Reba aya makuru-shusho agufasha gusobanukirwa Afurika y’Epfo n’aya matora bagiyemo

Uyu munsi, Abanyafurika y’Epfo bagera kuri miliyoni 27 baritabira amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, ari nayo nyuma itora perezida w’iki gihugu.
Amatora y’uyu munsi ni yo matora arimo guhatana gukomeye cyane kurusha andi atanu yahabaye kuva ku iherezo rya Apartheid.
Uyu munsi, ishyaka rya ANC ryakomeje gutsinda ayo yose aheruka kuva mu 1994, ryaharaniye rikanasoza ubutegetsi bwa ba nyamucye b’abazungu - rirakomerewe kurusha ikindi gihe cyose.

Amakusanyabitekerezo yakomeje kwerekana ko ku nshuro ya mbere iyi African National Congress (ANC) izatsindwa, ibyatumye yinjira mu ihuriro ngo ifatanye n’amwe mu mashyaka bitavugaga rumwe.
Mu bibazo bikomereye Afurika y’Epfo, bishobora guhindura ibintu muri aya matora, harimo ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko.

Izi nshuti (ku ifoto) ziri hagati y’imyaka 19 na 22, zabwiye BBC ko nubwo biga muri kaminuza – aho ubu bari hagati mu bizamini – batewe ubwoba no kubura akazi nibarangiza.
Bavuga ko uyu munsi “batewe igishyika” no gutora.







Ubukungu, ruswa, ubukene, ibyaha, n'abimukira








Amashanyarazi
Mu bibazo byugarije Afurika y'Epfo harimo ikibazo cy'amashanyarazi, ubu ingano yayo yagabanutse cyane bivuye ku mpamvu zitandukanye zirimo ingaruka ziva ku ihungabana ry'ikirere.
Byabaye ngombwa ko muri iki gihe leta isaranganya amashanyarazi aboneka mu bice bitandukanye by'igihugu, bigatera kubura kwayo kwa hato na hato mu gihe cy'amasaha runaka y'umunsi.















