Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Henok Mulubrhan umunya Erytrea ni we wegukanye Tour du Rwanda
- Umwanditsi, Yves Bucyana
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango
Umunya Eritrea Henok Mulubrhan yegukanye irushanwa ryo gusiganwa ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Rwanda ya 2023.
Kuri iki cyumweru Mulubrhan , 23 niwe washoje agace ka 8 yasize abandi. Agace ka nyuma kari kagizwe n’intera ya kilometero 75.3 abasiganwa bazenguruka muri imwe mu mihanda y’umujyi wa Kigali. Mulubrhan ukinira ikipe ya Green Project yo mu gihugu cy’u Butaliani asiga abanda akoresheje amasaha 2, minota 04 n’amasegonda 52.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame niwe washoje iyo siganwa ku musozi wa Rebero mu mujyi wa Kigali.
Mu duce 8 twa Tour du Rwanda yegukanyemo kandi agace ka gatatu ( niko gace kari gafite ibirometero byinshi 199.5 kuva Huye kugera I Musanze) ari nako gace kamufunguriye amahirwe menshi kuko yahise ajya ku rutonde rw’abayoboye isiganwa mbere y’uko yambara umwenda w’umuhondo ku gace ka 7 kabanziriza akanyuma(agace ka Nyamata-Mont Kigali gafite intera ya kilometero 115.8 )
Henok Mulubrhan akimara gutsinda yashimiye abakinyi bagenzi be uburyo bamufashije agira ati:
"Utsinda Tour du Rwanda ni iby’agaciro kuri jye, ikipe yanjye n’igihugu cyanjye, kuko ni irushanwa rikomeye kandi rigoye cyane’’-yongeraho ati: " ntsinzi imfunguriye inzira yo guhatana mu marushanwa yandi ari imbere’’
Muri rusange uyu mu nya Eritrea arangije isiganwa rwa Tour du Rwanda ryose ryari rifite intera y’ibilometero 1129,9 akoresheje amasaha 28, iminota 58 n’amasegonda 01, akurikirana na Calzoni Walter, mutaliani ukina ikipe ya Q36.5 Pro Cyicling Team yo mu gihugu cy’u Buswisi.
Mu mwaka wa 2019 Tour du Rwanda yavuye ku rwego rwa 2.2 ishyirwa kuri 2.1 y’amarushanwa ategurwa n’ishyirahamwe mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare UCI .
Irushanwa ry’uyu mwaka mu Rwanda ryitabiriwe n’umukinnyi ukomeye ku isi Umwongereza Chris Froome wabiciye bigacika mu kunyonga igare-
Uyu mukinnyi w’imyaka 37 yagize ibigwi bikomenye kuko yegukanye irushanwa rya Tour de France inshuro 4 , yekukaa Giro Italia inshuro imwe na Tour d’Espagne yatwaye 2.
Muri iri siganwa ntabwo yigaragaje cyane-abasesenguzi mu magare bakavuga ko ku myaka ye akina mu rwego rwo kwishimisha