Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
‘Tumechoka’: Muri Kenya uyu munsi hitezwe imyigaragambyo karundura
Abatwara taxi zitwara abantu, abatwara amakamyo, n’abandi bantu bakora imirimo itandukanye uyu munsi batangaje ko nta mirimo bajyamo ahubwo bigaragambya kubera imisoro yazamuwe na leta ya William Ruto.
Imyigaragambyo itegerejwe muri Kenya isa n’ikomeye cyane. Abatavugarumwe n’ubutegetsi bakanguriye abantu kuyitabira ari benshi, mu bice by’imijyi hari umwuka w’ubwoba mu bakora ubucuruzi ko bashobora gusahurwa utwabo.
Abashishikariza imyigaragambyo ku mbuga nkoranyambaga barakoresha ijambo ry’Igiswahili ‘Tumechoka’ mu guhamagarira abantu kujya mu myigaragambyo ari benshi.
Abajya ku mirimo benshi nabo bahisemo kuguma mu ngo zabo kuko batizeye umutekano mu mihanda n’aho bakorera.
Izindi nkuru wasoma:
Perezida William Ruto kuwa kabiri yaburiye Raila Odinga uhamagarira imyigaragambyo, avuga ko iy’uyu munsi batemera ko iba.
Polisi yaraye isohoye itangazo iburira ko “nta myigaragambyo iri bwemererwe kuba” muri Kenya kuko nta muntu wandikiye polisi ayimenyesha nk’uko biteganywa n’amategeko.
Itangazo ry’umukuru w’igipolisi cya Kenya mu ijoro ryo kuwa kabiri rigira riti: “Polisi nta yandi mahitamo ifite uretse gufata ingamba zikwiye zo gutatanya imyigaragambyo itemewe”.
Guhangana hagati y’abigaragambya na polisi kwabaye mu myigaragambyo yabaye kuwa gatanu kwiciwemo abantu batandatu.
Raila Odinga, moteri y’imyigaragambyo?
Kuva Perezida Ruto yatsinda amatora mu mwaka ushize, mukeba we Raila Odinga yamaganye iyo ntsinzi ya Ruto avuga ko yibwe amajwi, gusa inkiko zateye utwatsi ikirego cye.
Odinga yagiye ahamagarira imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bwa Ruto avuga ko butemewe n’amategeko. Nyuma y’amezi macye iyo myigaragambyo yaracogoye.
Ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku bicuruzwa by’ibanze, nk’ifu y’ibigori, cyakomeje kuzahaza imibereho y’abaturage ba Kenya, Raila Odinga abona indi ngingo yo kwamagana ubutegetsi.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka yahamagariye imyigaragambyo mishya yo kwamagana izamuka ry’ibiciro, ibintu byarushijeho kuba bibi kuva mu kwezi gushize ubwo leta yazamuraga imisoro.
Itegeko rishya ryakubye kabiri imisoro ku bitoro, rinategeka gukata 1.5% ku mishahara y’abakozi nk’amafaranga y’imyubakire. Itegeko biboneka ko ridashyigikiwe mu gihugu.
Raila Odinga n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi bahise bongera gushishikariza rubanda kwigaragambya, nk’uburenganzira bwabo bw’ibanze, bakamagana iri tegeko n’ingaruka zaryo zitezwe.
Ni ibiki byitezwe uyu munsi?
Mu mijyi nka Nairobi na Kisumu imyigaragambyo iba ikomeye kandi yagiye yicirwamo abantu. Insoresore zo mu duce dutuwe n’abakene cyangwa abaciriritse ziba zishaka kwirara hagati mu mijyi, zigasakira na polisi nayo ishaka kubakoma imbere.
Ishusho nk’iyi niyo iba yitezwe buri gihe mu myigaragambyo, mu gihe abantu benshi baba bari mu ngo zabo bakurikirana ibibaba kuri za televiziyo n’imbuga nkoranyambaga.
Perezida William Ruto ejo kuwa kabiri yaburiye Raila Odinga kureka gukomeza gushora abaturage mu myigaragambyo.
Ruto yizeje abanya-Kenya ko kuwa gatatu uzaba “undi munsi usanzwe w’akazi”.
Kuri televiziyo y’igihugu yumvikanye agira ati: “Muri Kenya nta mwana wavukiye kwigaragambya no gutera amabuye. Ndashaka kwizeza ko ejo hazaba ari amahoro. Buri munya-Kenya akwiye kujya ku murimo we”.
Gusa mu bice bitandukanye abantu batari bacye bagaragaza ko biteguye kwigaragambya none kuwa gatatu, imyigaragambyo isa n’ishobora kuba ikomeye cyane kurusha iyabanje.
Byitezwe ko iyi myigaragambyo ibangamira ibikorwa bisanzwe bya buri munsi mu gihugu. Iyabanje yagiye ibonekamo ibikorwa by’urugomo, ubusahuzi, no kwangiza iby’abandi.
Mu murwa mukuru Nairobi, no mu mujyi wa Kisumu mu burengerazuba ahiganje abashyigikiye Raila Odinga, byitezweko ibintu bishobora kumera nabi cyane.
Inyuma y’ibiboneka hari ikibazo cy’amoko
Kurwanira ubutegetsi, imisoro, igiciro cy’imibereho, imyigaragambyo, ibyo ni ibibonekera amaso, ariko abasesenguzi bavuga ko Kenya yugarijwe n’ikibazo gikomeye cyo kwiyumva mu moko.
Ubutegetsi bwa William Ruto bufatwa na benshi nk’ubw’aba-Kalenjin, ubwoko bwa gatatu mu bwinshi mu moko atuye Kenya. Nubwo mu butegetsi bwe harimo n’abo mu yandi moko ndetse visi perezida Rigathi Gacagua ni umu-Kikuyu, ubwoko bwa mbere mu bwinshi.
Raila Odinga afatwa nk’uvuga rikumvwa na benshi mu bwoko bw’aba-Luo, bwa kane mu bwinshi, mu byerekanwa n’imibare ya leta, kandi mu bice birimo aba-Luo benshi nko mu burengerazuba mu mujyi wa Kisumu no hafi yaho hari abamufata nka perezida watsinze amatora.
Inzobere ziburira ko ubushyamirane bushingiye ku kurwanira ubutegetsi buhabwa ishusho y’amoko bugahembera gucamo ibice abaturage, buteye impungenge zikomeye ko bishobora kugeza ku kintu kibi kurushaho.