Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
#1: Inkuru mwasomye cyane na video mwarebye cyane mu 2023 – DRC ku kuraswa kw'indege yayo n'u Rwanda
Umwaka wa 2023 uri ku musozo, ni umwaka wabayemo byinshi mu makuru, kuva ku makimbirane akomeje mu burasirazuba bwa DR Congo, ibura ry’igitoro mu Burundi, umugabo wemeye ko yishe abagore benshi akabahamba iwe i Kigali, ibiza bivuye ku mvura byahitanye abantu benshi i Kalehe muri DR Congo n’i Rubavu mu Rwanda, kugera magambo ya Perezida Tshisekedi y’intambara ku Rwanda…
Muri iyi minsi irangiza 2023, turabagezaho inkuru mwasomye cyane, hamwe na video mwarebye cyane ku rubuga rwacu rwa Facebook.
Tugeze ku mwanya wa mbere w’iyasomwe cyane na video yarebwe cyane (hasi mu nkuru).
DRC ivuga ko kuraswa kw'indege yayo n'u Rwanda ari 'igikorwa cy'intambara'
Republika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ko kuraswa n’u Rwanda kw’indege yayo ari "igikorwa cy’intambara” mu gihe umwuka urushaho kuba mubi hagati y’ibi bihugu.
Leta y’u Rwanda yo yavuze ko “hafashwe ingamba z’ubwirinzi” ku ndege y’intambara ya Sukhoi-25 ya DR Congo “yavogereye ikirere cy’u Rwanda ku nshuro ya gatatu” saa kumi n'imwe z'umugoroba.
Amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, BBC itarasuzumwa ko ari ay'ukuri, yerekana indege y’intambara ikubitwa n’ikimeze nk’igisasu ariko igakomeza ikaguruka.
Leta ya DRC "yamaganye" ko "ingabo z'u Rwanda" zarashe indege yayo, ivuga ko yariho yururuka igwa ku kibuga cy’indege cya Goma “irimo kugurukira imbere mu gice cya Congo”.
Kinshasa ibi yabyise “ubushotoranyi” kandi ivuga ko leta “nubwo ikomeje kubahiriza inzira z’amahoro”, “ifite uburenganzira bwo kurinda ubutaka bwayo kandi itazabireka gutyo”.
Amakuru atandukanye avuga ko iyo ndege yarashweho n’igisasu cy’ingabo z’u Rwanda kitayihamije neza.
Kinshasa ivuga ko iyo ndege yaguye kandi "itangiritse bikomeye".
Hari amashusho yagaragaye y’iyo ndege bivugwa ko yarashwe irimo kumenwaho amazi ku kibuga cy’indege cya Goma, kandi yangiritse ibice bimwe.
Itangazo rya leta y’u Rwanda rivuga ko rusaba “DRC guhagarika ubu bushotoranyi”.
Ni iki gikurikiraho?
Isesengura rya BBC
Kurasa iyi ndege ni igikorwa cyazamuye kurushaho umwuka mubi wari usanzwe hagati y'ubutegetsi bwa Kigali na Kinshasa.
Itangazo rya DRC rivuga ko icyo gikorwa "gihwanye n'igikorwa cy'intambara".
Bamwe mu batuye Gisenyi na Goma babwiye BBC ko u Rwanda rwohereje amato ya gisirikare mu gice cyarwo mu kiyaga cya Kivu.
Mu gihe kandi DRC nayo imaze igihe yongera ingabo n'ibikoresho mu karere ka Goma.
Mu gihe amagambo n'ibikorwa ubu bigeze ahakomeye hari ubwoba ko ibihugu byombi bishobora kwinjira mu ntambara yeruye.
Umuhate w'amahoro w'abategetsi bo mu karere niwo gusa ushobora kugira icyo ufasha mu guhagarika ko ibintu bigera ahakomeye kurenza aho biri ubu.
Itsinda ry'ingabo z'akarere rizwi nka 'Expanded Joint Verification Mechanism' (EJVM), rishinzwe kugenzura ibikorwa by'ubushotoranyi ku mipaka y'ibihugu byombi, rishobora kwinjira mu iperereza ku iraswa ry'iyi ndege.
Mu gihe ibihugu byombi bivuga ko yarasiwe mu kirere cyabyo, iperereza rya EJVM niryo rishobora kwemeza ibyabaye, niba ntaribaye cyangwa ritinze ibintu bishobora gukomeza kumera nabi.
Mu Ugushyingo (11) u Rwanda rwavuze ko indege ya Sukhoi-25 ya DR Congo yavogereye ikirere cyarwo, DRC yavuze ko ibyo "byabaye ku bw'impanuka".
Kuri uyu wa kabiri hiriwe imirwano ikomeye hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta DR Congo mu bice bitandukanye bya Rutshuru ahegereye Masisi.
Kinshasa ishinja Kigali gufasha M23 iyiha ingabo n’intwaro, Kigali ivuga ko ntaho ihuriye na M23.
Umwuka ukomeje kuba mubi hagati y’ubutegetsi bw’ibi bihugu.
#1 - Video yarebwe cyane kuri Facebook yacu: Ijambo ridasanzwe rya Papa Francis muri RDC
Kura amaboko yanyu muri Congo, kura amaboko yanyu muri Africa - Papa Francis i Kinshasa. Kurikirana iri jambo ridasanzwe rya Papa Francis kuri Facebook yacu hano