Félicien Kabuga: Umutangabuhamya yabajijwe ku biro bya MRND n'Interahamwe

Félicien Kabuga

Ahavuye isanamu, SCREENGRAB IRMCT LIVE EVENT

Insiguro y'isanamu, Félicien Kabuga mu rukiko i La Haye kuri uyu wa kane

Iburanisha mu rubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yo mu Rwanda ryakomeje kuri uyu wa kane, umutangabuhamya umushinja ahatwa ibibazo n'uruhande rwunganira uregwa.

Uyu mutangabuhamya, byavuzwe mu rukiko ko yahoze mu Nterahamwe z'i Kigali ubu uri mu gifungo cya burundu mu Rwanda kubera jenoside, yabajijwe ari i Arusha muri Tanzania, hifashishijwe uburyo bw'amashusho.

Inteko y'abacamanza yo yari iri i La Haye mu Buholandi, mu rugereko ruca imanza zasizwe n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha.

Mu gihe cy'amasaha agera kuri abiri n'iminota 15 iburanisha ryamaze, ikigera ku isaha imwe n'iminota 26 cyabaye mu muhezo, mu kwirinda ko gusubiza ibibazo kw'umutangabuhamya kwatuma umwirondoro we umenyekana.

Umunyamategeko Françoise Matte, wo mu itsinda ryunganira Kabuga, yabajije umutangabuhamya igihe inyubako ya Kabuga yo ku Muhima i Kigali avuga ko Interahamwe na MRND bakoreragamo, yubakiwe.

Asubiza ko atibuka neza igihe yatangiriye kubakwa, ariko ko mu mwaka wa 1992 yari yaramaze kubakwa.

Anavuga ko kuva mu mwaka wa 1991 kugeza mu 1993, ishyaka rya MRND, ryari ku butegetsi, ryayikoreragamo.

Yibukijwe ko mu buhamya bwe yavuze ko MRND yakoreraga mu igorofa rya kabiri ry'iyo nyubako, nuko abazwa niba n'Interahamwe ari ho na zo zakoreraga.

Yavuze ko ari ho zakoreraga, zikagira n'ahantu zabikaga intwaro n'aho zakoreraga imyitozo ya gisirikare.

Yabajijwe niba icyumba Interahamwe zakoreragamo imyitozo ya gisirikare umuntu yarashoboraga kukibona ari mu muhanda, asubiza ko kitabonekaga, ko cyari ahasubira mu gace ka Nyabugogo.

Umunyamategeko Matte yabwiye umutangabuhamya ko undi wahoze mu Nterahamwe ku rwego rwo hejuru yatanze ubuhamya avuga ko imyitozo yakorerwaga aho, yari iy'abakuriye Interahamwe.

Nuko abazwa niba koko hari ah'abakuriye Interahamwe, asubiza ko mu ntangiriro ari ko byari bimeze, ariko ko nyuma Interahamwe "nyinshi" na zo zahakoreye imyitozo.

 Françoise Matte

Ahavuye isanamu, SCREENGRAB IRMCT LIVE EVENT

Insiguro y'isanamu, Umunyamategeko Françoise Matte ni we wahase ibibazo umutangabuhamya ushinja Kabuga
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Yabajijwe inshuro mu cyumweru yajyaga kuri iyo nyubako ya Kabuga yari icyicaro cya MRND, avuga ko atajyagayo buri munsi, ko yajyagayo habaye nk'inama cyangwa rimwe na rimwe akajyayo agiye guhura n'abategetsi baho.

Yabajijwe ingano y'amahugurwa yahabereye ahari, avuga ko inshuro yari ahari akayabona ari ebyiri, ariko ko abandi bantu barimo nka 'conseiller' wa segiteri (umurenge) Muhima bamubwiye ko habereye n'andi mahugurwa y'Interahamwe.

Umutangabuhamya yabajijwe ku byo yavuze byo mu nama na Colonel Renzaho (Tharcisse) – wanabaye perefe w'umujyi wa Kigali, wakatiwe gufungwa burundu n'urukiko rwa Arusha kubera ibyaha bya jenoside.

Ngo Colonel Renzaho yavuze ko Interahamwe zari izo kugoboka abasirikare b'igihugu ku rugamba, ko zitari izo kwibasira abasivile.

Umutangabuhamya yavuze ko ku ruhande rumwe ibyo ari byo, ariko ko nyuma y'itariki ya 6 y'ukwezi kwa kane mu 1994, abasirikare n'Interahamwe bishe abasivile.

Yanabajijwe ku byo yavuze mu ibazwa rye ko Interahamwe zari zifite inshingano yo gutata, zireba abantu basura Inkotanyi (mu nyubako ya CND i Kigali zari zaraje kubamo bijyanye n'amasezerano y'amahoro ya Arusha), n'abajya mu Nkotanyi n'imiryango yabo.

Yavuze ko ibyo na byo zabikoraga.

Yanabajijwe ko mu mabwiriza yahawe na Renzaho hatari harimo kwibasira ubwoko runaka, ahubwo ko harimo gushakisha abakorana na RPF.

Asubiza ko atari ubwo buhamya yatanze, ko hari harimo kwibasira ubwoko bumwe – bw'Abatutsi – n'abandi bantu batari bashyigikiye ubutegetsi bw'uwari Perezida Juvénal Habyarimana.

Umucamanza ukuriye iburanisha yavuze ko kubera inama y'abacamanza iteganyijwe kubera ku rukiko mu cyumweru gitaha, irindi buranisha muri uru rubanza rishobora kuzaba ku wa kane w'icyo cyumweru.

Uyu mutangabuhamya agakomeza guhatwa ibibazo n'uruhande rwunganira Kabuga.