DR Congo: Tshisekedi yohereje intumwa ye idasanzwe kwa mugenzi we Mahamat Deby wa Tchad

Ahavuye isanamu, Presidence Chad
Intumwa yihariye ya Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo ku wa kabiri yakiriwe na Perezida Mahamat Idriss Deby imuzaniye ubutumwa bwa Tshisekedi, ni nyuma y'amakuru avuga ko DRC yaba irimo gusaba ubufasha bwa gisirikare.
Ibiro bya perezida wa Chad ntabwo byatangaje ibiri mu butumwa Didier Mazenga, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by'imiryango y'ibihugu DR Congo irimo, yazaniye Perezida Maréchal Mahamat.
Ku ntambara iri mu burasirazuba bwa DR Congo, ku cyumweru tariki 9 z'uku kwezi Perezida Mahamat Idriss Deby yanditse kuri Facebook ati: "…Ndifuza gutangaza kwifatanya, kwihanganisha no gushyigikira kwa Chad kuri DRC, abaturage bayo, leta yayo na perezida wayo, umuvandimwe wanjye Felix Tshisekedi".
Mu cyumweru gishize, ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi muri Chad, Front pour l'Alternance et la Concorde au Tchad (FACT, ryasohoye itangazo ryamagana ko ubutegetsi bwa Mahamat Idriss Deby burimo bwitegura kohereza ingabo muri DR Congo.
Ubutegetsi bwa N'Djamena ntacyo bwatangaje ku bivugwa ko Kinshasa yaba ibusaba kohereza ingabo zo kuyifasha guhangana n'inyeshyamba za M23.
Kinshasa na N'Djamena bifitanye umubano mwiza, umwaka ushize Perezida Mahamat yambitse mugenzi we Tshisekedi umudali w'ikirenga ndetse yitirirwa umwe mu mihanda iri hagati mu murwa mukuru N'Djamena mu kumushimira uruhare yagize mu buhuza hagati ya leta n'abatavuga rumwe na yo bwagejeje ku mahoro muri Tchad.
Tchad na RD Congo bihuriye mu muryango w'iterambere ry'ibihugu bya Afurika yo hagati(CEEAC). Mu ntambara ya mbere ya Congo, Tchad iri mu bihugu bya Afurika byohereje ingabo zo gufasha Laurent-Desire Kabila wari uhanganye n'inyeshyamba za RCD zafashwaga n'u Rwanda na Uganda.

Ahavuye isanamu, Presidence RDC
Mu gihe Minisitiri Mazenga yari yajyanye ubutumwa i N'Djamena, Perezida Tshisekedi yari i Luanda kubonana na Perezida João Lourenço ngo barebe ku buryo ibintu biri guhinduka vuba kandi bige ku ngamba zafatwa nyuma y'inama rusange y'Ubumwe bwa Afurika iheruka, nk'uko Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Angola Tete António yabibwiye abanyamakuru.
Perezida Lourenço – usanzwe ari umuhuza mu kibazo cya DR Congo – yavuze ko agomba kureka izo nshingano kugira ngo yite no ku kazi gashya ko kuba umukuru w'Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika, inshingano yafashe mu mpera z'icyumweru gishize mu nama rusange y'uyu muryango i Addis Ababa.
Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique cyatangajwe mu cyumweru gishize, Perezida Lourenço yumvikanye avuga ko bagiriye inama Perezida Tshisekedi ko "ari ngombwa kuganira n'abo aya makimbirane areba bose, harimo na M23".
Ibiganiro, birimo na M23, ni ingingo yasabwe n'inama y'imiryango y'ibihugu ya EAC na SADC iheruka guteranira i Dar es Salaam mu ntangiriro z'uku kwezi.
Perezida Tshisekedi yavuze ko atazigera agirana ibiganiro n'umutwe wa M23 - yita umutwe w'iterabwoba - avuga ko u Rwanda ari rwo ruwuri inyuma.
Mu ijambo rye mu nama y'Ubumwe bwa Afurika i Addis Ababa, António Guterres, umunyamabanga mukuru wa ONU - adatunze urutoki u Rwanda, yasabye ko ubusugire bwa DR Congo bwubahirizwa, aburira ko "nta gisubizo cya gisirikare" gishoboka, asaba kandi kwirinda ko aya makimbirane avamo intambara y'akarere.









