Trump yashimye Charlie Kirk nk''umumaritiri' mu gihe abantu ibihumbi bamusezeragaho

Ahavuye isanamu, Getty Images
- Umwanditsi, Umwanditsi mukuru kuri Amerika ya Ruguru Sarah Smith i Arizona na Robin Levinson-King
- Igikorwa, BBC News
- Igihe co gusoma: iminota 5
Perezida w'Amerika Donald Trump yashimye impirimbanyi Charlie Kirk yari ikomeye ku bya kera avuga ko ari "intwari ikomeye y'Amerika" ndetse n'"umumaritiri", mu ijambo yagejeje ku bantu babarirwa mu bihumbi za mirongo bitabiriye umuhango wo kumusezeraho muri leta ya Arizona.
Trump ni we wavuze ijambo rikuru muri icyo gikorwa cyitabiriwe n'imbaga ku cyumweru. Abategetsi bo ku rwego rwo hejuru muri leta y'Amerika, barimo na Visi Perezida JD Vance, bashimye umurage Kirk asize muri politike, nyuma yuko yishwe arashwe ku itariki ya 10 y'uku kwezi kwa Nzeri (9).
Ku kibuga kiberaho imikino inyuranye cya 'State Farm Stadium' kiri hafi y'umujyi wa Phoenix, umurwa mukuru wa leta ya Arizona, Trump yagize ati: "Yishwe kubera ko yabayeho gitwari, yabayeho ashize amanga ndetse yajyaga impaka neza cyane."
Erika, umugore wa Kirk, na we yavuze ijambo akanyuzamo akarira, avuga ko yababariye uvugwa ko ari we wishe umugabo we.
Yagize ati: "Umugabo wanjye, Charlie, yashakaga kurokora abasore, bameze kimwe n'uwamwambuye ubuzima." Yongeyeho ati: "Ndamubabariye kuko ni ko Kristo yabigenje. Igisubizo ku rwango si urwango."
Abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo bari batonze imirongo mu gihe cy'amasaha hanze y'icyo kibuga mbere yuko uwo muhango utangira. Bamwe bari banaharaye kugira ngo bashobore kubona umwanya mu kibuga.
Benshi bari bambaye ingofero zanditseho intero ya 'Make America Great Again' (MAGA), bivuze ngo ongera ugire Amerika igihangange, ugenekereje mu Kinyarwanda, abandi bambaye ibirango bya Trump n'imyenda y'umutuku, umweru n'ubururu, amabara aranga ishyaka ry'abarepubulikani.
Imbere mu kibuga, umwuka wari urimo wasaga nk'uwo muri mitingi ya politike irimo urusaku rwinshi cyangwa uwo mu isengesho ryo mu rusengero runini cyane, umuziki w'amakorali ya gikirisitu ugatuma imbaga y'abantu bagera hafi ku 100,000 baririmbana na yo ndetse bagasengana.
Urutonde rw'abavuze amagambo rwari ruriho n'abo mu kigo cya Kirk, cyitwa 'Turning Point USA', cyibanda ku bikorwa by'ubuhirimbanyi bukomeye ku bya kera bikorerwa mu mashuri makuru, hari kandi abantu bazwi cyane bo mu muryango wo gukomera ku bya kera, abategetsi bo muri leta y'Amerika hamwe n'abavuze ko bafashijwe cyane n'ibikorwa bya Kirk n'umurongo wa gikirisitu we w'ubuhezanguni mu gukomera ku bya kera.
Bashimangiye ko hacyenewe gukomeza ibikorwa by'ubuhirimbanyi by'uwo mugabo wari ufite imyaka 31, ndetse muri icyo gikorwa cyo kumusezeraho cyamaze amasaha atanu, bashimangira ukwemera gukomeye kwe.
Kirk, wari urimo kujya impaka n'abanyeshuri kuri kaminuza muri leta ya Utah ubwo yicwaga arashwe, yakomeje kuvugwa ko ari umumaritiri ndetse agaragazwa nk'umuntu wanditse amateka mu muryango wo gukomera ku bya kera.

Ahavuye isanamu, EPA
Abavuze amagambo benshi bavuze ko bemeza ko urupfu rwe ruzongera kubyutsa ugukomera ku bya kera muri Amerika, gusanzwe gufite imbaraga kubera ko Trump ari Perezida ndetse no kuba ishyaka ry'abarepubulikani rigenzura inteko ishingamategeko y'Amerika.
Stephen Miller, umuyobozi wungirije w'ibiro bya perezida w'Amerika (White House), yagize ati: "Umunsi Charlie yapfaga, abamarayika bararize, ariko ayo marira yahindutse umuriro [ikibatsi] mu mitima yacu.
"Abanzi bacu ntibashobora gusobanukirwa imbaraga zacu."
Hari igihe Elon Musk, washwanye cyane na Trump ku mugaragaro muri uyu mwaka, yari yicaye iruhande rwa Perezida ndetse bahana ikiganza baraganira. Nyuma yaho Musk yatangaje ifoto yabo bombi iherekejwe n'amagambo ayisobanura agira ati: "Ku bwa Charlie."
'Ndamubabariye'
Erika, umugore wa Kirk wanyuzamagamo akarira ubwo yavugaga ku mubano wabo, yasezeranyije gukomeza umurimo w'umugabo we. Nyuma y'urupfu rwe, yagizwe umuyobozi nshingwabikorwa mushya w'ikigo 'Turning Point USA'.
Yagize ati: "Nabonye igikomere cyarangije ubuzima bwe.
"Niyumvisemo buri kintu cyose yakwitega kwiyumvamo. Niyumvisemo akababaro. Niyumvisemo ubwoba bwinshi, n'ikigero cyo kubabara mu mutima ntari nazi ko kibaho.
"Iyi minsi 10 ishize nyuma y'iyicwa rya Charlie, ntitwabonye urugomo. Ntitwabonye imvururu. Ntitwabonye impinduramatwara. Ahubwo, twabonye icyo umugabo wanjye yahoraga asengera kuzabona muri iki gihugu, twabonye ububyutse."
Nuko avuga ko yababariye Tyler Robinson, w'imyaka 22, uregwa kwica umugabo we. Yagize ati: "Urya mugabo, urya musore, ndamubabariye. Ndamubabariye kuko ni ko Kristo yabigenje ndetse ni ko Charlie yari kubigenza."
Habayeho kwakira cyane Perezida Trump abantu bavugira hejuru, ubwo yari afashe ijambo nyuma ya Erika Kirk.
Trump yakomeje gusingiza Charlie Kirk, akanyuzamo akavuga no ku ngingo za politike akunze kuvugaho zirimo nk'ubugizi bwa nabi mu mijyi yo muri Amerika, no kunnyega uwo yasimbuye Joe Biden.
Avuga kuri Kirk, Trump yagize ati: "Ubu ni umumaritiri wahowe ubwisanzure bw'Amerika. Ubu ndavuga mu izina rya buri muntu wese uri hano uyu munsi iyo mvuze ko nta muntu n'umwe muri twe uzigera na rimwe yibagirwa Charlie. Ndetse ubu n'amateka ntazamwibagirwa."
Nuko Perezida Trump avuga ko hari ikintu kimwe atemeranyagaho na Kirk. Yagize ati: "Ntiyangaga abo batavuga rumwe, yabashakiraga [yabifurizaga] ineza." Kuri ayo magambo, bamwe muri bari bari aho basetse.
"Aho ni ho ntemeranya na Charlie. Nanga abo tutavuga rumwe ndetse simbashakira ineza."
Trump yanibasiye abo yise "abahezanguni bo mu murongo w'ibitekerezo wo gushaka impinduka", ndetse yegeka urugomo mu gihugu ku baharanira impinduka.
Ku musozo w'ijambo rye, yavuzemo ko Kirk ari "indashyikirwa mu bo mu rungano rwe", Trump yasanzwe ahavugirwa ijambo na Erika Kirk, nuko barahoberana, mu gihe imbaga y'abari bari aho yabakomeraga amashyi.

Ahavuye isanamu, Reuters
Uwo muhango wari uhengamiye cyane ku bo mu ruhande rumwe, wagaragaje ukuntu urupfu rwa Kirk rwashyize ku karubanda gucikamo ibice gukomeye cyane kuri muri politike y'Amerika, benshi bo mu murongo wo gukomera ku bya kera bashinja abo mu murongo ushaka impinduka guhembera urugomo muri politike.
Ubutegetsi bwa Trump burimo gushaka guhashya abo bwita "abahezanguni mu gushaka impinduka", na bo bashinja leta kurengera ndetse bakavuga ko urupfu rwa Kirk rurimo gukoreshwa nk'urwitwazo rwo kwivanga mu burenganzira bw'abaturage.
Robinson, warezwe kwica Kirk, ashobora gukatirwa igihano cy'urupfu ariko abategetsi ntibarahishura impamvu yateye iyicwa rya Kirk.
Kirk yari afite imyaka 18 ubwo yabaga umwe muri babiri bashinze ikigo 'Turning Point USA', umuryango w'abanyeshuri wibanda ku gukwirakwiza mu mashuri makuru ibitekerezo byo gukomera ku bya kera.
Yakoraga ibiganiro mpaka mu mashuri makuru na za kaminuza, ndetse aza kumenyekanira ku buryo bwo guhangana yakoreshaga mu kujya impaka, agasaba abanyeshuri kwigira imbere bakegera indangururamajwi bakavuguruza uburyo bwa gikirisitu bwo gukomera ku bya kera yabaga abonamo ibintu, akabasaba kumuhinyuriza imbere y'imbaga yabaga ivugira hejuru.
Ibice by'uko kujya impaka kwe byatumye akurikirwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga. Ku rubuga X, agira abantu barenga miliyoni 5 bamukurikira, naho ku rubuga rwa TikTok agira abarenga miliyoni 7 bamukurikira. Ibyo byamufashije mu gukangurira urubyiruko gutora Perezida Trump.
Nubwo yakusanyije urubyiruko rw'abakomeye ku bya kera, amagambo ye ku bibazo birimo nk'ikibazo cy'irondaruhu n'ubugizi bwa nabi, yakundaga guteza uburakari mu bo mu murongo wo kubaha ibitekerezo bya buri wese.
Yashyigikiraga uburenganzira bwo gutunga imbunda, yarwanyaga cyane gukuramo inda, yanengaga cyane uburenganzira bw'abiyumva mu gitsina gitandukanye n'icyo bavukanye (transgender), ndetse yamamaje ibintu bitari ukuri kuri Covid-19.












