Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
UK: Obasanjo arasabira imbabazi umusenateri wa Nigeria wahamwe na magendu y’urugingo rw’umuntu
Olusegun Obasanjo wahoze ari perezida wa Nigeria yandikiye abakuriye inkiko mu Bwongereza abasaba kugirira impuhwe umusenateri wa Nigeria n’umugore we bahafungiye nyuma yo guhamwa n’icyaha cya magendu y’ingingo z’umuntu.
Senateri Ike Ekweremadu w’imyaka 60 n’umugore we Beatrice w’imyaka 56, n’umuganga Obinna Obeta w’imyaka 50, mu kwezi gushize bahamwe no kuvana muri Nigeria umusore w’imyaka 21 wacuruzaga ku mihanda i Lagos bakamujyana i Londres ngo atange impyiko.
Urukiko rwabwiwe ko iyo mpyiko yari igenewe umukobwa w’uyu senateri witwa Sonia w’imyaka 25, we wagizwe umwere.
Aba baregwa ubu bafungiye mu Bwongereza mu gihe bategerejwe gukatirwa n’urukiko tariki 05 z’ukwezi gutaha kwa Gicurasi muri uru rubanza rwa mbere muri icyo gihugu ruburanishijwe ku mategeko y’ubucakara bw’iki gihe.
Mu ibaruwa ye, Obasanjo yavuze ko ibyo uwo mu senateri n’umugore we bakoze ari “ibyo kwamagana” kandi “bitakwihanganirwa muri sosiyte nzima”.
Ariko arifuza ko urukiko runibaza ku mukobwa urwaye w’uyu senateri kuko “ubuzima bwe buri mu kaga kandi akeneye ubuvuzi byihutirwa”.
Yabwiye urwo rukiko kandi ko mu gihe rugiye kumukatira rukwiye no gutekereza “ku mico myiza y’uyu senateri”.
Ntibizwi neza niba ibyakozwe na Obasanjo hari icyo bizahindura ku mwanzuro uzafatwa n’urukiko.
Obasanjo ntabwo yigeze avuga niba yakoze ibi mu izina rya leta ya Nigeria, ariko yivuga yavuze ko ari umusirikare warwaniye ingabo z’Ubwongereza muri Africa y’iburengerazuba, akazamuka akagera kuri jenerali w’inyenyeri enye mu gisirikare cya Nigeria.