Reba aya makuru-shusho agufasha gusobanukirwa Afurika y’Epfo n’aya matora bagiyemo

Amatora muri Afurika y'Epfo

Uyu munsi, Abanyafurika y’Epfo bagera kuri miliyoni 27 baritabira amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, ari nayo nyuma itora perezida w’iki gihugu.

Amatora y’uyu munsi ni yo matora arimo guhatana gukomeye cyane kurusha andi atanu yahabaye kuva ku iherezo rya Apartheid.

Uyu munsi, ishyaka rya ANC ryakomeje gutsinda ayo yose aheruka kuva mu 1994, ryaharaniye rikanasoza ubutegetsi bwa ba nyamucye b’abazungu - rirakomerewe kurusha ikindi gihe cyose.

ANC yatsinze amatora yabanje ariko uyu mwaka byavuzweko bigoye cyane ko yatsinda
Insiguro y'isanamu, ANC yatsinze amatora yabanje ariko uyu mwaka byavuzweko bigoye cyane ko yatsinda

Amakusanyabitekerezo yakomeje kwerekana ko ku nshuro ya mbere iyi African National Congress (ANC) izatsindwa, ibyatumye yinjira mu ihuriro ngo ifatanye n’amwe mu mashyaka bitavugaga rumwe.

Mu bibazo bikomereye Afurika y’Epfo, bishobora guhindura ibintu muri aya matora, harimo ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko.

Izi nshuti uyu munsi ni ubwa mbere zigiye gutora
Insiguro y'isanamu, Izi nshuti uyu munsi ni ubwa mbere zigiye gutora

Izi nshuti (ku ifoto) ziri hagati y’imyaka 19 na 22, zabwiye BBC ko nubwo biga muri kaminuza – aho ubu bari hagati mu bizamini – batewe ubwoba no kubura akazi nibarangiza.

Bavuga ko uyu munsi “batewe igishyika” no gutora.

Afurika y'Epfo
Ubukungu
ubukungu 2
Insiguro y'isanamu, my=miliyari
Ubushomeri
Urubyiruko
Urubyiruko
Ubusumbane

Ubukungu, ruswa, ubukene, ibyaha, n'abimukira

Umusaruro
Ubusumbane
UBusumbane
Umusaruro
Umurongo w'ubukene
Ruswa
Ibyaha
Abimukira

Amashanyarazi

Mu bibazo byugarije Afurika y'Epfo harimo ikibazo cy'amashanyarazi, ubu ingano yayo yagabanutse cyane bivuye ku mpamvu zitandukanye zirimo ingaruka ziva ku ihungabana ry'ikirere.

Byabaye ngombwa ko muri iki gihe leta isaranganya amashanyarazi aboneka mu bice bitandukanye by'igihugu, bigatera kubura kwayo kwa hato na hato mu gihe cy'amasaha runaka y'umunsi.

Abafite amashanyarazi
Ingano yayo
Ikinyuranyo
gusaranganya
Amatora