Uwari yaje gushinja Micomyiza yoherejwe na Swede mu Rwanda yahisemo kumushinjura

Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga rukorera i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda, rwakomeje kumva abatangabuhamya mu rubanza ruregwamo Micomyiza Jean Paul.
Umutangabuhamya umwe yashinjuye Micomyiza avuga ko nta bwicanyi yabonye akora ahubwo ko yagize uruhare mu gukiza ibitero byagabwaga ku bari bihishe.
Micomyiza yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Suède (Sweden) mu mwaka wa 2022 ngo akurikiranwe ku byaha bya jenoside.
Ibyo ashinjwa ariko we arabihakana.
Ubuhamya bw’uyu munsi bwose bwatanzwe mu muhezo.
Umutangabuhamya wa mbere yagombaga gutanga ubuhamya bwe imbona nk’ubone ashinja Micomyiza, ariko mu gisa no gutungurana yavuze ko ashaka gutanga ubuhamya bushinjura.
Yagize ati:’’Niyo mpamvu nifuza kutagaragara ku mpamvu z’umutekano wanjye’’
Urukiko rwategetse ko ijwi rye rihindurwa kandi ashyirwa ahatabonwa na buri wese wari mu rukiko.
Mu buhamya bwe yavuze ko azi Bwana Micomyiza Jean Paul ngo kuko bari baturanye kandi ko yamubonye mu gihe cyose cya jenoside.
Umutangabuhamya yabwiye urukiko ko Micomyiza ‘’nta ntwaro yarafite mu ntoki ze’’ kandi ko ‘’yagerageje kubarwanaho , hari ibitero byazaga kutwica akabisubizayo’’
Umutangabuhamya kandi yavuze ko Micomyiza yageze aho ahimba inkuru ko uwo mutangabuhamya yari umugore w’uwari Perezida mu gihe cya jenoside Theodole Sindikubwabo ngo mu rwego rwo kubereka ko Perezida yabashinganishije.
Micomyiza w’imyaka 52 y’amavuko, yashinjwe ibyaha bya jenoside no gushishikariza kuyikora.
Bumwe mu buhamya buvuga ko kuri bariyeri Micomyiza yari afite imbunda kandi ko ariwe watangaga amabwiriza ku bicanyi barimo interahamwe .
Umushinjacyaha yabajije umutangabuhamya impamvu yanyuranyije imvugo n’iyo mu bugenzacyaha ubwo yavugaga ko yiboneye Micomyiza afite imbunda.
Umutangabuhamya avuga ko yagezeho akisubiraho ndetse akajya aho yabarijwe kubabwira ko ‘’nta mbunda yigeze abonana Micomyiza’’
Undi mutangabuhamya nawe wumviswe n’urukiko na we yatanze ubuhamya bwe mu muhezo ariko kandi abantu bose barimo n'abanyamakuru basabwe kujya hanze y’urukiko.
Ubushinjacyaha bwasabye ko bigenda gutyo ngo kuko ari ibibazo bwagombaga kumubaza ndetse n’ibisubizo yari butange byashoboraga gutuma amenyekana bikaba byashyira umutekano we mu kaga.
Micomyiza woherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Swede muri 2022, jenoside yabaye yiga muri kaminuza y’u Rwanda I Butare.
Mu rubanza rwe kandi byavuzwe ko yari mu kitwaga ‘’comite de crise ‘’ yashyiraga ku rutonde abagombaga kwicwa.ibyo byose we arabihakana.
Urubanza rwe ruracyakomeje.













