Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
'Uri umukene muri iki gihugu nta jambo ufite' – Abarimo kwimurwa i Kigali
- Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Kigali
Kwimura imiryango igera ku 6,000 ituye mu duce leta yagennye nk’udushyizwe ku nkeke n’ibiza mu murwa mukuru Kigali ni yo nkuru usanga irimo kuvugwa aho hantu, benshi ntibabyishimiye, leta ivuga ko ari ugukiza amagara yabo.
Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko abantu barenga 130 bishwe n’ibiza iburengerazuba no mu majyaruguru mu ntangiriro z’uku kwezi, abenshi bagwiriwe n’inzu zabo ziri ku misozi.
Muri Kigali benshi batuye ku misozi irimo n’imiremire nka Jali, Mont Kigali, Gisozi, cyangwa Rebero. Ku misozi myinshi hari uduce twubatse mu tujagari ahatuye imiryango ibihumbi n’ibihumbi yiganjemo iciriritse n'ikennye.
Abo leta yagennye ko batuye ahateje akaga ubuzima bwabo bamwe batangiye kuhava abandi barategereje, inzu zabo zashyizweho inyuguti ya X yandikishije irangi ritukura.
Leta ivuga ko yageneye abatuye aho bakodeshaga 30,000Frw na 90,000Frw ku batuye ahari ahabo yo kubafasha kwimuka. Gusa abatuye ahari ahabo ngo ubutaka buzakomeza kuba ubwabo.
Ahitwa ‘Mumakawa’ mu murenge wa Jabana hari inzu nyinshi ziri mu ibanga ry’uyu musozi zashyizweho X, kwimuka ni cyo kiganiro uhasanga, abakodesha ndetse n’abafite inzu zabo bose agahinda ni kamwe mu gihe bategereje kuva hano batazi aho bagana.
Abagore babiri batifuje gutangazwa amazina yabo babwiye BBC Gahuzamiryagno ikibahangayikishije cyane.
Umwe usanzwe ufite inzu hano ati: “Ntabwo nzakodesha sinabona ubwishyu, nagurishije iwacu ndaza ngura aha…[ubu] sindya sindyama isaha n’isaha mba ntegereje ko baza bakansohora.”
Undi ukodesha ati: “Baraduha ibihumbi 80 cyangwa 90, nari narananiwe no kwishyura iya 15, nzashobora iya 90? Kandi hano mpamaze hafi imyaka 15, mpabyariye abana batanu, urambwira ngo ngende aba bana ndabashyira hehe?”
Umugabo utuye hano Mumakawa avuga ko ibyo leta irimo gukora babibona nko kubahohotera kuko ari abakene.
Ati: “Uri umukene muri iki gihugu, nta jambo ufite. Nonese waba ufite ijambo ukaba ahantu imyaka 20, 25, umuntu akaza akaguha ibihumbi 90 ngo va aho wari uri? Aba akujyanye hehe?
“Ese aho hantu aguhaye aba aguhaye ikizagutunga? Niba aho hantu hari hagutunze aho akujyanye aba azi ko uzatungwa n’iki?
“Niba koko [leta] yarebye igasanga aba bantu bari mu manegeka nibabahe ingurane, babahe aho bagomba kujya.”
Umujyi wa Kigali wo uvuga ko ushaka kurokora ubuzima bwabo ngo ntiburimburwe n’ibiza.
Leta nayo ivuga ko yumva impungenge z’aba baturage ariko ko icyihutirwa ari ubuzima bwabo.
Kuri televiziyo y’u Rwanda kuwa mbere nijoro, Philippe Habinshuti, umunyamabanga uhoraho muri ministeri ifite kurwanya ibiza mu nshingano, yagize ati:
“Abantu bashobora kujya impaka ku bintu byose, ariko iyo hajemo ibintu bitwara ubuzima abantu bakwiye guhuza ibitekerezo tukemera ko hari ibikwiye gukosorwa, tukamenya ko amategeko agomba kubahirizwa.
“Ariko leta ni inshingano zayo, ntabwo yabona abaturage bugarijwe ngo ibihorere.”
Umwaka ushize umujyi wa Kigali wubakiye inzu utuza imiryango amagana yari ituye ahateye inkeke hafi ya ruhurura nini cyane ya Mpazi, bamwe mu barimo kwimurwa ubu bibaza impamvu leta itabanza kwita ku ho bajya mbere yo kubimura aho bamaze imyaka.
Bisa nkaho kwimura aba baturage badahawe ingurane – ku bafite imitungo yabo – bishobora gutuma imibereho yabo iba mibi cyane ndetse bakaba baba ikibazo kuri leta.
Leta kandi irasabwa miliyari zigera ku 100 z’amanyarwanda yo gusana ibyangijwe n’ibiza byashenye inzu zirenga 6,000, imihanda, ibiraro/amateme, amashuri, n’inyubako za leta.