U Rwanda rwafunze ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe, uwahasengeraga ati 'byambabaje cyane'

Ahavuye isanamu, Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe Ruhango / X
- Umwanditsi, Didier Bikorimana
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango
Umwe mu basengeraga ahitwa ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu karere ka Ruhango mu majyepfo y'u Rwanda avuga ko ababajwe cyane no kuba leta y'u Rwanda yahafunze by'agateganyo.
Ibaruwa yo ku wa gatandatu, umukuru w'ikigo cy'igihugu cy'imiyoborere (RGB) yandikiye Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi aho iyo ngoro iherereye, ivuga ko hafunzwe ku bwo "gushaka ingamba zo kubungabunga ubuzima bw'abasengera" kuri iyo ngoro.
Umukuru wa RGB Dr Doris Uwicyeza Picard agira iti: "Turabamenyesha ko amasengesho ngaruka kwezi na ngaruka mwaka yahaberaga ahagaritswe by'agateganyo kugeza hashyizweho ingamba zituma hatazongera kubaho ibibazo byashyira abahasengera mukaga [mu kaga]."
BBC Gahuzamiryango yasabye Musenyeri Ntivuguruzwa kugira icyo abivugaho, avuga ko ataboneka.
Iyi ngoro yaganwaga n'abantu babarirwa mu bihumbi bavuye mu bice bitandukanye mu Rwanda no mu bindi bihugu. Bamwe bemera ko hari indwara zimwe zihakirira cyangwa ibibazo bimwe bigacyemuka binyuze mu masengesho bahavugira.
Umunyagatolika uri mu basengeraga ku ngoro yo kwa Yezu Nyirimpuhwe, utifuje ko izina rye ritangazwa, mu butumwa bwanditse yoherereje BBC yavuze ko ifungwa ryaho rimubabaje cyane.
Ati: "Umva byambabaje cyane. Babura gufunga ahakorerwa amabi bagafunga aho abantu bakirira..."
RGB ivuga ko isesengura ryakozwe ku bwitabire n'imitegurire y'ayo masengesho ngaruka kwezi na ngaruka mwaka ryagaragaje ko aho "abera hatujuje ibisabwa bijyanye no kubungabunga umutekano n'ituze by'abahagana".
Itanga urugero rw'amasengesho yabaye ku cyumweru ku itariki ya 27 Mata (4) uyu mwaka, hakaba "umuvundo w'abantu benshi ku buryo byateje impanuka abantu bamwe bakahakomerekera".
RGB ifunze by'agateganyo kwa Yezu Nyirimpuhwe nyuma y'icyumweru ifunze itorero 'Grace Room Ministries' rya Pasiteri Julienne Kabanda, ivuga ko ryakunze "gukora ibikorwa bijyanye no gusenga, bikaba bihabanye n'ibikorwa ndetse n'intego z'iyi Minisiteriya nk'uko bigaragara mu mategeko shingiro yayo".
Nta cyo 'Grace Room Ministries' cyangwa umuyobozi wayo batangaje ku mugaragaro.
Mu mwaka ushize, leta y'u Rwanda yafunze insengero, imisigiti na kiliziya byose hamwe birenga 8,000, ivuga ko yabikoze itagamije kugira uwo ibuza gusenga, ahubwo ari ku bw'umutekano n'ituze by'abahasengera.
Kuva icyo gihe zimwe mu nsengero zongeye kwemererwa gukora.
Abanenga ubutegetsi bavuga ko mu Rwanda hari ubwisanzure bucye bwo kuvuga icyo umuntu atekereza ndetse ko sosiyete nyarwanda igenzurwa mu buryo bukomeye.
Umubare munini w'Abanyarwanda ni abakirisitu ariko hari na benshi bakurikiza imigenzo gakondo.
Muri Gashyantare (2) uyu mwaka, ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe yo mu Ruhango yari yashyizwe ku rutonde rw'ingoro za Yezu Nyirimpuhwe zemewe ku rwego rw'isi.









