Denis Kazungu yahanishijwe igifungo cya burundu ku byaha byinshi byo kwica no gufata abagore ku ngufu

    • Umwanditsi, Yves Bucyana
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango, i Kigali

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali rwahanishije igifungo cya burundu Denis Kazungu nyuma yo kumuhamya ibyaha byose 10 yashinjwaga,birimo kwica abantu ku bushake no gufata abakobwa ku ngufu.

Kazungu yaburanye yemera ko yishe abakobwa 12 n’umusore umwe yarangiza akabata mu cyobo yari yaracukuye mu nzu yabagamo i Kanombe mu mujyi wa Kigali.

Umwanzuro w’urubanza watanzwe Kazungu Denis n’abandi barebwa n’urubanza nta n’umwe uri mu cyumba cy’urukiko.

Ni umwanzuro kandi wasomwe mu gihe gito, umucamanaza avuga ko Kazungu Denis ahamwa n’ibyaha byose uko ari 10, ategeka ko Kazungu afungwa ubuzima bwe bwose.

Mu byaha Kazungu yashinjwe harimo kwica, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, iyicarubozo, kubambura ibyabo mbere yo kubica, n’ibindi. Ibyo byaha mu rubanza mu mizi byavuzwe ko yabikoze hagati y’umwaka wa 2022 na 2023, agakoreshaga amayeri atandukanye mu gushuka abo yari agambiriye bakaza iwe.

Muri ayo mayeri harimo kubabwira ko afite ikibanza agiye kugurisha cyangwa kubashakira akazi. Bageze iwe yabahambira amaboko n’amaguru, akabatera ubwoba ko agiye kubica, bakamuha amafaranga bafite, bagasaba inshuti zabo cyangwa imiryango yabo kohereza ayandi kuri telephone. Bikarangira abasambanyije ku ngufu, nyuma akabica.

Bamwe mu bagore bagize amahirwe yo kumucika batanze amakuru -barimo uwo yasambanyije ku ngufu ariko akabasha kumucika- nibo batanze amakuru yatumye afatwa.

Mu cyobo basanze mu gikoni cy'aho yari acumbitse hitaruye izindi ngo, hakuwemo imibiri y’abantu 13, abakobwa 12 n’umuhungu umwe.

Kazungu yavuze ko harimo abo yibuka n’abo atibuka.

Kuri uyu wa gatanu ,umucamanza w’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge yategetse kandi ko indishyi zisaga milioni 25 z’amafranga y’u Rwanda zigomba guhabwa bamwe mu baziregeye.

Ni mu gihe indishyi zari zaregewe zirenga miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda. Uwemerewe indishyi nyinshi ni milioni 12 z’amanyarwanda.

Muri baregeye indishyi harimo abo uwabo urukiko rwavuze ko nta bimenyetso bifatika bigaragaza ko Kazungu ariwe wamwishe.

Kazungu Denis w’imyaka 34, yaburanye yemera ibyaha akavuga ko atazi icyabimuteye kandi ko ''bimubabaje''.

Me Murangwa Faustin wunganira Denis Kazungu yabwiye BBC ko bazajuririra icyo gihano cya burundu ku mpamvu umwunganizi we avuga ko zishingiye ku mategeko ko ari igihano kiremereye mu gihe umukiliya we yemeye ibyaha kandi akorohereza urukiko.