‘Imana ni yo yohereje ingabo zayo z’ijuru ngo zidukize urupfu’ – Umugore wa Vital Kamerhe

Hamida Chatur Kamerhe avuga ko ubufasha bwaje nyuma y'isaha imwe batewe

Ahavuye isanamu, Hamida Chatur Kamerhe/Facebook

Insiguro y'isanamu, Hamida Chatur Kamerhe avuga ko ubufasha bwaje nyuma y'isaha imwe batewe

Umugore wa Vital Kamerhe yatangaje ko urugo rwabo rwahindutse nk’isibaniro ry’urugamba rw’amasasu mu gihe kigera ku isaha imwe hagati y’abari babateye n’abarinda urugo rwabo.

Hamida Chatur Kamerhe yatangaje uburyo byagenze, avuga ko yabyukijwe n’umugabo we Vital, ubwo yari amaze kumva amasasu hanze y’urugo ahagana saa kumi z’igitondoku cyumweru.

Hamida yagize ati: “Abateye babashije kwinjira mu rugo rwacu, barasa ubudakuraho ikintu cyose kinyeganyega. Bishe babiri mu barinzi bacu. Umwe mu ngabo zacu nawe yabashije kwica umwe mu babo, ariko ibyo ntibyahagaritse urugomo rwabo.”

Uyu mugore wa Vital Kamerhe yavuze ko mbere y’uko baterwa, ababateye bari babanje gukoresha ‘drone’ kugira ngo bamenye uko uburinzi buteye muri uru rugo.

Mu itangazo, Billy Kambale, umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya Union Pour La Nation Congolaise (UNC) rya Vital Kamerhe, yavuze ko iki gitero cyari kigamije “kwica umukuru w’ishyaka, warokowe gusa n’ubuntu bw’Imana n’ubutwari bw’abamurinda…”

Hamida yatangaje ko muri ako kajagari, umugabo we yabashije kuvugana n’umwe mu barinzi be kuri telephone, akamubwira mw’ijwi ririmo ubwoba ngo:

“Nyakubwahwa, ni wowe bashaka, bari kubaza ngo uri he, bararenga 40 bafite intwaro nyinshi”.

Hamida Chatur, wahoze ari umugore w'umunyamuziki JB Mpiana, yashakanye na Vital Kamerhe mu 2019, yagiye agaragara kenshi ari kumwe na Kamerhe, nko kuri iyi foto yo mu 2022, mu bikorwa bitandukanye bya Kamerhe

Ahavuye isanamu, UNC

Insiguro y'isanamu, Hamida Chatur, wahoze ari umugore w'umunyamuziki JB Mpiana, yashakanye na Vital Kamerhe mu 2019, yagiye agaragara kenshi ari kumwe na Kamerhe, nko kuri iyi foto yo mu 2022, mu bikorwa bitandukanye bya Kamerhe

Yongeraho ati: “Aho niho numvise ko iherezo ryacu ryari riri hafi. Amasasu yiyongereye hanze, ahindura inzu yacu isibaniro ry’urugamba.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

“Mu gihe kigera hafi ku isaha imwe, njye n’umugabo wanjye twari twenyine imbere, dukikijwe n’ubwoba bwinshi.”

Hamida avuga ko ubufasha bwaje ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo, “burangiza kaluvariyo yacu”. Avuga ko bamenye nyuma ko abo bantu bahise berekeza ku biro bya perezida wa repubulika.

Ku mbuga nkoranyambaga benshi baravuga ko iki gitero cyari kigamije mbere na mbere guhitana Vital Kamerhe, umukandida wenyine w’ihuriro rihuje amashyaka ashyigikiye iriri ku butegetsi ku mwanya w’umukuru w’inteko ishinga amategeko.

Umuvugizi w’igisirikare cya DR Congo yavuze ko iki gitero cyari gikuriwe na Christian Malanga wigeze kuba mu ngabo za Congo mbere yo kujya kuba mu mahanga, ari ‘coup d'état’ yaburijwemo, naho minisiteri y’itangazamakuru yavuze ko ari "igerageza ryo guhungabanya inzego z'igihugu".

Nta rwego rwigenga rurakora iperereza kuri ibi byabaye, mu gihe bamwe babihuza n'umwuka mubi umaze iminsi uvugwa mu ihuriro ry'amashyaka ari ku butegetsi aho abayakuriye bamaranira imyanya y'ubutegetsi.

Ishyaka UNC rya Vital Kamerhe rirasaba iperereza ryimbitse kuri iki gikorwa cyabayeho.

Christian Malanga wari ukuriye iki gitero yaje kwicwa, naho umuhungu we Marcel Malanga n'abandi barimo abanyamahanga babiri baje gufatwa barimo kugerageza gucika.

Hamida Chatur Kamerhe yavuze ko “Imana yaturinze igitero cy’ubwicanyi aho umugabo wanjye ari we wa mbere wari ugambiriwe.

“Nta mahirwe twari dufite yo kubyisohoramo turi bazima. Ndashima Imana yarekuye umugabo wanjye akava muri gereza ku gihe cyayo, n’iri joro nanone, niyo yohereje ingabo z’ijuru ngo zidukize urupfu.”