'Nta n'umwe muri twe wigeze asaba gufatwa byihariye' – abagore bahoze mu ngabo z'Amerika basubije Minisitiri

Abasirikare b'Amerika bitabiriye imyitozo yo mu ngabo zo mu muryango wo gutabarana w'Uburayi n'Amerika wa OTAN, yarimo n'abasirikare bo muri Romania, Amerika n'Ubwongereza, aha ni mu kigo cy'imyitozo cya Getica National Joint Training Center, i Cincu, muri Romania, ku wa kabiri, ku itariki ya 10 Gicurasi (5) mu mwaka wa 2022. Iyi foto igaragaza abasirikare b'abagore n'abagabo bavanze, bose bambaye imyenda ya gisirikare.

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Abagore bahoze mu ngabo z'Amerika bavuga ko ibisabwa mu myanya yo kurwana mu gisirikare byamye iteka bimeze kimwe, hatitawe ku gitsina
    • Umwanditsi, Nadine Yousif
    • Igikorwa, BBC News

Abagore bahoze ari abasirikare mu ngabo z'Amerika ntibemeranya n'ibyavuzwe na Minisitiri w'ingabo Pete Hegseth watangaje ko ibisabwa mu mirimo ijyanye no kurwana ku rugamba "bizasubira ku rwego rwo hejuru cyane rwa kigabo", bavuga ko ibisabwa byamye biri ku rwego rumwe haba ku bagabo no ku bagore.

Elisa Cardnell, wamaze imyaka 11 ari umusirikare mu ngabo z'Amerika zirwanira mu mazi, yabwiye BBC ati: "Nta n'umwe muri twe wigeze na rimwe asaba gufatwa mu buryo bwihariye."

Mu ijambo yagejeje ku bajenerali babarirwa mu magana ku wa kabiri, Minisitiri Hegseth yongeye gusubiramo imyemerere ye ko igisirikare cyashyize ibisabwa ku rwego rwo hasi mu rwego rwo kwakira abagore, ko kubera iyo mpamvu ibyo byashyize abasirikare mu kaga. Yavuze ko amabwiriza mashya ye azagarura ibisabwa bikajya ku rwego rwo hejuru cyane.

Yagize ati: "Niba ibyo bisobanuye ko nta bagore bashoboye imirimo yo kurwana, ubwo bizabe bityo."

Yashimangiye ko abagore batazahezwa (guheza) mu ngabo burundu.

Muri Mutarama (1) uyu mwaka, Hegseth, wahoze atanga ibitekerezo ku makuru kuri televiziyo Fox News yo muri Amerika, yemejwe na sena bigoranye kugira ngo ayobore ibiro bikuru by'ingabo z'Amerika.

Icyo gihe byabaye ngombwa ko Visi Perezida JD Vance aba ari we utanga ijwi rya gaca mpaka, mu gihe abagize inteko ishingamategeko benshi batakozwaga ibitekerezo bye ku bagore bari mu gisirikare no ku budasa (ugutandukana) bw'abantu.

Ku wa kabiri, yabwiye abajenerali ko yaboherereje ubutumwa bwo kuri 'email' bukubiyemo amabwiriza 10 arimo "ibisabwa byo ku rwego rwa kigabo".

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Bamwe mu bagore bahoze mu ngabo z'Amerika bagize umujinya mwinshi.

Mu butumwa bwa videwo yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, Amy McGrath wahoze ari umupilote w'indege z'intambara wari mu mutwe w'ingabo w'aba Marine, yagize ati: "Ndambiwe [kumva] Pete Hegseth abeshya ku bagore bari mu gisirikare no ku bisabwa."

"Buri gihe hamye hariho igisabwa kimwe kuri iriya mirimo.

"Nta na rimwe higeze habaho igisabwa ku mugabo cyangwa igisabwa ku mugore ku gutwara indege y'intambara."

Cardnell na we yavuze ko igitsina n'imyaka bitari mu bigize amasuzuma atangwa ku mirimo yo kurwana.

Yavuze ko ibisabwa mu kurwana bishyirwaho mu buryo bunyuranye hashingiwe ku mutwe w'ingabo umusirikare arimo, haba mu bikorwa (operations) byihariye bya gisirikare, mu ngabo zirwanira ku butaka, mu ngabo zirwanisha imodoka z'ibifaru cyangwa abakora ibikorwa by'ubutabazi byo kumanukira mu mitaka. Ariko abasirikare bari muri iyo mirimo yose bagomba gutsinda ikizamini kiyibinjizamo.

Yagize ati: "Ibi bisabwa byamye iteka bidashingira ku gitsina, ndetse buri gihe byamye biri ku rwego rwo hejuru.

"Birumvikana, si abagore bose buzuza ibyo bisabwa, ariko si n'abagabo bose buzuza ibyo bisabwa."

Ibi si kimwe n'ibizamini ngororangingo bitangwa buri mwaka ku basirikare bose, biba birimo n'imyitozo imenyerewe ya 'pompage' (push-ups). Muri ibyo bizamini, ibisabwa hamwe n'amanota biratandukanye hashingiwe ku myaka n'igitsina, ndetse ibizamini biba bitandukanye hashingiwe ku mutwe w'ingabo umusirikare arimo.

Cardnell yavuze ko bitaramenyekana niba Hegseth mu by'ukuri azakora izo mpinduka zimbitse ku kuntu abasirikare bahabwa amasuzuma. BBC yasabye ibiro bikuru by'ingabo z'Amerika (Pentagon) gutanga ibisobanuro kuri gahunda ya Minisitiri Hegseth, kugeza ubu nta cyo birasubiza.

Pete Hegseth (ibumoso) hamwe n'umukuru w'abagaba b'ingabo, Jenerali Dan Caine wo mu ngabo zirwanira mu kirere, bateze amatwi ijambo rya Perezida w'Amerika Donald Trump, ku itariki ya 30 Nzeri (9) mu mwaka wa 2025.

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Minisitiri w'ingabo Pete Hegseth (ibumoso) n'umukuru w'abagaba b'ingabo, Jenerali Dan Caine wo mu ngabo zirwanira mu kirere, ku wa kabiri barimo kumva ijambo rya Perezida Trump, mu nama yagiranye n'abajenerali

Mu ijambo rye, Hegseth yagize ati: "Ahantu aho ari ho hose aho ibisabwa byo ku mubiri bya nyakuri kandi byasuzumwe ko bitanga umusaruro, byahinduwe, cyane cyane guhera mu mwaka wa 2015, igihe ibisabwa byo ku ntwaro zo kurwanisha byahindurwaga kugira ngo abagore bashobore kwemererwa, bigomba kugarurwa ku rwego rw'ibyasabwaga mbere."

Yagaragaye nk'ukomoza ku mabwiriza yo mu mwaka wa 2015 yatanzwe n'uwari Minisitiri w'ingabo icyo gihe, Ash Carter, avuga ko imirimo yose ya gisirikare yemererwa abagore kandi ko umuntu uwo ari we wese, hatitawe ku gitsina, wujuje ibisabwa akwiye gushobora gukora igisirikare.

Hegseth yagize ati: "Iyo bigeze ku kazi ako ari ko kose gacyenera imbaraga z'umubiri kugira ngo ushobore kurwana, ibyo bisabwa byo ku mubiri bigomba kuba biri ku rwego rwo hejuru kandi bidashingiye ku gitsina.

"Niba abagore bashobora kubigeraho, [ni] byiza cyane. Niba batabishoboye, nta kundi."

Muri rusange, Hegseth yavuze ko agiye guhindura ibisabwa mu gisirikare cyose mu rwego rwo "gukosora umubore umaze imyaka ibarirwa muri za mirongo", ndetse ko ingabo zazamuye mu mapeti "abasirikare benshi cyane ku mpamvu zitari zo", nk'ibara ry'uruhu, igitsina n'"ibyitwa ngo ni ubwa mbere mu mateka ibi bibayeho".

Senateri Tammy Duckworth, wahoze ari umusirikare mu ngabo z'Amerika ndetse agakomereka cyane ubwo yari umupilote atwaye indege y'intambara muri Irake, nyuma y'iryo jambo yabwiye BBC ati: "Ku muntu [nka we] udashoboye n'akazi ke bwite, birimo ivangura ryinshi kuvuga ku bagore bashoboye gukora akazi kabo."

Yongeyeho ko amagambo ya minisitiri ashobora kugira ingaruka ku bijyanye no kwinjiza abantu mu gisirikare.

Mu mwaka wa 1993 ni bwo bwa mbere abagore bo mu ngabo z'Amerika bemerewe gutwara indege z'intambara mu mutwe w'ingabo zirwanira mu mazi no mu mutwe w'ingabo zirwanira mu kirere, nubwo bari bahejwe mu mirwano yo ku butaka.

Ibyo byahindutse mu mwaka wa 2013, ubwo gahunda yo guhezwa mu mirwano yakurwagaho ndetse byageze mu mwaka wa 2016 imirimo yo kurwana yaramaze kwemererwa abasirikare bose.

Cardnell yavuze ko kubera ukuntu gushyirwa mu mapeti yose ku bagore ari ibya vuba aha, benshi ubu bakiri hagati na hagati mu mwuga wabo.

Yagize ati: "Bifata igihe kubona bariya bagore bagera mu mapeti yo hejuru, ndetse ntituragira amahirwe yo kubibona."

Yavuze ko ubu abagore bari mu ngabo n'abahoze mu ngabo z'Amerika bahangayikishijwe no kuba Hegseth arimo kubaka umuco wa gisirikare aho abagore bazabangamirwa ndetse ntibashobore gutera intambwe.

Yagize ati: "Ubuyobozi ni bwo butanga urugero."

Si abagore bose barwanyije ayo magambo Hegseth yavuze.

Sheri Biggs, Depite wo mu ishyaka ry'abarepubulikani riri ku butegetsi, wahoze ari umusirikare w'ipeti rya Liyetona Koloneli (Lt Col) mu mutwe w'inkeragutabara zirwanira mu kirere, yavuze ko ashyigikiye umuhate wa minisitiri w'ingabo wo gukuraho gahunda zo "gucana ku maso" mu gisirikare.

Mu itangazo ku wa kabiri yahaye ibiro ntaramakuru Associated Press byo muri Amerika, Biggs yagize ati: "Gusubizaho ibisabwa bishyira imbere kuba indashyikirwa no kubazwa inshingano bishyira umutekano w'Amerika n'abasirikare bacu aho [bikwiye] kuba - ku mwanya wa mbere."

Depite Nancy Mace, undi murepubulikani uhagarariye leta ya South Carolina, wize mu ishuri rikuru rya gisirikare rya The Citadel Military College, yatangaje ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga X ashyigikira Hegseth.

Yagize ati: "Abanzi bacu ntibatinya ibipimo [runaka] by'ubudasa [mu ngabo zacu]. Batinya imbaraga za gisirikare z'Amerika."