Menya ibihugu igisibo cya Ramadhan kizaba kirekire mu mwaka wa 2026

Igihe co gusoma: iminota 4

Biteganijwe ko ukwezi gutagatifu kuri karindari y'i Dini ya Kiislamu (Ramadhani) k'umwaka wa 2026 kuzatangira kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Gashyantare ku bihugu bimwe, naho ku bindi bihugu, kukazatangira tariki ya 18 Gashyantare(2).

Igisibo cyangwa se kwiyiriza ubusa mu kwezi gutagatifu kwa Ramadhani ni imwe mu nkingi eshanu z'idini ya Isilamu, kandi ni itegeko kuri buri muyisilamu wese wujuje ibisabwa kugira ngo akore icyo gisibo.

Abantu biyiriza ubusa iminsi 29 cyangwa 30 muri uko kwezi, kuva mu gitondo kugeza izuba rirenze.

Ariko, igihe cyo kwiyiriza ubusa kiratandukanye muri buri gihugu.

Mu gihe cy'impeshyi, cyane cyane mu bihugu by'i Burayi, bagira iminsi myinshi mbere yuko izuba rirenga, mu gihe ibindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika bihura n'ubushyuhe bwinshi, ikibazo bigira ingaruka ku ngengabihe yabo yo kwiyiriza ubusa.

Bitewe n'uku gutandukana kw'ibihe , BBC yasesenguye gahunda zitandukanye zo kwiyiriza ubusa mu bihugu bitandukanye ku isi.

Impamvu y'itandukaniro ry'igihe cyo kwiyiriza ubusa

Kugira ngo dusobanukirwe itandukaniro riri hagati ya gahunda ya Ramadhani, BBC yaganiriye na Simwal Usman Jibril, umwe mu bagize komite ishinzwe kugenzura ukwezi kwa Ramadhan muri Nigeria wasobanuye ko hari ibintu bitandukanye byitabwaho.

Yavuze ko kwiyiriza ubusa ari itegeko kuri buri wese, ariko igihe cyo kwiyiriza ubusa kiratandukana bitewe n'igihe cy'umwaka.

Mu kiganiro yagiranye na BBC Hausa, yagize ati: "Mu bice bimwe na bimwe by'isi, abayisilamu bashobora kwiyiriza ubusa amasaha agera kuri 20 ku munsi, ariko hari n'ahandi umuntu udashobora kwiyiriza ubusa amasaha arenga 10."

Uduce aho igihe cyo kwiyiriza ubusa kiba kirekire

Simwal Usman Jibril, asobanura ko mu majyaruguru y'Uburayi no mu turere twa Arctique hagaragara igihe kirekire cyo kwiyiriza ubusa, aho izuba rigaragara nimugoroba mu gihe cy'izuba.

Mu mijyi ifite ibihe birebire byo kwiyiriza ubusa harimo Tromso-Noruveje aho biyiriza kuva saa mbiri z'ijoro kugeza saa yine z'ijoro, Reykjavik – Isilande biyiriza ubusa kuva saa mbiri z'ijoro kugeza saa cyenda z'ijoro, naho mumujyi wa Murmansk, mu Buburusiya, Stockholm muri Suwede, bakiyiriza ubusa kuva saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kugeza saa moya z'umugoroba.

Nk'uko uyu muhanga abivuga, iyi mijyi izamara igihe kirekire yiyiriza ubusa 'kuko iri kure y'umurongo wa equatorial, aho izuba rimara igihe kirekire uko impeshyi yegereje.'

Asobanura ko igihe cya Ramadhani cyegereje impeshyi, bityo izuba riboneka igihe kirekire, bityo bigatuma igisibo kiba kirekire.

Nk'uko abivuga, "Ramadhani ikurikiza kalendari y'ukwezi ya Kisilamu. Ukwezi kwa Ramadhani kurahinduka buri mwaka, bivuze ko igihe cyo kwiyiriza ubusa gihinduka buri mwaka."

Yongeraho ko ikibazo kibaho iyo hari ahantu izuba ryaka amasaha menshi, ariko avuga ko impuguke mu by'idini rya Isilamu zigira inama abantu bo muri utwo turere gukurikiza ingero nka Mecca, aho haba ijoro n'amanywa buri munsi.

Ahantu igisibo kizaba kigufi

Iyi mpuguke isobanura ko ibihugu biri mu majyepfo y'umurongo wa equator bizahura n'ikibazo cyo kugira igisibo kigufi.

Iyi mujyi ni nka Ushuaia – Argentine amasaha 11, Punta Arenas- Chili amasaha 11, Christchurch-Nouvelle-Zélande amasaha 11, Cape Town - Afurika y'Epfo amasaha agera kuri 12.

Simwal avuga ko Ramadhani y'uyu mwaka yitezwe gutangira mu kwezi kwa kabiri, "ibi bihurirana n'igihe cy'impeshyi mu majyepfo ya equator, igihe kigira iminsi migufi. Yanavuze kandi ko utu duce turi hafi ya equator ku buryo tutabona izuba rikaze."

Imiterere y'igisibo muri Nigeria

Simwal avuga ko hari ibihugu byegereye umurongo wa equator aho iminsi yo gutangira kwiyiriza ubusa idahinduka buri mwaka.

Iyi mijyi ni nka Abuja-Nigeria, Jakarta-Indoneziya, Kuala Lumpur-Maleziya na Nairobi Kenya.

Simwal avuga ko igihe cyo kwiyiriza ubusa muri iyi mijyi ari hagati y'amasaha 12 na 13. Ibi biterwa nuko iyi mijyi ibona urumuri n'umwijima mubihe bisa buri mwaka, hakaba hari itandukaniro rito cyane mu gihe izuba riva n'igihe rirenga.

Igihe cyo gusoza igisibo kigenwa gute?

Simwal asobanura ko ibintu by'ingenzi bisuzumwa mu kugena igihe cyo kwiyiriza ubusa ari equator, ikirere, latitude yo mu majyaruguru n'iy'amajyepfo, hamwe na kalendari y'ukwezi ya Islam.

"Nubwo igihe cyo kwiyiriza ubusa gitandukanye, Ramadhani ni ukwezi abizera b'Abayisilamu hirya no hino ku isi bongera imbaraga mukwiyiriza ubusa no gusenga."

Ni nde ukwiye kwiyiriza ubusa?

  • Umuntu ugeze mumyaka y'ubugimbi ufite cy'imyaka cumi n'ine n'igice hakurikijwe (Ingengabihe ya Gregori)
  • Umuntu ufite ubwenge buhagije - umuntu wese udafite indwara yo mu mutwe ituma atamenya kwiyiriza ubusa, cyangwa akaba atabasha gusobanukirwa igitekerezo cyo kwiyiriza ubusa (nk'abafite indwara ya Down Syndrome) ntasabwa kwiyiriza ubusa.
  • Umuntu udafite uburwayi bwi ndwara zidakira, nka diyabete ikomeye, cyangwa se umuntgu ufite intege nke ziterwa no gusaza.
  • Umuntu wese udakora urugendo rurenza ibirometero mirongo ine n'umunani.
  • Kwiyiriza ubusa ntibizagira ingaruka mbi ku muntu cyangwa ku mwana we (niba umugore atwite cyangwa yonsa).