Israel yasubizanyije uburakari ku bihano Ubwongereza bwayifatiye mu bice yigaruriye muri Palestine

Ahavuye isanamu, EPA
Ubwongereza bwatangaje ibihano ku bice Israel yigaruriye mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri Palestine byo mu karere ka West Bank (Cisjordanie), bushinja leta ya Israel kwirengagiza nkana "imeneshwa ry’ubwoko” rikorerwa Abanye-Palestine rikozwe n’abigaruriye ubwo butaka bakabuturaho.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza Ed Miliband yavuze ko iki cyemeazo kibaye “intangiriro y’uburyo bushya” ku makimbirane hagati y’Abanye-Palestine n’Abanya-Israel, uburyo “butamagana gusa akarengane n’akababaro ahubwo bunagira icyo bukora”.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Israel Gideon Saar yasubije amushinja gukwirakwiza “ikinyoma kirenze ukwemera”, ndetse yatangaje ingamba zo guhangana n’Ubwongereza, zirimo gufunga ibiro by’ubuhagarariye (consulat) muri Yeruzalemu y’Uburasirazuba.
Ibihano by’Ubwongereza bizabuza kugura ibicuruzwa bivuye mu bice byigaruriwe n’Abanya-Israel byo muri Palestine ndetse bifatire ingamba kompanyi n’abantu batanga serivisi zo kwagura ibyo bice byigaruriwe.
Ibyo bihano byatangajwe hamwe n’Ubufaransa na Canada. Mu itangazo bihuriyeho byasohoye, byavuze ko icyo gikorwa “kibaye indi ntambwe ikomeye itewe mu buryo bwacu bwo kurinda igisubizo [umuti] gishingiye kuri leta ebyiri”.
Gutura ku butaka wigaruriye ni ikintu kinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga, ndetse urugomo rukorerwa Abanye-Palestine rukozwe n’abigaruriye ubutaka bwabo bakabuturaho rwariyongereye muri West Bank mu mezi ya vuba aha ashize.
Izindi nkuru wasoma:

