Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Gabon: Uko nyuma yo guhirika Ali Bongo abasirikare bahise bafunga abantu be ba hafi
Mu masaha yakurikiye guhirika ubutegetsi bwa Perezida Ali Bongo muri Gabon, benshi mu bantu be ba hafi bahise batabwa muri yombi n’ubutegetsi bushya bwa gisirikare.
Ibintu byarihuse cyane kuwa gatatu mu gitondo kare. Ubwo televiziyo Gabon 24 ikorera ku biro bya perezida wa Gabon yatangazaga amashusho y’abasirikare bavuga ko bahiritse ubutegetsi, porogaramu zayo zose zahise zihagarara.
Aba basirikare bongeye kuboneka bwa kabiri bayobowe na colonel Ulrich Manfoumbi Manfoumbi babanza gutangaza ko Perezida Bongo afungiye iwe mu rugo “ari kumwe n’umuryango we, n’abaganga be”, nyuma batangaza n’abandi bafunzwe.
Muri abo higanjemo abo hafi cyane ye, bazwi cyane i Libreville nka “Young Team”.
Itangazo ry’aba basirikare rivugamo Noureddin Bongo Valentin w’imyaka 31, umuhungu wa Ali Bongo, wahoze ashinzwe ibikorwa byose mu biro bya perezida, kuva mu 2019 kugeza mu 2021.
Noureddin Bongo niwe wari ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza se mu matora yo muri uyu mwaka.
Undi wafunzwe ni Ian Ghislain Ngoulou wari wungirije ushinzwe ibikorwa mu biro bya perezida, kandi nawe wahoze ashinzwe ibikorwa mu biro bya Nouridine Bongo ubwo yari umukuru w’ibiro bya se.
Abdul Hosseini, umwe mu bajyanama ba Ali Bongo nawe ari mu bafunze, kimwe na Jessye Ella Ekogha umujyanama we wihariye akaba n’umuvugizi we.
Steve Nzegho Dieko umunyamabanga mukuru w’ishyaka Parti Démocratique Gabonais (PDG) riri ku butegetsi, Cyriaque Mvourandjami ukuriye ibiro bye nabo barafunze.
Aba bantu barashinjwa “kunyereza umutungo munini cyane wa rubanda, kwigwizaho imitungo bitemewe iri hanze y’igihugu, inyandiko mpimbano, guhimba umukono wa perezida, ruswa, no gucuruza ibiyobyabwenge”, nk’uko byatangajwe na Colonel Ulrich Manfoumbi Manfoumbi.
Ibyaha bijya gusa neza n’ibyarezwe uwahoze ari umukuru w’ibiro bya Perezida Ali Bongo witwa Brice Laccruche Alihanga n’itsinda rye bose bafungiye muri gereza nkuru ya Libreville kuva mu Ukwakira 2021.
Colonel Manfoumbi Manfoumbi yibukije ko abo bose bafunze bazabazwa ibyo bakoze imbere y’ubucamanza mu gihe nyacyo.
Ku mugoroba wo kuwa gatatu, umukuru w’Inteko ishinga amategeko Faustin Bokoubi wari kuri uyu mwanya kuva mu 2019 nawe yahise atabwa muri yombi. Ibyo we aregwa ntibiratangazwa n’aba bategetsi bashya.
Amashusho yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abasirikare barinda perezida hamwe n’abagize jandarumori bamuta muri yombi imbere y’abasivile barimo kubyishimira, hafi y’urugo rwe ahitwa Damas muri Libreville.
Mu nama yahuje abasirikare bakuru ba Gabon kuwa gatatu nimugoroba ku biro bya perezida bari bamaze guhirika, Gen Brice Oligui Nguema niwe bahise bagena nk’umukuru wa komite y’inzibacyuho igiye gutegeka iki gihugu.
Uwo munsi nibwo Ali Bongo nawe yagaragaye mu mashusho yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga asaba “inshuti za Gabon” kumutabariza kuko afunze we n’umuryango we.