Zelensky avuga ko Uburusiya bufite abasirikare 50,000 mu karere ka Kursk

Ahavuye isanamu, Getty Images
- Umwanditsi, Patrick Jackson
- Igikorwa, BBC News
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko igitero cy'ingabo ze gikomeje kubera mu karere ka Kursk ko mu Burusiya ubu kiri gutuma abasirikare 50,000 b'Uburusiya batava aho.
Mu ijambo rye rya buri munsi ageza ku gihugu, Zelensky yavuze ko icyo gikorwa kirimo kugabanya ubushobozi bw'Uburusiya bwo kugaba ibitero muri Ukraine ubwayo.
Hashize igihe Perezida Zelensky avuga ko iyo ari yo ntego y'icyo gitero, nubwo hari zimwe mu nshuti za Ukraine zo mu burengerazuba bw'isi (Uburayi n'Amerika) zibishidikanyaho.
Ikigo cy'ubushakashati ku ntambara kidaharanira inyungu cyo muri Amerika, Institute for the Study of War, kivuga ko Uburusiya bwari bufite abasirikare 11,000 mu karere ka Kursk ubwo Ukraine yatangiraga igitero cyayo gitunguranye muri ako karere mu ntangiriro ya Kanama (8) uyu mwaka.
Ariko inkuru yo mu kinyamakuru the New York Times cyo muri Amerika yumvikanisha ko Uburusiya bwashoboye kongera abasirikare babwo muri ako karere butarinze gucyenera kubanza kugira abo bukura mu ntambara yo muri Ukraine.
Icyo kinyamakuru kivuga ko abasirikare ba Koreya ya Ruguru na bo barimo kugabwa mu karere ka Kursk, bijyanye na gahunda y'igitero cyo kwigaranzura Ukraine muri ako karere gishobora kubaho umwanya uwo ari wo wose.
Mu ijambo rye, Zelensky yavuze ko yahawe amakuru n'umugaba mukuru w'ingabo za Ukraine, Jenerali Oleksandr Syrskyi, watangaje ku wa mbere ko yakoze ubugenzuzi bw'imitwe y'ingabo za Ukraine iri mu karere ka Kursk.
Perezida wa Ukraine yagize ati: "Abasirikare bacu barimo kugumisha aho... abasirikare 50,000 b'ingabo... [z'Uburusiya], kubera igikorwa [operation] cyo muri Kursk [gituma] badashobora kugabwa mu bindi byerekezo by'igitero cy'Uburusiya ku butaka bwacu."
Ku ruhande, Jenerali Syrskyi yavuze ko iyo bitaba ku bw'ingabo za Ukraine ziri mu karere ka Kursk, "abasirikare b'umwanzi babarirwa mu bihumbi za mirongo bo mu mitwe njya rugamba ikomeye cyane y'Uburusiya bari kuba bariraye" mu birindiro by'ingabo za Ukraine byo mu karere ka Donetsk, ahantu h'ingenzi habera urugamba kuva mu myaka icumi ishize ubwo intambara yadukaga bwa mbere.
Imirwano ikomeye irimo kubera mu karere ka Donetsk, aho ku wa mbere buri ruhande rwashinje urundi kwangiza urugomero ruri hafi y'umujyi wa Kurakhove uri mu maboko ya Ukraine.
Abasirikare b'Uburusiya bamaze amezi batera intambwe buhoro buhoro muri ako karere berekeza ku mujyi w'ingenzi (ukomeye) wa Pokrovsk – unyuzwamo ibikoresho byinshi by'ingabo za Ukraine.
Ikinyamakuru the New York Times, cyasubiyemo amagambo y'abategetsi bo muri Amerika no muri Ukraine kitatangaje amazina, kivuga ko umubare w'abasirikare b'Uburusiya n'abasirikare ba Koreya ya Ruguru barimo gutegurwa ngo bagabe icyo gitero cyatangajwe ko ari icyo kwigaranzura ingabo za Ukraine ziri muri Kursk, ari 50,000.
Icyo kinyamakuru kigira kiti: "Isuzuma [isesengura] rishya ry'Amerika ryanzura ko Uburusiya bwarunze ingabo [muri ako karere] butarinze kubanza gukura abasirikare mu burasirazuba bwa Ukraine – ahabera urugamba rw'ingenzi rwabwo bushyize imbere – bituma Uburusiya bushobora gutsinsurira icyarimwe mu ngamba nyinshi."
Ukraine n'Amerika bivuga ko abasirikare ba Koreya ya Ruguru barenga 10,000 boherejwe mu Burusiya. Uburusiya ntibwemeza cyangwa ngo buhakane ko ingabo za Koreya ya Ruguru, inshuti ikomeye yabwo yo guhera mu gihe cy'ubwari Ubumwe bw'Abasoviyeti, ziri mu karere ka Kursk.
Muri Koreya ya Ruguru ubwayo, byatangajwe ko umutegetsi wayo, Kim Jong un, yashyize umukono ku itegeko-teka ryemeza amasezerano ya gisirikare hagati ya Koreya ya Ruguru n'Uburusiya, yemejwe muri Kamena (6) uyu mwaka mu ruzinduko Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin yagiriye muri Koreya ya Ruguru.
Koreya ya Ruguru n'Uburusiya byarushijeho kugirana umubano wa hafi kuva Uburusiya bwakwisanga ahanini bwarashyizwe mu kato n'amahanga, nyuma y'igitero bwagabye kuri Ukraine guhera muri Gashyantare (2) mu mwaka wa 2022.
Amerika yakomeje kuvuga ko Koreya ya Ruguru irimo kohereza intwaro nyinshi cyane mu Burusiya, zirimo na misile ziraswa kure zo mu bwoko bwa 'ballistic' hamwe n'intwaro zifashishwa mu gutera ibyo bisasu.
Umunyamabanga mukuru w'umuryango wo gutabarana w'Uburayi n'Amerika (OTAN), Mark Rutte, aherutse kumvikanisha ko Koreya ya Ruguru irimo guhabwa ikoranabuhanga rya gisirikare n'Uburusiya hamwe n'ubundi bufasha, kugira ngo biyifashe kudashegeshwa n'ibihano yafatiwe n'amahanga.
Ahandi, mu gihe hari uguhwihwisa ku ngaruka intsinzi ya Donald Trump, wongeye gutorerwa kuba Perezida w'Amerika mu cyumweru gishize, ishobora kugira, ibiro bya perezida w'Uburusiya (bizwi nka Kremlin) byahakanye amakuru yo mu bitangazamakuru avuga ko Trump yagiranye ikiganiro kuri telefone na Perezida Putin.
Icyo kiganiro kuri telefone, cyatangajwe bwa mbere ku cyumweru mu nkuru y'ikinyamakuru the Washington Post, kivugwa ko cyabaye ku wa kane.
Bivugwa ko Trump yaburiye Perezida w'Uburusiya kwirinda ko intambara yo muri Ukraine ifata indi ntera, ndetse avuga ku kuba Amerika ifite abasirikare benshi i Burayi.
Itsinda rya Trump ryabwiye BBC ko ritifuza kugira icyo rivuga "ku biganiro byo kuri telefone byihariye" bya Perezida watowe.













