Amerika yarashe amato ya Iran y'ibikomoka kuri peteroli mu gihe Tehran yarashe ikigo cya gisirikare cy'Amerika muri Jordan

Ahavuye isanamu, EPA
Ingabo z’Amerika ku wa kabiri zarashe amato atanu ya Iran atwara ibikomoka kuri peteroli, bumwe burarohama, mu gusubiza ku kuba Tehran yarashe ubwato bw’intambara bw’Amerika inshuro ebyiri, nkuko byatangajwe na bimwe mu biro bikuru by’ingabo z’Amerika (CENTCOM).
CENTCOM yongeyeho ko amato ane ya Iran atwara ibikomoka kuri peteroli afitanye isano n’umutwe wihariye wo mu ngabo za Iran witwa IRGC yo mu Kigobe cya Oman na yo yarashwe, hamwe n’ubundi bwato bw’ibikomoka kuri peteroli bwari buri hafi y’ikirwa cya Kharg, ahantu h’ingenzi habikwa ibikomoka kuri peteroli hari ku nkombe ya Iran yo ku Kigobe.
Tehran yasubije igaba ibitero by’ibisasu bya misile ku kigo cya gisirikare cy’Amerika cyo muri Jordan (Jordanie), nubwo Jordan yavuze ko yahanuye 18 muri misile 20 za Iran ikoresheje ubwirinzi bwayo bw’ikirere.
Ibitero byo kwihimuranaho hagati y’ibyo bihugu bibiri byafashe indi ntera mu cyumweru gishize, nyuma y’amezi arenga atandatu Amerika na Israel bigabye ibitero kuri Iran ku itariki ya 28 Gashyantare (2) uyu mwaka.
Umuvugizi w’ingabo za Jordan yavuze ko ebyiri muri misile Iran yarashe zerekeza kuri Jordan zaguye mu duce tudatuwemo.
Nyuma yo kuburira ko uzagaba ibindi bitero byo kwihorera, ku wa gatatu umutwe wa IRGC wavuze ko wagabye ibitero ku mato abiri y’Amerika, amato umunani y’ibikomoka kuri peteroli n’amato 10 “atubarihiza amategeko” yageragezaga kunyura mu muhora wa Hormuz, nkuko byatangajwe n’igitangazamakuru cya leta ya Iran.
Ubu bushyamirane bwongeye kwiyongera nyuma yuko Iran irashe ubwato bw’intambara bw’Amerika ikoresheje misile zo mu bwoko bwa ‘ballistic’, CENTCOM ikaba yavuze ko “bwavuwemo neza” n’abari baburimo. CENTCOM yongeyeho ko nta basirikare b’Amerika bagize icyo baba muri ibyo bitero.
Mu gusubiza, Amerika yavuze ko amato atanu ya Iran atwara ibikomoka kuri peteroli yarashwe n’Amerika yari “amwe mu itsinda ry’agaciro ka za miliyari nyinshi z’amadolari ritera inkunga IRGC n’imitwe yitwaje intwaro ikoreshwa na yo yo mu karere”.
Izindi nkuru wasoma:
