Victoire Ingabire mu bujurire bwo kuburana afunzwe, ategereje icyemezo

Victoire Ingabire mu rukiko ku itariki 13/03/2024

Ahavuye isanamu, AFP

    • Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango
    • Yakoze inkuru ari, Kigali

Bwa mbere kuva yafatwa mu kwezi kwa Kamena (6), Victoire Ingabire yagaragaye mu rukiko yambaye ibara ry'iroza ry'abanyururu mu Rwanda.

Yasabye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge gukuraho icyemezo kimufunga by'agateganyo cyafashwe n'urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro.

Ingabire anenga uru rukiko rw'ibanze ko rwafashe umwanzuro umufunga rushingiye ku birego byashaje na ho ibindi ngo akaba atarahawe umwanya wo kubyireguraho.

Ubushinjacyaha bwo ariko buvuga ko nta busaze buriho ku byaha bashyikirije urukiko.

Ingabire yagaragaraga nk'umeze neza anyuzamo akamwenyura.

Mu cyumba cy'urukiko ndetse no hanze ya cyo hagaragaraga abapolisi benshi bavanze n'abashinzwe umutekano w'abanyururu.

Abanyamakuru ntiborohewe n'amabwiriza akaze yari ahari: nta foto bari bemerewe gufata, abari bitwaje ibyuma bifata amashusho na bo babifashije iruhande bakurikira iburanisha bisanzwe.

Mbere yo gusobanura ubujurire, uwunganira Ingabire yinubiye kuba ubushinjacyaha bwatanze imyanzuro mu ijoro ryakeye, bigatuma uregwa agorwa no kumenya icyo bwavuze ku bujurire.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Ubushinjacyaha ariko bwo bwasanze nta kosa bwakoze kuko nta gihe ntarengwa cyashyizweho n'itegeko iyo bagomba gusubiza ku bujurire.

Ingabire yabwiye umucamanza ko yumva atunganiwe bihagije kuko umunyamategeko ukomoka muri Kenya yari yifuje atemewe n'urugaga rw'U Rwanda.

Urugaga rw'u Rwanda ruvuga ko rwamwimye uburenganzira kuko Kenya nayo itemera abanyamategeko bo mu Rwanda .

Me Gatera Gashabana yanenze urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro rwemeye kwakira ikirego cy'ubushinjacyaha kandi cyaratanzwe bushyizweho igitutu n'urukiko rukuru.

Aha Gashabana yisobanuye avuga ko ubushinjacyaha bwatangiye iperereza bubitegetswe n'urukiko rukuru nyamara ibyaha bivugwa byari bimaze imyaka itanu nta cyo bwabikozeho.

Gashabana avuga kandi ko ibyaha Ingabire akurikiranyweho birimo ibyashaje bitagombaga kwakirwa nyamara bikaba byarashingiweho Ingabire afungwa.

Ibyo ni nk'icyo gushishikariza abantu gukora imyigaragambyo. Mu mategeko iki cyagombye kuba cyarashaje kuko bivugwa ko cyakozwe mu mwaka wa 2021.

Ingabire yavuze kandi ko yafunzwe hashingiwe ku buhamya bw'abantu badakwiye kwizerwa.

Aba ni nka Boniface Nzabandora wakoranaga bya hafi na Ingabire ariko bakaza gutandukana bimaze kugaragara ko uyu yari yatangiye gukoreshwa n'inzego z'iperereza.

Uyu mugabo ni na we ugaruka kenshi mu buhamya bushinja itsinda ry'abantu 9 barezwe kwitabira amahugurwa y'ukuntu bahirika ubutegetsi hadakoreshejwe intwaro.

Uyu na we yari yitabiriye aya mahugurwa ariko aza kuva muri bagenzi be ndetse abafata amajwi ubu akoreshwa nk'ibimenyetso kuko ngo yasanze bari mu migambi mibi.

Uruhande rw'ubushinjacyaha na rwo rwemera ko rwategetswe gukora iperereza kuri Ingabire ariko urukiko rukuru si rwo rwategetse ko afungwa ndetse ngo anaregerwe urukiko.

Na ho ku mutangabuhamya Nzabandora, umushinjacyaha yavuze ko yabaye umuturage mwiza akaburira inzego z'umutekano ubwo yabonaga hategurwa imigambi mibi.

Ku busaze bwa bimwe mu byaha, ubushinjacyaha bwavuze ko nko gucura umugambi mu kugirira nabi ubutegetsi atari icyaha gikorwa rimwe ngo gihite kirangira.

Kuba gikorwa igihe kirekire, ibi bituma busanga kitashyirwa mu byaha byagira ubusaze bugitesha agaciro.

Ingabire yatawe muri yombi mu kwezi kwa Kamena (6) nyuma y'uko umucamanza mu rukiko rukuru avuze ko atanyuzwe n'ibisobanuro yatanze mu rubanza rw'itsinda ry'abantu icyenda bivugwa ko ari abayoboke be benshi bari bavuze ko yagize uruhare mu byaha baregwa birimo n'ibyo iterabwoba.

Icyo gihe umucanza yahise agategeka ko atangira gukorwaho iperereza.

Nyuma y'amasaha makeya icyemezo gifashwe, yatawe muri yombi nyuma y'aho urugo rwe rusatswe mu masaha menshi y'ijoro .

Akurikiranyweho ibyaha bitandatu birimo umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi no kurema umutwe w'abagizi ba nabi, ibyaha ubushinjacyaha busanga byongera impamvu zituma asabirwa gukurikiranwa afunzwe.

Bwongeye gusaba urukiko rwa Nyarugenge kugumishaho icyemezo cyafashwe ku rwego rw'ibanze cy'uko yakomeza kuburana afunzwe ngo atabangamira imigendekere y'urubanza.

Icyemezo cy'urukiko gitegerejwe kuwa kane w'iki cyumweru.