Russia v Ukraine: Moscow yageramiwe mu bitero bya drones biruta ibindi byabayeho muri iyi ntambara

Umuriro uzamuka mu nzu z'abaturage mu Burusiya nyuma y'igitero cya drone zo muri Ukraine

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Umuriro uzamuka mu nzu z'abaturage mu Burusiya nyuma y'igitero cya drone zo muri Ukraine

Mu mpera z’icyumweru gishize habaye ibitero binini kurusha ibindi by’indege za ‘drones’ kuva iyi ntambara yatangira hagati y’Uburusiya na Ukraine .

Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yavuze ko yaturikije ‘drones’ 84 za Ukraine mu turere dutandukanye tw’iki gihugu harimo izari zisatiriye Moscow, ibi byatumye berekeza ahandi indege zari kugwa ku bibuga by’indege bitatu byo muri uyu murwa mukuru.

Igisirikare kirwanira mu kirere cya Ukraine cyavuze ko mu ijoro ryo ku wa gatandatu Uburusiya bwohereje ‘drones’ 145 muri buri gice cya Ukraine, inyinshi bakazihanura.

Iyi mirwano ibaye mu gihe byitezwe ko perezida watowe wa Amerika Donald Trump ashobora gushyira igitutu ku mpande zombi ngo zihagarike imirwano.

Uku kugerageza kurasa i Moscow kwa Ukraine ni cyo gitero kinini kibayeho kuri uyu murwa mukuru kuva iyi ntambara yatangira, kandi cyasobanuwe nk’igitero “rutura” na guverineri w’iyo ntara.

‘Drones’ nyinshi zahanuriwe mu turere tw’inkengero za Moscow twa Ramenskoye, Kolomna na Domodedov, nk’uko abategetsi babivuga.

Mu mujyi wa Ramenskoye, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Moscow, abantu batanu bakomeretse naho inzu enye zifatwa n’inkongi kubera ibisigazwa bya drones byahanutse, nk’uko minisiteri y’ingabo y’Uburusiya ibivuga. Yongeraho ko drones 34 zarasiwe hejuru y’uwo mujyi.

Muri Nzeri (9), umugore yishwe n’igitero cya drone yarashe i Ramenskoye. Muri Gicurasi(5) umwaka ushize, drones ebyiri zarasiwe hafi ya Kremlin rwagati muri Moscow, kandi hagiye haba ibindi bitero byinshi bya drones mu mujyi wa Moscow.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Muri Ukraine, nibura abantu babiri bakomeretse nyuma y’uko drones irashe mu gace ka Odesa. Amashusho yerekanye umuriro uzamuka ku nzu zimwe na zimwe nyuma yo kuraswa.

Igisirikare kirwanira mu kirere cya Ukraine cyavuze ko drones 62 z’Uburusiya zakorewe muri Iran zahanuwe, mu gihe 67 “zabuze”. Izindi 10 zavuye mu kirere cya Ukraine zisubira mu kirere cy’Uburusiya no mu bihugu bituranyi bya Belarus na Moldova, nk’uko icyo gisirikare kibivuga.

Ibi bitero bikomeye bya drones bije nyuma y’uko ingabo z’Uburusiya bivugwa ko zigaruriye ahantu hanini cyane mu kwezi gushize kuva muri Werurwe(3) 2022, nk’uko amakuru y’ikigo Institute for the Study of War yatangajwe n’ibiro ntaramakuru AFP abivuga.

Gusa, Sir Tony Radakin, umugaba w’ingabo z’Ubwongereza ku cyumweru yabwiye BBC ko muri uko kwezi Uburusiya bwatakaje abasirikare benshi kurusha ibindi bihe byose kuva iyi ntambara yatangira.

Yavuze ko “buri munsi umwe” mu kwezi gushize k’Ukwakira, ingabo z’Uburusiya zapfushaga cyangwa hagakomereka abasirikare babwo 1,500.

Drones zarashenye zinakomeretsa abantu i Odesa mu majyepfo ya Ukraine

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Drones zarashenye zinakomeretsa abantu i Odesa mu majyepfo ya Ukraine

Mu gihe ubu asubiye ku butegetsi, hari impuha nyinshi ku buryo Trump azifata kuri uyu ntambara.

Kenshi mu kwiyamamaza kwe, Trump yavuze ko ashobora kuyihagarika “mu munsi umwe”, ariko ntiyigeze atangaza ibirambuye ku buryo yabigenza.

Bryan Lanza wahoze ari umujyanama wa Trump, yabwiye BBC ko ubu butegetsi bwe buzibanda ku kugera ku mahoro muri Ukraine aho kuyifasha kwisubiza ubutaka bwafashwe n’Uburusiya.

Mu gusubiza, umuvugizi wa Trump yavuze ko shebuja ntaho ahuriye n’ibyavuzwe na Lanza, ati: “Ntabwo amuvugira”.

Umuvigizi wa Kremlin, Dmitry Peskov, ku cyumweru yabwiye itangazamakuru rya leta ko hari ibimenyetso “byiza” birimo kuva ku butegetsi buje muri Amerika.

Yavuze ko Trump mu kwiyamamaza kwe yavuze ko ashaka amahoro, ko adashaka kugeza Uburusiya ku gutsindwa intambara.

Nyuma y’uko atsinze, Trump yavuganye na Perezida Volodymyr Zelensky, amasoko y’amakuru yabwiye BBC ko ikiganiro cyabo cyamaze “hafi igice cy’isaha”.

Mbere, Zelensky yaburiye ko batazigera bahara ubutaka bwabo bwafashwe n’Uburusiya kandi yavuze ko nta nkunga ya Amerika, Ukraine yatsindwa intambara.