Patagotitan: Dinosaur nini yabaye ku isi izamurikwa bwa mbere i Burayi

Jonathan Amos

Umwanditsi wa BBC kuri Science

Igikankara cyakozwe gisa neza neza n’icy’umwimerere (replica) cy’ishobora kuba ariyo nyamaswa nini cyane yabaye kuri iyi si kizamurikwa i Londres umwaka utaha. 

Ishusho y’amagufa y’iyi dinosaur izwi nka Patagotitan azamurikwa muri Natural History Museum(NHM) – mu gihe bizeye ko izabona umwanya ikwirwamo.

Yari ifite 35m kuva ku zuru kugera ku murizo, iyi nyamaswa bikekwa ko yapimaga hagati ya toni 60 na 70.

Madamu Sinéad Marron ukora muri iriya nzu ndangamurage y’i London ati: “Dukwiye kuzaba tubasha kuyakira”. 

Icyo gikanka cyakozwe (replica) kizavanwa muri Argentine mu nzu ndangamurage ya Museo Paleontológico Egidio Feruglio (MEF) ifite umukozi wavumbuye mu butaka amagufa y’iyi nyamaswa nyamunini mu 2014. 

Gutaburura ayo magufa y’iyi nyamaswa yo mu myaka miliyoni 100 ishize byateye benshi amatsiko. 

Ifoto y’umwe mu bashakashatsi aryamye iruhande rw’igufa ry’itako(femur) mu kugaragaraza ubunini bw’iyi nyamaswa yakwiriye mu binyamakuru ku isi. 

MEF izohereza mu Bwongereza ririya gufa rya nyaryo, bizwi neza ko benshi bazajya kuryifotorezaho muri iriya nzu ndangamurage ya NHM.

Marron ati: “Ririya gufa ryonyine rireshya na 2.4m kandi ripima ibiro 500. Tuzaba dufite kandi n’amagufa yose yuzuye y’akaboko.

“Bizaba ari ubwa mbere aya magufa ndetse na Patagotitan bimuritswe mu Burayi. MEF bagize ubuntu cyane. Bagamije kwereka isi siyanse yabo kandi bishimiye aho bagiye kubikorera.” 

Inyamaswa nka Patagotitan n’indi izwi nka Argentinosaurus zose zabaye muri ako karere k'Amerika y'Epfo.

Iyari nini kurusha izindi ntabwo izwi nta gushidikanya. Rimwe kubera ko amagufa yose ya zimwe muri izi dinosaurs ataraboneka, bigatuma ibigereranyo by’ukuri by’uko zinganga birimo gushidikanya gutoya.

Abahanga muri siyanse ntibazi neza impamvu titanosaurs zari nini kariya kageni, ariko bafite igitekerezo cyiza cy’uburyo imikaya yazo yakuraga.

Byaba bifitanye isano n’ubuke bw’ibimera zabashaga kurya, bityo bikazisaba urwungano ngogozi runini cyane kugira ngo rugire icyo ruvana mu byo zabashije kurya.

Abasura inzu ndangamurage ya NHM bamenyereye kuhabona dinosaur yitwa Dippy. Gusa abazabona Patagotitan bazatangazwa n’itandukaniro. 

Dr Paul Barrett wo muri NHM ati: “Patagotitan ni nini cyane kurusha Dippy…yapima kimwe cya gatatu ya Patagotitan.” 

Bizaba ngombwa ko Dippy ikurwa aho imurikirwa kugira ngo ihe umwanya Patagotitan.