Uko uyu mugore yamenye ko afite cancer y'ubwonko igeze kure ari uko ivarisi imwikubise ku mutwe

Lauren Macpherson yasanze afite cancer yo ku bwonko igeze kure ubwo ivarisi yamugwaga ku mutwe ari ku rugendo

Ahavuye isanamu, Lauren Macpherson

Insiguro y'isanamu, Lauren Macpherson yasanze afite cancer yo ku bwonko igeze kure ubwo ivarisi yamugwaga ku mutwe ari ku rugendo
Igihe co gusoma: iminota 4

Byari bitegayijwe kuba "ibya mbere mu birori byinshi" Lauren Macpherson, yari aherutse gutsinda ibizamini bimuzamura mu ntera mu kazi, ndetse amaze no kugura inzu ye ya mbere hamwe n'umukunzi we Zak.

Ariko ubwo ivarisi ipima 16kg yahanukaga bari muri gariyamoshi ikamugwa ku mutwe arimo gutaha i Cardiff, byaje kurangira asanzwemo afite cancer igeze kure cyane yo ku bwonko.

Lauren agira ati: "Urabona, twashakaga gutangira ibirori no gutangira kubaho", ubu yabwiwe ko asigaranye imyaka hagati ya 10 na 12 gusa yo kubaho.

Mu kwibuka uko byagenze, Lauren yagize ati: "Ni nko kumva isi itebeye aho uhagaze, ntumenya icyo gukora, biteye ubwoba.

"Ese nzageza ku myaka 40?"

Lauren yari aherutse gutembera i London kwishimira gutsinda ibizamini bimuzamura mu ntera ku kazi ubwo yamenyaga ko afite ikibyimba ku bwonko

Ahavuye isanamu, Lauren Macpherson

Insiguro y'isanamu, Lauren yari aherutse gutembera i London kwishimira gutsinda ibizamini bimuzamura mu ntera ku kazi ubwo yamenyaga ko afite ikibyimba ku bwonko

Ingaruka zo kugwirwa n'ivarisi ku mutwe umwaka ushize zabaye kubyimbirwa, abaganga babanje gutinya ko wenda habaye kumanyuka kw'igufa.

Yajyanywe kwa muganga maze ikizami cya CT scan cyerekena ikintu cy'igihu kitaboneka neza ku bwonko bwe.

"Nahise niyumvamo ikintu kidasanzwe", ni ko Lauren avuga.

"Hari ibyiyumvo biba muri wowe, noneho waba umaze igihe utameze neza cyane, ugahita wumva birahuye".

Nyuma y'iminsi ibiri, Lauren yoherejwe ku bindi bitaro gukora ikizami cya MRI ari na cyo cyerekanye ko afite ikibyimba ku bwonko.

Lauren yari amaranye igihe ibimenyetso birimo amarangamutima adasobanutse, umunaniro ukabije ariko agakeka ko byaterwaga n'imisemburo y'umubiri.

Lauren n'umukunzi babana Zak bari bamaze iminsi mu byishimo mbere y'iyi mpanuka y'ivarisi yahinduye ubuzima bwe

Ahavuye isanamu, Lauren Macpherson

Insiguro y'isanamu, Lauren n'umukunzi babana Zak bari bamaze iminsi mu byishimo mbere y'iyi mpanuka y'ivarisi yahinduye ubuzima bwe
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Avuga ko yari yararebye umuganga inshuro eshatu agakora ibipimo bitandukanye, mu gihe yari afite ibimenyetso mu nda, ndetse akajya agira no gutakaza ubwenge.

Umunaniro ni wo waje gukabya kugeza ubwo aretse akazi k'umunsi wose akajya akora igice cy'umunsi kugira ngo abashe gukomeza amasomo ye ya 'Masters'.

Ati: "Mvugishisije ukuri narabikerensheje…Nari mfite impungenge ariko kugeza icyo gihe nta bwoba nari mfite.

"Sinumvaga ko ari ikintu kidakira, naravugaga nti 'ubwo bakibonye, bazagikuramo'."

Ukundi guhura na muganga byari mu kwezi gukurikiyeho, ari na bwo babonye neza uburyo iyo ndwara yari igeze kure cyane.

Abaganga bakekaga ko afite indwara ya glioblastoma – ikibyimba gikura vuba ku bwonko, kandi ko yaba asigaranye imyaka ibiri gusa yo kubaho nigikomeza gukura.

Lauren aseka ati: "Ntabwo twari tubyiteze. Nari nzi ko tugenda tukahamara isaha ubundi tugataha.

"Ntabwo twari tubyiteze. Byarankubise, aho niho uvuga uti 'Mana yanjye, umpaye imyaka ibiri?'."

Lauren avuga ko ubuvuzi yakorewe bwasize "uruhande rumwe ari impumyi burundu"

Ahavuye isanamu, Lauren Macpherson

Insiguro y'isanamu, Lauren avuga ko ubuvuzi yakorewe bwasize "uruhande rumwe ari impumyi burundu"

Lauren yabwiwe ko agomba kubagwa bakamukiramo icyo kibyimba, ariko ko agomba gutegereza amezi kugira ngo abagirwe mu bitaro bya leta mu Bwongereza.

Mu kudashaka gutegereza, yegereye ibitaro byigenga yifashishije ubwishingizi bw'umukunzi we Zak.

Lauren avuga ko muri ibi byose yabaye intwari agakomera. Gusa ko yari inkuru iteye ubwoba ku muryango we n'uwa Zak.

Lauren yabazwe mu Ukwakira(10) gushize, babasha gukuramo 80% by'icyo kibyimba.

Isuzuma rindi ryerekanye ko afite oligodendroglioma, ikibyimba cy'imbonekarimwe kidakira kiba ku bwonko kandi gikura vuba vuba. Gusa abwira ko kikiri ku rwego rwo hasi.

Lauren ati: "Numvaga ari nkaho hari umuntu wampaye ubundi bwonko, byari ibintu bidasanzwe, ntibyumvikanaga, numvaga atari njyewe".

Iki kibyimba giherereye mu gice cy'ubwoko butuma umuntu avuga kitwa vortex, cyatumye Lauren amara ibyumweru atabasha kuvuga nyuma yo kubagwa ndetse anatakaza ubushobozi bwo guhuza ingingo n'ubwonko.

Gukira byafashe igihe kandi hari iminsi yagiraga guhindurwa/gutungurwa akarwara ndetse no kugira isereri 'vertigo'.

Umukunzi we Zak, yamusabye kubana ku mwaro w'inyanja akunda mu mujyi w'iwabo wa Swansea hashize ibyumweru babonye indwara afite

Ahavuye isanamu, Lauren Macpherson

Insiguro y'isanamu, Umukunzi we Zak, yamusabye kubana ku mwaro w'inyanja akunda mu mujyi w'iwabo wa Swansea hashize ibyumweru babonye indwara afite

Mu gushaka kuvugana n'abandi, Lauren yafunguye 'page' ya Instagram kugira ngo akore ubukangurambaga kandi yandike urugendo rwe muri ibi.

Mu kuganira n'abantu kuri urwo rubuga ni ho yavumbuye vorasidenib, umuti udafite ubukana bukabije ukoreshwa n'abarwayi badakeneye chemotherapy cyangwa radiotherapy ako kanya nyuma yo kubagwa.

Uwo muti wemejwe n'ikigo cy'ubuvuzi muri Ecosse, ariko ntiwemejwe mu Bwongereza na Ireland ya Ruguru, ikintu Lauren arimo yifuza ko gihinduka.

Lauren ubu akenera gukorerwa isuzuma rya 'scan' buri mezi atatu ngo barebe aho ikibyimba cye kigeze, anakorerwa ubundi buvuzi bujyanye no kubyara mbere y'uko atangira wa muti wa Vorasidenib azafata biciye ku bawutanga bigenga.

Avuga ko uru rugendo rwose "rwari rungoye…ariko ku muryango, bo byari bigoye kurushaho urebye".

Ati: "Byari bikomeye cyane, nta muntu n'umwe nakwifuriza guca muri ibi".

Zak yakomeje kuba hafi y'umukunzi we Lauren muri uru rugendo "rukomeye"

Ahavuye isanamu, Lauren Macpherson

Insiguro y'isanamu, Zak yakomeje kuba hafi y'umukunzi we Lauren muri uru rugendo "rukomeye"