Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Rwanda: Urukiko rwumvise abashinja Munyenyezi gukora jenoside bavuga ibyo 'babonye' akora i Butare
- Umwanditsi, Yves Bucyana
- Igikorwa, BBC News Gahuzamiryango i Nyanza
Urukiko Rukuru urugereko rukorera i Nyanza mu majyepfo y'u Rwanda ku wa kane rwahaye umwanya abatangabuhamya batatu, barimo umwe wari ufite imyaka 15 mu gihe cya jenoside, bavuga ko Béatrice Munyenyezi yagize uruhare mu kwica Abatutsi no gutegeka Interahamwe gusambanya abagore ku ngufu mu mujyi wa Butare.
Umwaka ushize, Urukiko Rwisumbuye rwa Huye muri uwo mujyi rwashingiye ku buhamya bw'abamushinja rumuhamya ibyaha bya jenoside rumukatira gufungwa burundu.
Munyenyezi w'imyaka 55 yoherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuburanira mu Rwanda, kuva ahageze mu 2021 yaburanye ahakana ibyaha ashinjwa.
Nyuma y'uko Urukiko Rwisumbuye rumukatiye yajuririye Urukiko Rukuru ari narwo ubu rurimo kuburanisha urubanza rwe.
Ku wa kane, umutangabuhamya wavuze ko yari afite imyaka 15 mu gihe cya jenoside akaba yari mu bahigwaga, yatanze ubuhamya imbona nk'ubone mu rukiko- yavuze ko yihishe ahantu hatandukanye mu mujyi wa Butare cyane cyane ahari hegeranye na bariyeri yo kuri Hoteli Ihuriro - bariyeri ngo yayoborwana na Munyenyezi bitaga "komando".
Uyu mutangabuhamya yavuze ko kuri iyo bariyeri hazanywe abakobwa Munyenyezi Béatrice agaha interahamwe amabwiriza yo kubajyana mu cyumba cyo hasi cya Hotel Ihuriro zikabasambanya nyuma yo kubakubita.
Yabwiye urukiko ko kuri iyo bariyeri Munyenyezi yaharasiye umubikira akoresheje imbunda ya 'pistoret' nyuma y'uko yari amaze gusambanywa n'Interahamwe ku mabwiriza ya Munyenyezi, nk'uko yabivuze.
Yanavuze ko yabonye Munyenyezi kuri bariyeri yo kuri Hotel Faucon hagati mu mujyi wa Butare aho yazanaga imodoka igapakira Abatutsi babaga barundanyijwe hamwe bakajya kwicwa.
Umucamanza yamubajije ati "Ese ko wari muto kandi uhigwa ibyo byose wabibonaga gute?"
Arasubiza ati: "Najyaga nsohoka ngiye gushaka amazi kandi twe abana twanyuzagamo tugatembera."
Abatangabuhamya bandi babiri babwiye urukiko ko bakoranye na Munyenyezi jenoside - umwe yahanishijwe gufungwa imyaka 19 undi imyaka 10 bakaba bararangije ibihano byabo - bavuze ko bakoranye na Munyenyezi kuri bariyeri zirimo iyo kuri Hoteli Ihuriro n'izindi.
Umwe yavuze ko Munyenyezi ariwe wari ufite urufunguzo rw'icyumba cyo hasi cya Hotel Ihuriro cyasambanyirizwagamo abagore kandi ko n'uwo mutangabuhamya ubwe yagize uruhare muri ibyo bikorwa.
Yavuze ko yabonye abari abasirikare icyo gihe Captain Ildephonse Bizimana, Lieutenant Jean Baptiste Gakwerere, na Shalom Ntahobari - umugabo wa Béatrice Munyenyezi - bazanye imbunda eshatu zo mu bwoko bwa Karachinikov bakaziha Munyenyezi.
Undi yabwiye urukiko ko yabonye Munyenyezi atanga amabwiriza kuri bariyeri yo kuri Hotel Ihuriro yo kwica umwana w'umuhungu naho ku yindi bariyeri yari izwi nko kwa Bihira mu mujyi wa Butare yabazaniye lisansi abategeka kujya gutwika ingo z'Abatutsi.
Uyu munsi humviswe abashinja Munyenyezi gusa, Urukiko rwavuze ko urubanza ruzakomeza mu kwezi gutaha k'Ugushyingo.