Nomcebo Zuma agiye kurongorwa n’Umwami Mswati “ku bw’urukundo” – umuvugizi

Mu muhango wo ku wa mbere Nomcebo Zuma yamuritswe nka "liphovela", bisobanuye fiancée w'Umwami mu rurimi rwa Swati

Ahavuye isanamu, AFP

Insiguro y'isanamu, Mu muhango wo ku wa mbere Nomcebo Zuma yamuritswe nka "liphovela", bisobanuye fiancée w'Umwami mu rurimi rwa Swati

Nomcebo Zuma, umukobwa w’imyaka 21 w’uwahoze ari perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma, agiye kurongorwa n’Umwami wa Eswatini “ku bw’urukundo”, nk’uko umuvugizi wa Mswati III yabibwiye BBC.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo uyu mukobwa yerekanywe nk’ugiye kuba umugore wa Mswati III mu birori gakondo biba buri mwaka bizwi nka Umhalanga.

Mswati w’imyaka 56 ubu afite abagore 11 – gusa yashakanye n’abagera kuri 15.

Alpheous Nxumalo, umuvugizi w’ubwami bwa Eswatini, yahakanye ibyakomeje kuvugwa ko uku gushyingirwa kwaba ari ubufatanye bwa politike.

Yabwiye BBC ati: “Urukundo ntirugira amaso yo kureba cyangwa ngo rubare imyaka. Urukundo ruba hagati y’abantu babiri. Rushobora kuba hagati y’umuntu ufite imyaka 100 n’umuntu ufite hejuru y’iyemewe n’amategeko.”

Nxumalo yirinze kuvuga inkuru y’uburyo urukundo rw’aba bombi rwaba rwaratangiye kugeza bageze aha.

Yagize ati: “Ibintu by’urukundo bitangirira hagati y’abantu babiri, nta na rimwe bizamo umuntu wa gatatu.”

Nxumalo yahakanye ko gushyingira Nomcebo Zuma kwa Mswati III byaba ari igikorwa cyateguwe n’imiryango yombi.

Mswati III ni we mwami wenyine usigaranye ubutegetsi busesuye muri Afurika, hanze y’igihugu cye azwi na benshi ku kugira abagore benshi. Gusa mu gihugu cye iki si ikibazo, nk’uko Nxumalo abivuga.

Ati: “ Icya mbere na mbere ntabwo twivanga mu kubara ngo umwami afite abamikazi bangahe, ibyo si inshingano zacu.”

Umwami Mswati - hano mu muhango wa Umhlanga wo mu mwaka ushize - yagiye agenzurwa cyane ku myaka y'abageni ahitamo kurongora

Ahavuye isanamu, AFP

Insiguro y'isanamu, Umwami Mswati - hano mu muhango wa Umhlanga wo mu mwaka ushize - yagiye agenzurwa cyane ku myaka y'abageni ahitamo kurongora
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Hasanzwe hari isano ikomeye hagati y’ubwami bwa Eswatini n’ubwoko bw’aba Zulu ba Afurika y’Epfo – umwami w’aba Zulu uriho ubu, Misuzulu ka Zwelithini ni mwishywa wa Mswati III.

Nomcebo na we avuka mu muryango w’umugabo ufite abagore benshi, se Jacob Zuma w’imyaka 82 – wemera cyane imigenzo gakondo y’aba Zulu – afite abagore benshi ndetse bivugwa ko afite abana 20.

Nomcebo, nyina ni Nonkululeko Mhlongo, umwe mu bakunzi b’igihe kirekireba Jacob Zuma. Nomcebo yagaragaye imbere mu muhango wo ku wa mbere nimugoroba yambaye umwenda w’amabara ya Eswatini ari kumwe n’abandi bagore n’abakobwa b’umwami.

Uwo muhango gakondo uzwi nka Umhlanga, uba ugamije kurata ubugore, abategetsi bavuga kandi ko uba ugamije guca intege abawujyamo kutajya mu mibonano mpuzabitsina bakiri bato.

Umwami aba yemerewe guhitamo umugeni mu bakobwa bawitabira – kandi mu wabaye ku wa mbere Nomcebo yamuritswe nka "liphovela", bivuze fiancée w’Umwami mu rurimi rwa Swati.

Mu gihe gishize Mswati yaragenzuwe cyane ku myaka y’abakobwa ahitamo kurongora muri uwo muhango. Mu 2005 yahisemo Phindile Nkambule ngo amubere umugore mu gihe yari afite imyaka 17.

Hari hashize iminsi uyu mwami akuyeho iteka ribuza kurongora abana bari munsi y’imyaka 18.

Iryo tegeko ryari ryaragiyeho mu 2001 rigamije gufasha kurwanya ikwirakwira rya SIDA.

Nyuma yo kunengwa cyane icyo gihe, Mswati yihaye igihano cyo kwica amande y’inka imwe kuko yarenze ku itegeko akarongora umukobwa w’imyaka 17 wari ubaye umugore we wa cyenda.