‘Nziyamamariza kuba perezida w’Uburusiya Putin navaho’ - Umupfakazi wa Navalny

Alexei Navalny na Yulia Navalnaya bari i Moscow mu 2013 muri metingi yo kwiyamamaza kw'abakuru b'imijyi

Ahavuye isanamu, Umuryango wa Navalny

Insiguro y'isanamu, Alexei Navalny na Yulia Navalnaya bari i Moscow mu 2013 muri metingi yo kwiyamamaza kw'abakuru b'imijyi
    • Umwanditsi, Katie Razzall
    • Igikorwa, BBC News

Yulia Navalnaya arifuza kuba perezida w’Uburusiya, ni ko yambwiye. Andeba mu maso. Nta gushidikanya cyangwa impumbya.

Navalnaya azi ko yahita afungwa ageze iwabo mu gihe Perezida Vladimir Putin akiri ku ntebe. Ubutegetsi bwe bushinja uyu mugore ubuhezanguni.

Ibi ntabwo ari iterabwoba ry’icyuka. Mu Burusiya bishobora kukugeza ku rupfu.

Umugabo we, wanengaga Perezida Putin bikomeye, yakatiwe gufungwa imyaka 19 kubera ubuhezanguni, ibirego byabonwaga nk’ibifite imvo ya politike.

Yapfiriye muri gereza muri Gashyantare(2) uyu mwaka. Perezida Joe Biden wa Amerika yavuze ko “nta gushidikanya” ari Putin wabikoze.

Uburusiya bwahakanye kwica Navalny.

Yicaye mu isomero riri i Londres, Yulia Navalnaya aravuga kandi arasa n’uzasimbura umugabo we mu ntambara yari ari ho, uyu munyamategeko wabaye umunyapolitike arota Uburusiya butandukanye.

Ubwo yamurikaga igitabo cyitwa ‘Patriot’ umugabo we yariho yandika mbere y’uko apfa, Yulia yasubiyemo umugambi we wo gukomeza urugamba rwa demokarasi. rw’umugabo we .

Igihe nyacyo nikigera “nzajya mu matora…nk’umukandida”, ni ko yabwiye BBC.

Ati: “Umukeba wanjye muri politike ni Vladimir Putin. Kandi nzakora ibishoboka byose mu gukuraho ubutegetsi bwe vuba bishoboka.”

Kugeza ubu, ibyo bigomba kuva hanze y’Uburusiya.

Yulia Navalnaya yabwiye BBC ko umugabo we yari "umuntu ukunda igihugu by'ukuri"
Insiguro y'isanamu, Yulia Navalnaya yabwiye BBC ko umugabo we yari "umuntu ukunda igihugu by'ukuri"

Yambwiye ko mu gihe Putin akiri ku butegetsi atasubira iwabo. Ariko ko afite ikizere cy’uko uwo munsi amaherezo uzagera, ubwo igihe cya Putin kizarangira Uburusiya bukongera bugafunguka.

Kimwe n’umugabo we, Yulia afite ikizere ko hazabaho amatora mu mucyo n’ubwisanzure. Ibyo nibiba, avuga ko azaba ariyo.

Umuryango we warakubitse bikomeye mu rugamba rwo kurwanya ubutegetsi bw’Uburusiya, agahinda ke yakerekeje mu butumwa bwa politike.

Alexei, Yulia n'umuhungu wabo Zakhar i Moscow mu 2017, bazengurutswe n'abapolisi

Ahavuye isanamu, Evgeny Feldman

Insiguro y'isanamu, Alexei, Yulia n'umuhungu wabo Zakhar i Moscow mu 2017, bazengurutswe n'abapolisi

Yulia avuga ko kuva umugabo we Alexei yapfa, yakomeje gutekereza kurushaho uburyo bari basangiye imyumvire ya politike, n’uko ibyemezo byabo byagize ingaruka ku bana babo Dasha, 23, na Zakhar, 16.

Ati: “Ndabyumva neza ko batabihisemo”. Ariko avuga ko atigeze asaba na Navalny guhindura inzira.

Navalny yangiwe na Komisiyo y’amatora y’Uburusiya kwiyamamariza kuba perezida mu 2018.

Amaperereza yakoraga abicishije mu kigo cye Anti-Corruption Foundation yarebwe na za miliyoni z’abantu, harimo video yatangajwe amaze gutabwa muri yombi, ivuga uko Putin yubatse ingoro y’agaciro ka miliyari imwe y’amadorari ku Nyanja y’Umukara.

Perezida Putin ibyo yarabihakanye.

Navalny avuga ko iperereza ku 'ngoro ya Putin' iri ku Nyanja y'Umukara ryafashe amezi menshi

Ahavuye isanamu, Alexei Navalny/Anti-Corruption Foundation

Insiguro y'isanamu, Navalny avuga ko iperereza ku 'ngoro ya Putin' iri ku Nyanja y'Umukara ryafashe amezi menshi

Navalny yahawe uburozi bwa agent Novichok in 2020.

Ajyanwa kuvurirwa mu Budage kandi Umukuru w’Ubudage yasabye ibisobanuro Perezida Putin.

Nyuma Navalny yakoranye n’abakora icukumbura bitwa Bellingcat babona ko bwa burozi bufitanye isano n’urwego rw’umutekano rw’Uburusiya, Federal Security Service (FSB).

Atangiye koroherwa yahise atangira kwandika igitabo ku buzima bwe.

Mu gitabo cye, Alexei avuga ko yarokotse uburozi bwa Novichok

Ahavuye isanamu, Umuryango wa Navalny

Insiguro y'isanamu, Mu gitabo cye, Alexei avuga ko yarokotse uburozi bwa Novichok
Yulia na Alexei n'abana babo Zakhar na Dasha mu Budage

Ahavuye isanamu, Umuryango wa Navalny

Insiguro y'isanamu, Yulia na Alexei n'abana babo Zakhar na Dasha mu Budage

We na Yulia basubiye mu Burusiya muri Mutarama(1) 2021 aho yahise atabwa muri yombi indege imuzanye ikihagera.

Benshi bibajije impamvu basubiyeyo.

Yulia ati: “Nta mpaka mwari kubijyaho. Nari mbizi neza ko ashaka gusubira mu Burusiya. Nari mbizi ko ashaka kubana n’abamushyigikiye, yashakaga kuba urugero kuri abo bose bafite ubutwari kandi ubutwari bwe bweretse abantu ko nta mpamvu yo gutinya uyu munyagitugu.

“Sinigeze ndeka ubwonko bwanjye bwibaza ko ashobora kwicwa…Twabayeho ubwo buzima imyaka myinshi.”

Navalny yabajijwe n'umwe mu banyamakuru bari mu ndege yamusubije mu Burusiya muri Mutarama(1) 2021 niba "adafite ubwoba" undi ati "hoya"

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Navalny yabajijwe n'umwe mu banyamakuru bari mu ndege yamusubije mu Burusiya muri Mutarama(1) 2021 niba "adafite ubwoba", undi ati "hoya"
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Nyuma yo gufungwa, Navalny yakomeje kwandika igitabo cye, akoresheje uburyo butandukanye, ubu cyatangajwe ku nshuro ya mbere. Zimwe mu nyandiko ze zafatiriwe n’abakuriye gereza, nk’uko yabivuze.

Patriot ivugamo bimwe bitari bizwi – n’ibindi bibabaje. Benshi bazi ibihe bya nyuma bya Navalny, ibi nabyo biri mu byo asobanura muri iki gitabo.

Navalny yamaze iminsi 295 afungiye ukwa wenyine, nk’uko biri muri iki gitabo, ahanirwa ibirimo kudafunga ibifungo byose by’umwenda we wa gereza. Ntiyari yemerewe gusurwa cyangwa kwitaba telephone.

Yulia Navalnaya ati: “Ubundi, ibisanzwe ni ukwimwa ubwo burenganzira ibyumweru bibiri kandi ni cyo gihano gikomeye cyane. Umugabo wanjye yamaze hafi umwaka umwe muri icyo gihano.”

Afungiye ukwa wenyine, muri Kanama(8) 2022 Navalny yaranditse ati:

Harashyushye cyane mu kumba kanjye ku buryo no guhumeka bigoye. Wumva umeze nk’ifi bagaritse ku nkombe, irimo gushaka akuka. Akenshi ariko nanone haba hakonje bikabije…Kandi hari umuziki usakuza udaceceka. Ibi mu mvugo, ni ukugira ngo imfungwa ziri mu twumba dutandukanye zitavugana zisakuza, ariko mu ngiro, ni ukuburizamo urusaku rw’abarimo gukorerwa iyicarubozo.

Alexei Navalny yapfiriye muri gereza ya IK-3 iri ku mpera ya ruguru y'isi tariki 16 Gashyantare (2) uyu mwaka

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Alexei Navalny yapfiriye muri gereza ya IK-3 iri ku mpera ya ruguru y'isi tariki 16 Gashyantare (2) uyu mwaka

Navalnaya avuga ko yabujijwe kenshi gusura no kuvugana n’umugabo we mu gihe cy’imyaka ibiri mbere y’uko apfa. Avuga ko Alexei yakorewe iyicarubozo, yicishijwe inzara, kandi agafungirwa “ahantu habi cyane”.

Nyuma y’urupfu rwe, Amerika, Ubumwe bw’Uburayi, n’Ubwongereza byatangaje ibihano bishya ku Burusiya. Ibyo birimo gufatira imitungo y’abakuru batandatu ba gereza yo mu gace ka Arctic Circle n’ibihano ku bacamanza baciriye urubanza Navalny.

Yulia avuga ko ibyo amahanga yakoze ku rupfu rw’umugabo we ari “byendagusetsa”, we icyo yifuza ni ukubona Putin afungwa.

Ati: “Sinshaka kumubona muri gereza, ahantu hanze [y’Uburusiya], muri gereza nziza afite mudasobwa, ibiryo byiza…Ndashaka ko afungirwa mu Burusiya. Kandi si ibyo gusa – Ndashaka ko afungwa kimwe na Alexei. Kandi kuri njye ni ibintu by’ingenzi cyane.”

Abategetsi b’Uburusiya bavuga ko Navalny yapfuye urupfu rusanzwe. Yulia yemeza ko Putin ari we wategetse ko yicwa.

Mu nyandiko ze afunze, Navalny yashinje Perezida Putin "ruswa"

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Mu nyandiko ze afunze, Navalny yashinje Perezida Putin "ruswa"

Uyu mugore ubu ukuriye Anti-Corruption Foundation mu mwanya w’umugabo we, avuga ko afite “ibimenyetso” azatangaza ubwo bazaba bafite “ishusho yose”.

Iki gitabo yasohoye avuga ko batazohereza kopi zacyo mu Burusiya na Belarus kuko bazi ko abategetsi batareka zihinjira, gusa basohoye ebook yacyo na audiobook yacyo, nubwo batazi neza niba nabyo Abarusiya b’imbere mu gihugu bazabasha kubifungura.

Muri iki gitabo, Navalny yumvikanishaga ko atacitse intege kandi ko aho afungiye ukwa wenyine, arimo abona “ku buntu” amahirwe yo guceceka, kurya bicye, no kujya kure y’isi yo hanze, iyo “abakire baruhijwe n’ubuzima bwo hanze” bishyurira.

Alexei Navalny mu myigaragambyo nyuma y'uko yangiwe kwiyamamaza ku mwanya wa perezida mu 2018

Ahavuye isanamu, Evgeny Feldman

Insiguro y'isanamu, Alexei Navalny mu myigaragambyo nyuma y'uko yangiwe kwiyamamaza ku mwanya wa perezida mu 2018

Yulia avuga ko atigeze agira ubwoba ko umugabo we azageraho akamanika amaboko ku butegetsi.

Ati: “Sinshidikanya ko ari yo mpamvu amaherezo bahisemo kumwica. Kuko babonye ko atazigera acogora.”

Yewe n’umunsi ubanziriza urupfu rwe, ubwo yari mu rukiko kuri video, Navalny yafashwe amashusho atera urwenya n’abacamanza.

Tariki 15 Gashyantare, Navalny yabonetse mu rukiko kuri video, aho yateye urwenya ambwira umucamanza ngo amwoherereze amafaranga

Ahavuye isanamu, SOTA VISION

Insiguro y'isanamu, Tariki 15 Gashyantare, Navalny yabonetse mu rukiko kuri video, aho yateye urwenya ambwira umucamanza ngo amwoherereze amafaranga

Yulia avuga ko gusetsa no guseka byari intwaro ikomeye ya Navalny.

Ati: “Rwose yasetse ubu butegetsi na Vladimir Putin. Ni yo mpamvu Vladimir Putin yamwangaga cyane.”

Iki gitabo kirimo no gutebya gutangaje. Nalvany yanditse ko kizagurisha cyane napfa. Ati:

“Reka tubirebe, kugerageza kunyica bakoresheje intwaro y’uburozi, bikurikiwe no gupfira muri gereza, niba bitazatambutsa igitabo, biragoye gutekereza ikindi kizabikora. Uwanditse iki gitabo yishwe n’umutegetsi w’umugome; ni iki kindi abazagicuruza basaba?”

Mu mpera, Patriot ivuga kandi inkuru y’urukundo y’abantu babiri bahagurukiye byeruye intego bombi bemera.

Intego Yulia avuga ko n’ubu akigamije kugeraho.

Mu gitabo cye, Alexei avuga Yulia nk'umuntu bahuje ukwemera, kandi "ashobora kuba andusha kwanga abantu bafashe ubutegetsi mu gihugu cyacu"

Ahavuye isanamu, Umuryango wa Navalny

Insiguro y'isanamu, Mu gitabo cye, Alexei avuga Yulia nk'umuntu bahuje, kandi "ashobora kuba andusha kwanga abantu bafashe ubutegetsi mu gihugu cyacu"

Nyuma y’uko Yulia abashije kumusura, Navalny yaranditse ati:

Naramwongoroye nti ‘Umva, sinshaka kugutera ubwoba, ariko hari ibyago byinshi ko ntazava hano…bazandoga’.

‘Ndabizi’ ni ko yansubije, mu ijwi rituje. ‘Nanjye nariho mbitekereza’…

Aho ni bwo ubona ko washatse umuntu nyawe. Cyangwa se ari we wagushatse.

Iki gitabo Patriot kizasohoka ku wa kabiri tariki 22 Ukwakira.