Umukuru wa Wagner yabonetse mu Burusiya mu nama n'Afurika

Umukuru w'itsinda Wagner ry'abacanshuro b'Abarusiya, Yevgeny Prigozhin, yabonetse mu ifoto i St Petersburg mu nama yo muri iki cyumweru y'Afurika n'Uburusiya.

Yabonetse asuhuzanya n'ikiganza n'ambasaderi Freddy Mapouka, umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru wo muri Centrafrique.

Ifoto ye yatangajwe kuri Facebook na Dmitry Syty, amakuru avuga ko uyu ari we ukuriye ibikorwa bya Wagner muri Centrafrique.

Ni ko kuboneka mu Burusiya kwa mbere kwemejwe kwa Prigozhin, kuva yayobora imyivumbagatanyo yapfubye ya Wagner mu kwezi gushize kwa Kamena (6).

Inama ya Prigozhin na Mapouka yabereye kuri hoteli Trezzini Palace i St Petersburg, nkuko byemejwe n'ishami rya BBC Verify.

BBC Verify yakoresheje uburyo (software/logiciel) bwo kugenzura mu maso, mu kugereranya amafoto asanzwe azwi y'uwo mutegetsi wo muri Centrafrique n'ifoto irimo Prigozhin, BBC Verify isanga bihura ku kigero cya 99%, bigaragaza ko ayo mafoto abiri ari ay'uwo mugabo.

Iby'imbere biboneka inyuma muri iyo foto, na byo byahuye n'uko muri hoteli Trezzini Palace hameze. Ibitangazamakuru byo mu Burusiya bivuga ko iyo hoteli ari iya Prigozhin.

Akagozi ko mu ijosi gashyirwaho ikiranga umuntu, nko mu nama, ka Mapouka kari gafite imiterere yihariye, isa n'utugozi two gushyiraho ibiranga abitabiriye iyo nama.

Gushakisha ku rubuga rwa internet ifoto nk'iyo, nta zindi kopi zayo kwabonye za mbere y'ikoreshwa ry'iyo, bigaragaza ko iyo foto yagaragaye gusa vuba aha.

Iyo nama ikurikiye kuboneka kwa Prigozhin muri Belarus (Biélorussie) mu cyumweru gishize. Videwo yo kuri shene zo ku rubuga rwa Telegram zifitanye isano na Wagner imugaragaza aha ikaze abarwanyi ndetse avuga ko ibiherutse kubera ku rugamba muri Ukraine "biteye isoni".

Yanumvikanishije ko itsinda rya Wagner rishobora kongera gusubira mu ntambara y'Uburusiya muri Ukraine mu gihe kiri imbere.

Mu nama y'Afurika n'Uburusiya, Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin yavuze ko yiteguye gusimbuza ingano Ukraine yohereza muri Afurika, akabikora mu rwego rw'ubucuruzi no mu rwego rw'imfashanyo, mu gufasha kwirinda "amakuba y'ibiribwa ku isi".

Putin yagize ati: "Tuzaba twiteguye guha Burkina Faso, Zimbabwe, Mali, Somalia, Centrafrique na Eritrea toni ziri hagati ya 25,000 na 50,000 z'ingano z'ubuntu kuri buri gihugu mu mezi atatu cyangwa ane ari imbere".

Uburusiya buherutse kwikura mu masezerano yatumaga ingano Ukraine yohereza mu mahanga zishobora kunyura mu nyanja y'umukara (Black Sea) mu mutekano kugira ngo zigere ku masoko (isoko) yo mu mahanga, arimo n'Afurika.

Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU/UE) wavuze ko usanga Putin arimo kuyobya ibihugu byo muri Afurika mu kwizeza kohereza ingano z'ubuntu muri Afurika. Akanama k'Uburayi kavuze ko bidashoboka ko Uburusiya bwashyira mu bikorwa iryo sezerano ryabwo kuri Afurika.