Indege bwite yaguye mu nyanja mu buryo bw’amayobera

Indege bwite yo mu bwoko bwa Cessna yaguye mu nyanja hafi y’igihugu cya Latvia/ Lettonie mu buryo bukiri amayobera. 

Indege z’intambara za OTAN zihutiye kuyikurikira mu rugendo rwayo rwarimo ibidasobanutse rwatangiriye mu majyepfo ya Espagne. 

Abategetsi bavuga ko iyo ndege – bikekwa ko yari irimo abantu bane – yagombaga kujya i Cologne mu Budage, ariko igafata inzira igana mu karere ka Baltic. 

Abapilote b’indege za OTAN hamwe n’abagenzura ingendo z’indege bo muri Sweden ntibabashaga kubona umuntu n’umwe mu kizuru cyayo. 

Ikigo cy’indege cya gisivile cya Lativia cyasohoye itangazo rivuga ko “Iyo ndege yari ivuye muri Espagne ijya i Cologne, ariko iri mu kirere ihindura inzira yayo”. 

Iri tangazo rivuga ko “abagenzura ikirere batashoboye kuvugana n’abari batwaye iyi ndege” ya Cessna 551 yanditse muri Autriche – ariko nyirayo aba muri Espagne. 

Hagati aho, amakuru ya FlightRadar24 urubuga rukurikirana ingendo z’indege yerekana ko yagagurutse muri Espagne ahitwa Jerez de la Frontera saa 12:56 GMT. 

Saa 17:37 FlightRadar24 yerekana ko yatakaje umuvuduko n’ubutumburuke yari iriho. 

Ikinyamakuru Bild cyo mu Budage kivuga ko iyi ndege yari yagaragaje ibibazo ikimara guhaguruka kandi itumanaho ryayo ryavuyeho irenze ikirere cya Espagne. 

Indege z’intambara z’ibihugu byinshi zahise zitangira kuyikurikira mu rugendo rwayo.

Amatsinda y’abatabazi yo mu bihugu bya Latvia, Sweden na Lithuania yageze aho iyi ndege yaguye amaze kubwirwa ko iguye mu nyanja hafi y’umujyi wa Ventspils muri Latvia. 

Lars Antonsson umukuru w’itsinda ry’abatabazi ba Sweden yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko iyi ndege yahanutse “ubwo yashiragamo ibitoro”, yongeraho ko “nta muntu n’umwe uraboneka” wari uyirimo. 

Antonsson avuga ko abatabazi “nta gisobanuro na kimwe dufite, dushobora gusa guhwihwisa” ku byabaye ariko “biraboneka neza ko [abari bayirimo] hari ibyo babuze”.