DR Congo: Minisitiri yeguye nyuma y'icyumweru kimwe gusa mu nshingano

Stéphanie Mbombo yeguye nyuma y'icyumweru atangiye imirimo nka minisitiri

Ahavuye isanamu, Stéphanie Mbombo/X

Insiguro y'isanamu, Stéphanie Mbombo yeguye nyuma y'icyumweru atangiye imirimo nka minisitiri

Stéphanie Mbombo Muamba wari umaze icyumweru kimwe atangiye imirimo nka minisitiri ushinzwe ubukungu bushingiye ku kubungabunga ibidukikije yeguye kuri uwo mwanya "ku mpamvu ze bwite" nk’uko byemejwe n’ibiro bya minisitiri w’intebe wa DR Congo.

Mu butumwa yatangaje ku rubuga rwa X, Mbombo yavuze ko yafashe uwo “mwanzuro uremereye…ku mpamvu zanjye bwite”, yongeraho ko akomeje gushyigikira perezida uriho kandi ati: “Nifurije intsinzi nyayo guverinoma” ya Judith Suminwa.

Mbombo, wagiye aba intumwa ya Perezida Félix Tshisekedi ahatandukanye, yari umujyanama w’umukuru w’ibiro by’umukuru w’igihugu ku bijyanye n’ibidukikije mbere y’uko ashyirwa muri guverinoma.

Ntibisanzwe muri DR Congo ko umutegetsi yegura nyuma y’iminsi micye gutya ahawe inshingano, ni mu gihe kandi Stéphanie Mbombo yari yagaragaje ko yishimiye kuza muri iyi guverinoma.

Uku kwegura kwatumye benshi muri Congo bavuga bakekeranya ku mpamvu nyakuri zabiteye.

Kuwa gatanu ushize ni bwo minisitiri Stéphanie (iburyo) na bagenzi be bakoze inama ya mbere y'abaminisitiri

Ahavuye isanamu, Stéphanie Mbombo/X

Insiguro y'isanamu, Kuwa gatanu ushize ni bwo minisitiri Stéphanie (iburyo) na bagenzi be bakoze inama ya mbere y'abaminisitiri

Kuwa gatanu w’icyumweru gishize ubwo yitabiraga inama ya mbere ya guverinoma nshya, Stéphanie Mbombo yari yavuze ko mu bimureba, afite “ubushake” kandi azanye ingufu n’impinduka mu “kuzana umusanzu munini w’umutungo kamere wacu mu kurwanya ihindagurika ry’ikirere”.

Stéphanie Mbombo – wize amategeko n’ububanyi n’amahanga – yagiye ahagararira DR Congo mu nama mpuzamahanga zitandukanye ku bigendanye n’ibidukikije n’izirebana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere.

Mbombo asanzwe ari umukuru w’ishyaka Cercle des Réformateurs Intègres du Congo (CRIC), ishyaka rishyigikiye UDPS rya Perezida Tshisekedi, mbere yahoze mu ishyaka rya Mouvement de Libération du Congo (MLC) rya Jean Pierre Bemba, aza kurivamo avuga ko ridashyira imbere uburenganzira bw’abagore nk’uko yabyifuzaga.

Stéphanie Mbombo yavuze ko akomeje gushyigikira Perezida Tshisekedi na gahunda ze za politike

Ahavuye isanamu, Stéphanie Mbombo/X

Insiguro y'isanamu, Stéphanie Mbombo yavuze ko akomeje gushyigikira Perezida Tshisekedi na gahunda ze za politike

Umwirondoro we ugaragaza ko yakoze i Burayi mu Bubiligi, muri Australia, muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya DR Congo, mu rukiko rukuru rwa gisirikare i Kinshasa, mu ishami rya ONU muri Maroc, ndetse yabayeho umunyamakuru muri DR Congo.

Stéphanie yari umwe mu bagore 17 mu bantu 54 bagize guverinoma nshya ya DR Congo, ubu iraburamo umwe nyuma yo kwegura kwe.

Ibiro bya minisitiri w’intebe byatangaje ko minisitiri w’intebe yamenyesheje perezida w’igihugu ukwegura kwa Stéphanie, maze na we “amukuraho izo nshingano zo ku rwego rwo hejuru”.