusaruro w’umuhinzi ku 8% buri mwaka
- Kuzamura umusaruro w’inganda kuri 13% buri mwaka
- Guhanga imirimo 250,000 buri mwaka
- Kubaka no gusana hafi 1,100km z’imihanda ya kaburimbo
- Kurangiza ikibuga cy’indege cya Bugesera
- Ishuri ryigisha gutwara indege no gucunga ibibuga byazo
- N’ibindi…
Sosiyete sivile, Inteko ishinga amategeko, hamwe n’intagazamakuru ni byo bigira uruhare mu gukurikirana ibyo abari ku butegetsi basezeranya abaturage.
“Ntiwakwambura abantu ubwenegihugu ngo ubikire” – Kuri DR Congo
Perezida Kagame yavuze ko amahoro mu karere ari “icy’ibanze ku Rwanda”, gusa ko yakomeje kubura mu burasirazuba bwa DR Congo.
Abategetsi ba DR Congo bashinja ubutegetsi bwa Kagame gutera igihugu cyabo buciye mu mutwe wa M23 ubu ugenzura igice cy’intara ya Kivu ya Ruguru nyuma y’imyaka ibiri mu ntambara.
Mu ijambo rye, Kagame yasobanuye ko amahoro yifuzwa mu karere batazayahabwa n’umuntu uwo ari we wese w’ahandi “nubwo yaba akomeye ate, mu gihe abo bireba mu buryo butaziguye badakoze igikenewe”.

Ahavuye isanamu, RBA
Perezida Kagame, asanzwe ashinja ubutegetsi bwa Congo kunanirwa gukemura ikibazo cy’Abanyecongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bavuga Ikinyarwanda bakorerwa ihohoterwa mu ntara za Kivu, abandi babaye impunzi, nk’imwe mu ntandaro yo kubaho k’umutwe wa M23, nk’uko abawugize babivuga.
Kagame yashimiye ba Perezida João Lourenço wa Angola na William Ruto wa Kenya – bombi bari kuri stade Amahoro – ku muhate wabo w’ubuhuza muri iki kibazo.
Yongeraho ati: “Amahoro ntabwo yakwizana, twese tugomba kugira uruhare rwacu no gukora ibikwiye ngo tugere ku mahoro arambye.
“Iyo ibyo bitabaye ni yo mpamvu abantu bahaguruka bakayarwanira. Ni uburenganzira bw’abantu. Nta mahoro nyayo yabaho niba ubwo burenganzira butubahirijwe.
“Ntiwakwima abantu uburenganzira ku bwenegihugu ngo utekereze ko uzabikira…hagomba kubaho kumvikana.”
Perezida Kagame yavuze ko Abanyafurika igihe cyose bagiye barwanya akarengane, avuga ko “nta masomo dukeneye ku buryo bwiza bwo” kukarwanya.













