Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
U Rwanda ruvuga ko ruzasobanurira Blinken ibya Rusesabagina
Leta y’u Rwanda ivuga ko uruzinduko rwa Antony Blinken mu Rwanda ari andi mahirwe yo gusobanura ko ifatwa n’ifungwa rya Paul Rusesabagina byari bikurikije amategeko.
‘Minisitiri’ w’ububanyi n’amahanga wa Amerika yitezwe i Kigali kuwa gatatu no kuwa kane w’icyumweru gitaha aho azagera avuye i Kinshasa.
Ibiro bye bivuga ko i Kigali azavugana n’abategetsi ku bibazo by’uburenganzira bwa muntu, gufunga urubuga rwa politiki ku batavuga rumwe n’ubutegetsi, no “gufunga mu buryo butari bwo Paul Rusesabagina”.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, none kuwa kane yasohoye itangazo ivuga ko, mu rugendo rwa Blinken i Kigali ibyo bazaganira ibirimo;
- Ubucuruzi n’ishoramari
- Kurwanya iterabwoba
- Amahoro n’umutekano mu karere
- Uburenganzira bwa muntu n’imiyoborere
Ku bya Rusesabagina, iri tangazo ry’ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda rivuga ko urugendo rwa Blinken ari “andi mahirwe yo gusobanura ko gufatwa no gufungwa kwe ku byaha bikomeye ku Banyarwanda…byari bikurikije amategeko y’u Rwanda na mpuzamahanga.”
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, n’inteko ishingamategeko ya Amerika byemeza ko Rusesabagina “yafunzwe mu buryo butari bwo” n’u Rwanda.
Abo mu muryango we, n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu inyuranye, bavuga ko yafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi ko nta butabera yari guhabwa mu Rwanda.
Rusesabagina yivanye mu rubanza rwe avuga ko “nta butabera niteze” mu rukiko rwari rugiye kumuburanisha i Kigali.
Urukiko rukuru rwamukatiye gufungwa imyaka 25.
Rusesabagina, ufite uburenganzira bwo gutura muri Amerika, yahawe na perezida wa Amerika umudari uhabwa abakoze ibikorwa bikomeye ku bantu.
Yahawe uwo mudari kubera filimi 'Hotel Rwanda' ivuga inkuru, itavugwaho rumwe, y'uko yarokoye abantu bari bahungiye muri Hôtel des Mille Collines i Kigali mu gihe cya Jenoside.
Blinken azagera mu Rwanda asoza ingendo azakora muri Cambodia, Philippines, Africa y’Epfo, na DR Congo.