Tshisekedi yahawe umudali w'ikirenga muri Tchad ku kuba umuhuza wabagejeje ku bumwe n'amahoro

Mu ijoro ryo ku wa mbere Tshisekedi yashyikirijwe amashimwe na mugenzi we Mahamat kubera ubuhuza muri Tchad

Ahavuye isanamu, Presidence RD Congo

Insiguro y'isanamu, Mu ijoro ryo ku wa mbere Tshisekedi yashyikirijwe amashimwe na mugenzi we Mahamat kubera ubuhuza muri Tchad
    • Umwanditsi, Paul Njie
    • Igikorwa, BBC Africa

Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo yambitswe umudali w’ikirenga na Perezida Mahamat Déby wa Tchad i N’djamena mu ijoro ryo kuwa mbere, mu kumushimira uruhare yagize mu buhuza hagati ya leta n’abatavuga rumwe na yo bwagejeje ku mahoro.

Muri uwo muhango Tshisekedi yashyizwe mu rwego muri Tchad bita Dignité de Grand Croix mu cyiciro cya Ordre National du Tchad, ashimirwa umuhate we mu kunga ubumwe muri Tchad mu gihe yari mu gihe cy’inzibacyuho.

Tshisekedi yashimiwe umuhate mu kunga ubumwe no kuzana amahoro, mu gihe abamunenga bavuga ko ashyize imbere intambara mu burasirazuba bw’igihugu cye.

Tshisekedi yagizwe umuhuza w’umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurikayo hagati (ECCAS cyangwa CEEAC) mu gihe cy’inzibacyuho muri Tchad.

Yagize uruhare rukomeye mu bwumvikane bwagezweho bwatumye Succès Masra ukuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi agaruka muri Tchad avuye mu buhungiro. Masra nyuma yagizwe minisitiri w’intebe mu muhate wo kunga ubumwe, umwanya yasimbuweho na Allamaye Halina guhera muri Gicurasi (5) uyu mwaka.

Mu muhango wo guha ishimwe n’icyubahiro Tshisekedi, Perezida Déby yagize ati: “Amasezerano y’i Kinshasa ntabwo yari inyandiko gusa”, yakomeje ashimira uyu mutegetsi wa DR Congo guherekeza Tchad kugeza ku “kugaruka kw’ubutegetsi bugendera ku itegekonshinga”.

Nyuma yo kwakira iryo shimwe, Tshisekedi yavuze ko intambwe Tchad yateye iva mu nzibacyuho ibifashijwemo n’umuryango wa ECCAS ari “gihamya yivugira y’ubufatanye bwa Afurika”.

Tshisekedi yahawe umudari w'ikirenga kubera umuhate wo kunga ubumwe muri Tchad

Ahavuye isanamu, Presidence RD Congo

Insiguro y'isanamu, Tshisekedi yahawe umudari w'ikirenga kubera umuhate wo kunga ubumwe muri Tchad

Mu ijambo rye, Tshisekedi yavuze ko ibi byabaye muri Tchad “byambereye isomo ry’ingenzi ku budaheranwa no gukunda igihugu”.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Yongeyeho ati: “Dufatanyije twerekanye ko, iyo Abanyafurika bahagurutse ngo barengere ibitekerezo byabo by’amahoro, ubutabera n’amajyambere, nta kigoye na kimwe batarenga”.

Ariko igihugu Tshisekedi ategeka kizahajwe n’intambara z’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DR Congo, cyane cyane iyo leta irimo kurwana n’umutwe wa M23.

Abanenga Tshisekedi bavuga ko ashyize imbere inzira y’intambara mu gukemura ikibazo cya M23, ikibazo we avuga ko ari u Rwanda rwateye igihugu cye rwihishe muri M23, ibyo u Rwanda ruhakana.

Inzibacyuho yo muri Tchad yamaze imyaka itatu yarangiye umwaka ushize Mahamat Déby atsinze amatora nka perezida, nubwo abanyapolitike bamwe na sosiyete sivile bavuga ko intsinzi ye yari yateguwe mbere.

Uyu munsi, Tshisekedi – ukomeje uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Tchad – arasinya amasezerano atandukanye y’ubufatanye bw’ibi bihugu na mugenzi we Mahamat Déby.

Mu kumushimira kandi kuva none ku wa kabiri hagati mu murwa mukuru N’djamena hari umuhanda ugiye guhindurirwa izina witwe Avenue Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, nk'uko bivugwa n'ibiro bya perezida wa Tchad.