'Capitaine' wa FARDC yakatiwe gufungwa imyaka 20 kubera kwifata 'video' n'abasirikare ku rugamba

Umusirikare utagaragara mu maso wambaye impuzankano y'ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, igaragaza ipeti rya Kapiteni riri ku rutugu, mu mabara y'ibendera ry'icyo gihugu y'icyatsi kibisi, umuhondo n'umutuku.

Ahavuye isanamu, FARDC

Urukiko rukuru rwa gisirikare muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) rwakatiye ofisiye w'umusirikare gufungwa imyaka 20 nyuma yuko arenze ku mahame ngengamyitwarire y'ingabo akifata amashusho ari kumwe n'abasirikare yari ayoboye bari mu mirwano n'umutwe urwanya ubutegetsi, nkuko bivugwa n'ibinyamakuru muri icyo gihugu.

Radio Okapi iterwa inkunga n'Umuryango w'Abibumbye, ikorera muri DRC, yatangaje ko 'capitaine de corvette' (Capt) Buba Ambwa Jean Denis wo mu ngabo zirwanira mu mazi yafashe iyo videwo mu ntara ya Ituri mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa DRC, ari kumwe n'abasirikare yari ayoboye.

Icyo gihe barwanaga n'inyeshyamba za CRP (Convention pour la Révolution Populaire) za Thomas Lubanga, ku itariki ya 8 Ukwakira (10) mu mwaka wa 2025.

Urukiko rwavuze ko iyo mirwano yabereye ku nkengero y'ikiyaga Albert, uwo wari komanda w'agateganyo wa batayo y'ingabo zirwanira mu mazi muri icyo kiyaga agafata iyo videwo akoresheje telefone ye igendanwa, nuko ayitangaza ku mbuga nkoranyambaga.

Ubwunganizi bwa Capt Buba Ambwa bwavuze ko buzajurira kuri icyo gihano yakatiwe.

Muri uru rubanza, ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo uwo musirikare yakoze ari igikorwa kigaragara cyo kurenga ku mahame ngengamyitwarire ya gisirikare mu gihe cy'intambara, nkuko Radio Okapi yabitangaje.

Ubwo rwasomaga umwanzuro, urukiko rwanategetse ko uwo musirikare yamburwa impeta ze za gisirikare ndetse ko akirukanwa mu ngabo za DRC (FARDC), ruvuga ko igihano yakatiwe gitanga isomo ku bandi basirikare.

Urubuga rw'amakuru 7sur7.cd rwo muri DRC, rusubiramo umwanzuro w'urukiko, rwatangaje ko uwo musirikare yarenze "ku bushake" ku mahame ngengamyitwarire ya gisirikare yatangajwe na minisitiri w'ingabo muri Werurwe (3) mu mwaka 2025.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Iyo nyandiko y'ayo mabwiriza, nkuko urwo rubuga rubitangaza, ibuza abasirikare bari muri 'opérations' gufata no gusangiza amafoto cyangwa videwo kubera ibyago ibyo bishobora guteza mu rwego rw'umutekano no ku mayeri y'urugamba.

Ibyaha Capt Buba Ambwa yahamijwe bijyanye n'ibyabereye mu gace (zone) ka Nyamamba, muri teritwari ya Djugu, ubwo we n'umutwe we w'ingabo bari bari mu bwato bukoreshwa na moteri barwana n'inyeshyamba za CRP, nkuko 7sur7.cd ibitangaza.

FARDC imaze imyaka myinshi iri mu ntambara ihanganyemo n'indi mitwe myinshi yitwaje intwaro, ukomeye cyane ukaba ari uwa M23 – mu ntambara hagati yawo na FARDC yongeye kubura kuva mu mpera y'umwaka wa 2021 – ushinjwa henshi gufashwa n'u Rwanda. U Rwanda na M23 bahakana kugirana imikoranire.

Muri uyu mwuka w'intambara, ubu si ubwa mbere umusirikare wa FARDC aburanishijwe mu rubanza rujyanye na videwo imugaragaza mu mpuzankano za gisirikare.

Mu Kwakira (10) mu 2025, urukiko rukuru rwa gisirikare mu murwa mukuru Kinshasa rwakatiye Adjudante (warrant officer) Sarah Ebabi igifungo gisubitse cy'umwaka umwe, ahamwe n'icyaha cy'imyifatire inyuranyije n'amahame ngengamyitwarire ya gisirikare, nyuma yo kumara iminsi afunze.

Videwo igaragaza umusirikare Ebabi yari yahererekanyijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga imugaragaza yambaye impuzankano ya gisirikare arimo gusomana n'umugabo bari barimo kwitegura kubana.

Iby'ibanze wamenya ku mutwe wa CRP

Umutwe w'inyeshyamba wa CRP, Capt Buba Ambwa yahamwe no gufata videwo arwana na wo, wavutse mu mwaka wa 2025, utangijwe na Thomas Lubanga.

Lubanga, w'imyaka 65, benshi bamumenye mu makuru igihe yacirwaga urubanza mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha i La Haye mu Buholandi.

Mu 2012 rwamuhamije ibyaha yaregwaga birimo ibyaha byo mu ntambara no kwinjiza abana mu gisirikare, rumukatira gufungwa imyaka 14.

Muri Werurwe (3) mu 2020 ubwo yasohokaga muri gereza ya Makala i Kinshasa – aho kuva mu 2015 yari yoherejwe gukomereza igifungo cye avuye muri gereza y'i La Haye – yabwiye BBC ati: "Ntahanye imbabazi kugira ngo mfashe kongera kubaka sosiyete."

Mu bya mbere Lubanga yakoze agisohoka muri gereza yahise ajya mu rusengero ari kumwe n'abo mu muryango we n'abamushyigikiye. Bivugwa ko ubu ari muri Uganda.