Ukraine yemeye ko Uburusiya bwinjiye mu karere k'ingenzi ka Dnipropetrovsk

Ahavuye isanamu, Russian ministry of defence
- Umwanditsi, Paul Kirby
- Igikorwa, Umwanditsi mukuru ku Burayi ku rubuga rwa BBC
Ingabo za Ukraine zemeye ko ingabo z'Uburusiya zambutse zikinjira mu karere k'inganda ko mu burasirazuba ka Dnipropetrovsk ndetse zikaba zirimo gushaka kuhashinga ibirindiro.
Viktor Trehubov, wo mu itsinda ry'igenamigambi n'ibikorwa bya gisirikare mu mujyi wa Dnipro, yabwiye BBC ati: "Iki ni igitero cya mbere kinini gutya [kigabwe] mu karere ka Dnipropetrovsk", nubwo yavuze ko gutera intambwe kw'izo ngabo z'Uburusiya kwahagaritswe.
Kuri iyi mpeshyi yose, Uburusiya bwavuze ko bwinjiye muri ako karere, mu gihe ingabo zabwo zigerageza gutsinsura zerekeza imbere kure muri Ukraine zivuye mu karere ka Donetsk.
Mu ntangiriro ya Kamena (6) uyu mwaka, abategetsi bo mu Burusiya bavuze ko igitero cyatangiye muri Dnipropetrovsk, nubwo aya makuru mashya ya Ukraine yumvikanisha ko ubu ari bwo gusa ingabo z'Uburusiya zimeneye muri uwo mupaka w'ako karere.
Gutera intambwe uko ari ko kose kw'Uburusiya mu karere ka Dnipropetrovsk byagira ingaruka ku ishyaka (umuhate) ry'ingabo za Ukraine.
Ni mu gihe ibikorwa bya dipolomasi biyobowe n'Amerika byo kurangiza intambara bigaragara nk'ibirimo kugabanya umurindi wabyo nubwo Perezida Donald Trump yahuye na Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin muri leta ya Alaska muri Amerika muri uku kwezi.
Umushinga wa Ukraine witwa DeepState, ugaragaza ikarita y'uko intambara irimo kugenda, mu isuzuma ryawo ryo ku wa kabiri wavuze ko Uburusiya ubu bwafashe ibyaro bibiri byo muri ako karere, icyaro cya Zaporizke n'icyaro cya Novohryhorivka.
Ariko ubuyobozi bukuru bw'ingabo za Ukraine bwahakanye ko ari uko bimeze. Mu itangazo bwasohoye bwavuze ko igisirikare "gikomeje kugenzura" Zaporizke, ndetse "imirwano ikomeje kubera mu gace k'icyaro cya Novohryhorivka".
Uburusiya ntiburavuga ko Dnipropetrovsk ari iyabwo, bitandukanye n'ibyo bwavuze kuri Donetsk no ku tundi turere tune twa Ukraine two mu burasirazuba, ariko bwagabye ibitero ku mijyi minini y'ako karere, harimo n'umurwa mukuru wako Dnipro.
Mbere y'iyi ntambara, ubwo Uburusiya bwagabaga igitero gisesuye kuri Ukraine muri Gashyantare (2) mu 2022, akarere ka Dnipropetrovsk kari gatuwe n'abaturage barenga miliyoni eshatu, ndetse kari akarere ka kabiri ka Ukraine kari karimo inganda nyinshi nyuma y'akarere ka Donbas, aka kagizwe n'uturere twa Donetsk na Luhansk.
Nubwo ingabo z'Uburusiya zateye intambwe buhoro mu gufata ubutaka ndetse zikaba zarapfushije abasirikare benshi, mu bihe bya vuba aha bishize zafashe uduce mu karere ka Donetsk.
Muri uku kwezi, mu buryo butunguranye itsinda rito ry'abasirikare barwanira ku butaka b'Uburusiya ryaratsinsuye rigera mu ntera ya kilometero 10 uvuye ku mirongo y'ubwirinzi bwa Ukraine hafi y'umujyi wa Dobropillia, ariko ibimenyetso bya vuba aha byumvikanisha ko gutera intambwe kwabo kwahagaritswe.
Bitangazwa ko Putin yabwiye Trump ko yagira ubushake bwo kurangiza intambara niba Ukraine imuhaye uduce tw'akarere ka Donetsk ikigenzura, ariko Abanya-Ukraine benshi bemeza ko Perezida w'Uburusiya afite izindi gahunda.
Koloneli (Col) Pavlo Palisa, umuyobozi wungirije w'ibiro bya perezida wa Ukraine biri mu murwa mukuru Kyiv, muri Kamena (6) yaburiye abanyamakuru ari muri Amerika ko ibiro bya perezida w'Uburusiya (Kremlin) bishaka ko bwigarurira igice cyose cya Ukraine cyo mu burasirazuba bw'uruzi rwa Dnipro, rugabanya Ukraine mo kabiri.
Kaja Kallas, umukuru w'ububanyi n'amahanga mu muryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU), na we yaburiye ko guha Uburusiya ubutaka bwa Ukraine nka kimwe mu bigize amasezerano y'amahoro ari "umutego".
Yabwiye BBC ati: "Turimo kwibagirwa ko Uburusiya nta kintu na kimwe bwari bwemera guhara [gutanga] kandi hano ari bwo mushotoranyi."
Nyuma yo guhura na Putin muri leta ya Alaska ndetse nyuma yaho agahura na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky i Washington DC, mu cyumweru gishize Trump yavuze ko yatangiye gutegura gahunda y'inama y'abo bategetsi bombi.
Kugeza mu mpera y'icyumweru gishize, icyizere cyuko hari intambwe ikomeye ishobora guterwa cyari cyamaze kugabanuka.
Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Uburusiya Sergei Lavrov yashimangiye ko "umurongo w'ibyigwa [mu nama] ntuteguye na gato" ndetse ko nta nama iri kuri gahunda.
Yanavuze ko ibiganiro ibyo ari byo byose byo kwizeza umutekano Ukraine wo mu gihe kiri imbere byaba bitarimo Uburusiya "nta cyo bimaze", nubwo ibyo uburengerazuba bw'isi butabikozwa.













