Urubanza rwa Kabuga: Umutangabuhamya yabajijwe ku mvugo ashinja Kabuga yo kwica inzoka

Ahavuye isanamu, SCREENGRAB IRMCT LIVE EVENT
- Umwanditsi, Didier Bikorimana
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango
Urubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994 rwakomeje kuri uyu wa kane, umutangabuhamya KAB85 umushinja akomeza guhatwa ibibazo n'uruhande rwunganira Kabuga.
KAB85, wavuzwe mu rukiko ko ari umututsi wahoze mu ishyaka rya PL, yari ari i Kigali, isura ye n'ijwi byahinduwe mu buryo bw'ikoranabuhanga mu kurinda umwirondoro we.
Uyu mutangabuhamya w'umugabo, yahujwe mu buryo bw'amashusho n'inteko y'abacamanza bo mu rugereko rw'i La Haye mu Buholandi rwasigaye ruca imanza zasizwe n'urwari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw'Arusha rwari rwarashyiriweho u Rwanda.
Iburanisha ry'uyu munsi ryashyizwe mu muhezo inshuro nibura ebyiri, mu kwirinda ko ibisubizo bya KAB85 byatanga amakuru yatuma umwirondoro we uhava umenyekana.
Kabuga, wari ukurikiye iburanisha mu buryo bw'amashusho ari kuri gereza y'uru rukiko, nta jambo yahawe. Gusa mu gihe cyashize yahakanye ibyaha bya jenoside aregwa.
Umunyamategeko Emmanuel Altit wunganira Kabuga yabajije KAB85 kuri mitingi y'i Musave, mu yahoze ari perefegitura ya Kigali-Ngali, ngo yari iy'ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi, yitabiriwe n'abategetsi batandukanye, abaturage b'i Musave n'abo hafi aho, ndetse na Kabuga, mu kwezi kwa kabiri mu 1994.
Yabajijwe ku gusahurwa kw'iduka rye avuga ko kwakozwe n'Interahamwe, iduka ngo ritari kure y'aho iyo mitingi yabereye, bivuye ku magambo ngo yavuzwe muri iyo mitingi arimo n'aya Kabuga.
Mu ibazwa rye, mu 2011, yavuze ko nyuma y'iminsi ibiri ibyo bibaye ku iduka rye, Interahamwe yitwa Etienne Mugenzi, yari ikuriye izindi zo muri 'cellule' (akagari) ya Musave, yaje ikamusaba gukora urutonde rw'ibicuruzwa byari byasahuwe kugira ngo barushyire Kabuga abimwishyure, ibyumvikanaga nkaho ari Kabuga wazohereje. Yabajijwe niba ibyo byari bisanzwe.
Yasubije ko iyo Nterahamwe yabivuze nk'uburyo bwo kumunnyega, ko ibyo bicuruzwa bye byasahuwe atigeze abyishyurwa.

Ahavuye isanamu, SCREENGRAB IRMCT LIVE EVENT
Altit yanabajije KAB85 impamvu mu ibazwa rye ryo mu 2010 yavuze ko yari azi ko aho Interahamwe zitorezaga hari ku kibuga cy'umupira w'amaguru cyo muri 'cellule' ya Musave, ntagire na hamwe avugamo ko zitorezaga kwa Kabuga ku Kimironko, ahubwo ibyuko zitorezaga no ku Kimironko akabivugaho mu ibazwa ryo mu 2011, abazwa impamvu mbere atari yabivuze.
Yasubije ko yumva nta kibazo gikomeye kirimo aho ngaho ku kuba atari yarabivuze mbere, kuko nyuma yaho noneho yabivuze.
Ubwo Altit yari avuze ko asoje guhata ibibazo uyu mutangabuhamya, umucamanza Iain Bonomy ukuriye iburanisha yabajije Altit niba abona bitaba byiza kubaza KAB85 ko yibuka ibyo yavuze byo muri iyi nyandiko yo mu 2010, cyane ko nta handi yakoreshejwe mu rubanza usibye muri uku kumuhata ibibazo.
Altit yemeranyije na Bonomy, nuko asaba ko KAB85 yerekwa iyo nyandiko, abazwa niba ayibuka ndetse niba n'umukono (signature) uyiriho ari uwe. Asubiza ko ayibuka kandi ko umukono uyiriho ari uwe.

Ahavuye isanamu, SCREENGRAB IRMCT LIVE EVENT
Umushinjacyaha Pierre yabajijwe niba nta nzitizi afite ku kuba iyo nyandiko yakwakirwa mu bigize uru rubanza, asubiza ko nta nzitizi abifiteho.
Abacamanza na bo babajije KAB85
Nyuma ya Altit, umucamanza Bonomy yavuze ko inteko y'abacamanza na yo ifite ibibazo byo kubaza KAB85.
Umucamanza Margaret M. deGuzman yabajije KAB85 ku byo avuga ko yabwiwe ko Kabuga yavugiye i Musave, igihe uyu mutangabuhamya we yari yamaze kuva muri iyo mitingi, ngo Kabuga akabaza iyo mbaga niba bazi inzoka n'icyo abantu bakorera inzoka iyo ije aho baba, bagasubiza ko inzoka bayizi kandi ko iyo ije bayica.
Uyu mucamanza yamubajije impamvu uwo muntu yamubwiye iby'inzoka gusa, asubiza ko hari n'ibindi yamubwiwe byavugiwe muri iyo mitingi.
Umucamanza Mustapha El Baaj yabaye nk'utanyuzwe n'ibisubizo bya KAB85 kuri iyo ngingo y'inzoka, amubaza ukuntu ibyo asanga bwari uburyo butaziguye bwo guhamagarira abahutu kwica abatutsi.
Yasubije ko abatutsi bari bari muri iyo mitingi n'abari hafi aho bahungabanyijwe n'ayo magambo Kabuga yavuze, ndetse ko ngo mu muco wa kinyarwanda inzoka ari ikintu kibi ("negative", nkuko byasemuwe mu rukiko).
El Baaj yamubajije niba koko kwari uguhamagarira abahutu kwica abatutsi, impamvu nta batutsi bishwe n'abahutu muri iyo mitingi, kandi ngo Kabuga yari umuntu wubashywe n'abo bahutu.
Yasubije ko abatutsi nta hantu na hamwe bari bafite ho kwihisha kandi ko benshi muri bo baje kwicwa muri jenoside.
Kuri uyu wa kane kandi, urukiko rwatangiye kumva ubuhamya bw'umugabo wahawe izina KAB041 mu kurinda umwirondoro we, wavuzwe ko ari umututsi wabaye igihe kirekire muri 'cellule' ya Kimironko.
Ngo azi bamwe mu bari bakuriye Interahamwe zaho ndetse yavuze ko Interahamwe nyinshi zitorezaga kwa Kabuga.
Gusa kubera ko igihe cyateganyijwe cy'iburanisha ry'uyu munsi cyari kirangiye, umucamanza Bonomy yavuze ko rizakomereza kuri uyu KAB041 ku wa kabiri w'icyumweru gitaha, agahatwa ibibazo n'ubwunganizi bwa Kabuga.






